AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

Mu minsi 16 gusa, mu Rwanda Covid-19 yishe abasaga inshuro 2 abo yishe muri 2020 yose

Mu minsi 16 gusa, mu Rwanda Covid-19 yishe abasaga inshuro 2 abo yishe muri 2020 yose
17-07-2021 saa 10:37' | By Manirakiza Théogène | Yasomwe n'abantu 1708 | Ibitekerezo

Icyorezo cya Covid-19 gikomeje guhitana abantu benshi mu Rwanda, imibare y’abandura n’abapfa ikaba yarakabije kuzamuka muri uku kwezi kwa Nyakanga 2021, umubare w’abo iki cyorezo cyahitanye mu matariki 16 abanza y’uku kwezi ukaba urenga igiteranyo cy’abishwe na cyo mu mwaka ushize wa 2020.

Imibare itangazwa n’ikigo cy’igihugu cy’ubuzima RBC, igaragaza ubwiyongere bukabije bw’ubwandu bushya bw’icyorezo cya Covid-19, bikanajyana n’ukwihinduranya kw’iyi virus, aho bigaragara ko iyo mu bwoko bwa Delta yandura byihuse kandi ikica abantu vuba, ikomeje gushyira ubuzima bw’abaturarwanda benshi mu kaga.

Igiteranyo cy’imibare yatangajwe na RBC na Minisiteri y’Ubuzima mu mwaka wa 2020, kigaragaza ko Covid-19 yahitanye abantu 92 kuva mu ntangiriro z’uwo mwaka kugeza urangiye, nyamara mu minsi 16 ibanza y’ukwezi kwa Nyakanga, hamaze kubarurwa abishwe n’iki cyorezo bagera ku 188, bisobanura ko muri iyi minsi gusa hapfuye abarenga inshuro 2 abapfuye mu mwaka wa 2020 wose bishwe n’iki cyorezo.

Kuzamuka kw’imibare y’abishwe n’iki cyorezo, binajyana n’ubwiyongere bukabije bw’ubwandu bushya. Mu gusobanura ibi, Dr Daniel Ngamije, Minisitiri w’Ubuzima, mu kiganiro n’abanyamakuru yagize ati : "Si umubare w’abandura COVID19 wazamutse gusa ahubwo n’abo ihitana umubare waratumbagiye. Ibi bifitanye isano n’ukwihinduranya kwa virusi. Bumwe mu bwoko bwa virusi duhanganye nabwo ni ubwitwa Delta kandi buzwiho kwandura vuba no kuzahaza ababwanduye".

KANDA HANO UREBE IMIBARE YOSE UKO IHAGAZE

Dr Sabin Nsanzimana uyobora ikigo cy’igihugu cy’Ubuzima, RBC, we asobanura ko iyi virus igenda yihinduranya, n’ubwo igenda irushaho kugaragaza ubukana iguma ari imwe. Aha ati : "Iyi virusi igenda yihinduranya ariko iguma ari imwe nubwo ishobora kongera ubukana. Iyo dufite ubu, mu bigaragara, ifite ubukana, yandura vuba kandi ihitana abantu mu buryo bwihuse"

Ubwiyongere bukabije bw’iki cyorezo bwatumye Inama y’Abaminisitiri iheruka guterana kuwa Gatatu tariki 14 Nyakanga 2021, ifata ibyemezo birimo ibirebana n’amabwiriza mashya yo kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya COVID-19, harimo gushyira Umujyi wa Kigali n’Uturere umunani muri gahunda ya guma mu rugo.

JPEG - 73.2 ko

Aha ni muri gare ya Nyabugogo aho abaturage bahise bajya gutegera imodoka ngo bajye iwabo kubera gahunda ya Guma mu rugo iri i Kigali

REBA VIDEO UKO ABANTU BENSHI BITEGUYE GUMA MU RUGO HANO :


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA