AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

Musanze : Ibitaravuzwe ku mugabo wakubise abana batatu abaziza ibiryo hagapfamo babiri

Musanze : Ibitaravuzwe ku mugabo wakubise abana batatu abaziza ibiryo hagapfamo babiri
12-11-2020 saa 18:28' | By UKWEZI | Yasomwe n'abantu 8346 | Ibitekerezo 4

Umugabo witwa Izabayo Théodore wo mu Kagari ka Kigombe, Umurenge wa Muhoza mu Karere ka Musanze aherutse gukubita mu buryo bukomeye abana batatu bo mu rugo rw’umuturanyi we, babiri muri bo bamaze kwitaba Imana naho umwe aracyitabwaho n’abaganga.

Izabayo wakubise aba bana abaziza ko bakundaga kuza mu rugo rwe gusaba ibiryo, yamaze kubakubita umwe ahita apfa ako kanya. Uyu mugabo w’imyaka 32 yahise ajugunya umurambo we mu mugenzi ahita atoroka.

Nyuma y’umunsi umwe gusa ibi bibaye [tariki 11 Ugushyingo 2020], undi mwana wa kabiri wari wajyanywe mu bitaro bya CHUK nawe yahise yitaba Imana azize ibikomere yari yatewe na Izabayo.

Umwana wa gatatu mu bakubiswe witwa Urinzwenimana Epiphanie w’imyaka 10, aracyavurirwa mu Bitaro Bikuru bya Ruhengeri, kuko we atakomeretse cyane. Yatangiye koroherwa ku buryo abaganga bizeye ko aza gusezererwa.

Abanyamakuru ba UKWEZI bageze ahabereye aya mahano ari nabwo bahise bamenya amakuru y’uko umwana wa kabiri nawe yamaze gushiramo umwuka aguye mu bitaro bya CHUK.

Ubuyobozi bw’ibanze muri aka gace bwatubwiye ko uyu Izabayo akomeje gushakishwa, ibi bigashimangirwa n’itangazo Urwego rw’Ubugenzacyaha, RIB rwashyize hanze ruvuga ko ruri gushakisha uyu mugabo.

Abaturage bavuze ko abana b’uyu mugabo aribo batanze amakuru y’uko byagenze cyane ko ibyo byabaye mu mvura

Umwe yagize ati “Abana be bato bari mu nzu babonye ibikorwa Papa wabo yakoze kuko yabikoze mu mvura, nibo basobanuye uko abana binjiye mu gipangu ari papa wabo ubabwiye ngo bahamagare abo bana b’abaturanyi ngo basangire nibarangiza abakubite.”

“Inkoni yakubitishije abo bana zari zihari barazitweretse n’uburyo yavuze ko agiye kubanywesha amazi akabatwara, umwe yamutaye mu mazi, undi amushyira inyuma mu bishyimbo, undi amujugunya mu masaka ari hafi aho.”

Reba ikiganiro twagiranye n’abaturage barimo umubyeyi w’aba bana

Umubyeyi w’aba bana bishwe yabwiye UKWEZI ko yari yagiye mu kazi yumva inkuru imugezeho ivuga ko umwana we yamaze kwitaba Imana.

Yavuze kandi ko nta kindi kibazo yari afitanye n’uyu mugabo witwa Izabayo ari nawe wishe abana be, gusa agasaba guhabwa ubutabera mu gihe uwo mugabo azaba yafashwe.

Nk’uko bigaragara ku myirondoro ya Izabayo yashyizwe ahagaragara na RIB, yari mwene Ndimukanga Simon Pierre na Mujawamungu Sarah.

Kugeza ubu n’ubwo ashakishwa, biravugwa ko avuka I Nyabihu ngo abandi bakavuga ko avuka mu Gakenke ariko kugeza ubu ntabwo haramenyekana aho aherereye.

Reba ikiganiro twagiranye n’abaturage barimo umubyeyi w’aba bana

INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo 4
Mayira Innocent Kuya 19-11-2020

Birababaje cyane kandi birarenze,kubona umugabo akububita umwana ,amuziza ibiryo kugera ho umwana ashiramo umwuka !!!! ,Imana imwakire mubayo ,uwo mugabo nawe nafatwa bamukanire urumukwiye ,nkomeje kwihanganisha ababyeyi yebe

Ayiki J.Felix Kuya 13-11-2020

Twihanganishije umuryango wababana bishwe urwagashinyaguro birababaje uyumwicanyi nafatwa nawe yagakwiye gupfa akavamubantu nkaba Leta ibabikamo iki ? doreko gereza bayiciye amazi.

canal Rwanda
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA