AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

Mu Rwanda hafunguwe ibitaro byihariye bivura abafite ubumuga bw’ingingo

Mu Rwanda hafunguwe ibitaro byihariye bivura abafite ubumuga bw’ingingo
4-07-2018 saa 11:51' | By Vincent Nsengiyumva | Yasomwe n'abantu 2197 | Ibitekerezo

U Rwanda rwatashye ku mugaragaro ibitaro bya mbere bizajya bifasha bikanavura abafite ubumuga bw’ingingo. Ibi bitaro bizanajya bikorerwamo insimburangingo n’inyunganirangingo zizajya zifasha abafite ubumuga butandukanye.

Kuri uyu wa Kabiri tariki 3 Nyakanga 2018 nibwo Minisitiri w’Ubuzima Dr Dianne Gashumba yafunguwe ku mugaragaro ibi bitaro mu Karere ka Nyanza , ahahoze ikigo cyita ku bafite ubumuga cya ‘HVP Gatagara’.

Abavurirwa ndetse n’abitabwagaho n’iki kigo cya Gatagara cyongerewe ubushobozi kikaba cyahinduwe ibitaro, bemeza ko izi mpinduka zizabagirira akamaro gakomeye ndetse zikakagirira n’abandi banyarwanda bafite ibibazo by’ingingo cyane ko kigiye kongera serivisi cyatangaga.

Nyirangabe Sawiya w’imyaka 51 wageze muri iki kigo cya Gatagara afite ubumuga bw’amaguru yombi yari yaratewe n’imbasa, aho yagendaga akambakamba, avuga ko nk’umuntu wavuriwe muri iki kigo yishimiye intambwe cyateye, ngo kuko bitanga icyizere cya serivisi nziza kurushaho kigiye kujya gitanga.

Yagize ati “Twageze aha abenshi dukambakamba ariko umubyeyi wacu Padiri Fraipont yaragikemuye ubu tugenda nk’abandi bose. Nageze ahangaha mugaye amaguru abiri kubera imbasa , batangira kutugorora buri wese bitewe n’ubumuga afite, bakaduha insimburangingo n’imbago tuza gutangira kumenyera.”

Nyirangabe Sawiya nawe yageze gatagara agenda akambakamba kubera ko yari yaramugaye amaguru yombi, yitabwaho ahabwa insimburangingo, ariga none ubu niwe utunze umuryango we

Yunzemo ati “ Navuriwe hano maze nkomerezaho no kuhigira amashuri, niga ibijyanye na Labo ( Laboratoire) bingirira akamaro, ubu nditunze kandi ntunze n’umuryango wanjye.”

Niyonkuru Vanessa w’imyaka 11 nawe wageze mu kigo cya Gatagara agenda akambakamba bitewe n’ubumuga yavukanye, nawe ashima serivisi bahabwa akaba anishimira ko cyahinduwe ibitaro ngo kuko bagiye kujya bahabwa serivisi nziza kurushaho.

Ati “Ikintu cya mbere nshima iki kigo ni uko nta mwana n’umwe cyangwa undi wese ufite ubumuga baha akato. Ubu batwitayeho baratuvura banaduha insimburangingo, nk’ubu nagendaga nkambakamba nta cyizere cy’ubuzima ngira, ariko ubu ndigenza kandi nanagize icyizere cy’ejo hazaza.”

Niyonkuru Vanessa wageze Gatagara akambakamba ubu yahawe insimburagingo, arigenza akaniga kandi atsinda neza

Umuyobozi w’ibitaro bya HVP Gatagara, Frère Kizito Misago,yavuze ko bishimiye ko bateye intambwe ikigo cyabo kikagirwa ibitaro, ariko hakaba hakiri imbogamizi bafite zijyanye n’ibikoresho, aho hari ibikibura ndetse hakaba hari ibikoreshwa bitajyanye n’igihe.

Minisitiri w’ubuzima, Dr. Diane Gashumba, yavuze ko Leta y’u Rwanda yasezeye ikitwa ivangura n’ihezwa iryo ari ryo ryose, aho ababana n’ubumuga nabo bahezwaga muri gahunda zinyuranye zirimo n’amashuri, ariko ubu umunyarwanda wese akaba areshya na mugenzi we.

Yagize ati “Kuva nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994, ikitwa ivangura n’ihezwa byarasezerewe, ababana n’ubumuga nta burenganzira bari bafite haba ku mashuri no mu bindi, uburenganzira ku burezi bwari ubwa bamwe, ariko ubu dufite uburezi kuri bose nta vangura.”

Yavuze ko hari abafatanyabikorwa bo mu Bubiligi bagiye gufatanya na Leta kugira ngo ibyo bitaro bige bikorera insimburangingo n’inyunganirangingo mu Rwanda.

Minisitiri Gashumba yavuze ko iyo mikoranire n’abo bafatanyabikorwa ba Minisiteri y’Ubuzima izatuma insimburangingo n’inyunganirangingo zihenduka ndetse zikagera kuri benshi bazikeneye ku buryo bworoshye.

Yagize ati “Aba bafatanyabikorwa ba Minisante bazajya bakorera insimburangingo hano bityo bigabanye izatumizwaga hanze ndetse zinahenduke uzikeneye azibone bitamugoye. Ikindi ni uko na mituweri zemewe bitandukanye na mbere bikazatuma ubuvuzi buhenduka muri rusange”.

Ikigo cya HVP Gatagara cyashinzwe mu 1958 na Padiri Joseph Julien Adrien Fraipont w’Umubiligi waje kwitwa Ndagijimana. Gitanga ubufasha bwo kuvura abafite ubumuga, kubaha insimbura n’inyunganirangingo no kubafasha kwiga.

Ubu HVP Gatagaraifite amashami asaga atandatu arimo iriri i Huye, mu Ruhango, i Gikondo, i Ndera, i Rwamagana zifashirizwamo abana basaga 1650.

Muri ibi bitaro harimo abarwayi b’ingeri zinyuranye

Ntafite amaboko ariko yigaburira akoresheje ibirenge

Minisitiri w’Ubuzima yafunguye ibi bitaro ku mugaragaro anabyizeza ubufasha bushoboka
Zimwe mu nsimburangingo zikorerwa muri ibi bitaro


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA