AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

Miss Vivine wakize Coronavirus ntiyorohewe akomeje guhabwa akato, bamwe baramubona bakiruka

Miss Vivine wakize Coronavirus ntiyorohewe akomeje guhabwa akato, bamwe baramubona bakiruka
9-06-2020 saa 13:08' | By Akayezu Jean de Dieu | Yasomwe n'abantu 8105 | Ibitekerezo

Uwizeye Vivine [Miss Vivine] uherutse gukira agakoko ka Coronavirus yavuze n’ubwo yakize COVID19 iterwa n’agakoko gashya kazwi nka Coronavirus ko akomeje guhabwa akato n’abaturanyi be ndetse bikomeje kumubera ingorabahizi guhabwa serivisi zimwe na zimwe dore ko hari n’abamubona bakiruka.

Miss Vivine utuye mu Gatenga mu Karere ka Kicukiro yamamaye cyane mu 2011, ubwo yegukanaga ikamba ry’abagore babyibushye cyane mu Rwanda, aza kongera kuvugwa mu itangazamakuru ubwo yanduraga Coronavirus.

Mu matariki 10 Mata nibwo uyu mugore yapimwe asanga yaranduye coronavirus, ndetse byanavuzwe ko ariwe muntu wa mbere warembye akagera aho yongererwa umwuka.

Uyu mugore akaba ariwe muntu wavuzwe cyane mu barwayi bose banduye iki cyorezo bigera n’ubwo bamwe batangira kumubika ko yapfuye bitewe n’uburyo yari arembye cyane.

Uyu mugore ari mu bantu 11 byavuzwe ko bakize iki cyorezo aho basezerewe ku wa Gatatu taiki 13 Gicurasi 2020.

Mu kiganiro yagiranye na UKWEZI yavuze ko kuri ubu nubwo yakize ndetse n’impapuro yahawe na muganga zikaba zibigaragaza atorohewe kuko abaturanyi be bakomeje kumurebera mu ndorerwamo ya Coronavirus.

Yakomeje agira ati “Umuntu ava kwa muganga yarakize, urumva na nyuma y’iminsi 15 barongera bakagupima bakareba ko ukiri muzima, ibyo bipimo byarakozwe basanga tumeze neza ubuzima bwacu nta kigeze kibuhungabanya.”

Ariko urumva hanze abantu bavuga ko indwara idakira, kuba bazi ko nta muti nta rukingo bumva ko ukiyifite ushobora kuba wabanduza ukabona barakwitwaza mu muryango. Byakubitiraho n’ibindi bihuha biba byaragiye bivugwa hanze ukabona wagizweho ingaruka mu Muryango Nyarwanda.”

Uyu mubyeyi ufite abana babiri yavuze ko kuba yarakize Coronavirus abishimira Imana ariko akaba asigaranye ikibazo cy’uko abantu bakomeje kumuha akato ndetse bikomeje no kugira ingaruka ku kazi ke k’ubucuruzi akora buri munsi.

Yagize ati “Mu rugo tumeze neza nta kibazo ariko hanze niho nabonye ikibazo, urasohoka wagera nko hanze ugiye guhaha bati dore wa muntu wa Coronavirus,ugasanga abacuruzi bose barakwitaza, wajya gusaba nka serivisi ahantu bakakubwira ngo ntabwo ari ngombwa uzandike kuri email. Mbese ugasanga ni ikibazo abantu baracyakwishisha.

Nk’uko dukora ibintu by’ubucuruzi, uhamagara umukiriya ugasanga agize ikibazo ati ese ko muza tukababera abakiriya mwazagira ikibazo tukirirwa duhamagarwa n’amatelefone, nka buriya wagize ikibazo twese baraduhamagara tutari duheruka no kuvugana. Urumva ni ikibazo mu buzima.

Miss Vivine yavuze ko umwana we n’umukozi aribo bari barasigaye kwa muganga bakirwaye ariko kugeza ubu bose barakize ndetse batashye mu rugo kandi bameze neza.

Miss Vivine yakoze Coronavirus ariko akomeje kugirwaho ingaruka ndetse yanasabye RIB gukurikirana abamuharabitse

Koronavirusi iri mu muryango mugari wa za virusi zitera indwara zitandukanye harimo indwara zoroheje nk’ibicurane n’izikomeye nk’iz’ubuhumekero zikomeye bita (MERS-CoV), n’iz’ubuhumekero zikakaye nka (SARS-CoV).

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima, OMS/WHO ritangaza ko Coronavirus ari indwara itarabonerwa umuti cyangwa urukingo gusa nk’uko bigaragazwa n’imibare hari abantu benshi bakize iki cyorezo.

COVID-19 yandura iyo umuntu ahuye n’umwuka urimo udutembabuzi duturutse mu mazuru cyangwa mu kanwa by’umuntu wayanduye iyo yitsamuye cyangwa akoroye.

Utwo dutembabuzi tw’umuntu wayanduye dushobora kugwa ku kintu cyangwa ahantu hanyuma abandi bakora kuri ibyo bintu cyangwa aho hantu, nyuma yaho bagakora mu maso, ku izuru cyangwa ku munwa bahita bandura COVID-19.

Ibimenyetso bya COVID-19 harimo guhinda umuriro, gukorora, kugira umunaniro ukabije ndetse n’ibindi bimenyetso birimo kubabara mu muhogo, kugira ibicurane no kurwara umusonga. Ushobora kwandura iyo ndwara ariko ntugaragaze ibimenyetso.

Abantu bakuze n’abandi bafite uburwayi bwa karande nk’ubw’umutima, diyabete n’umuvuduko w’amaraso iyo bayirwaye irabazahaza.

OMS ivuga ko n’ubwo iyi ndwara itarabonerwa umuti n’urukiko havurwa ibimenyetso byayo bityo binyuze mu budahangarwa bw’umubiri w’umuntu akaba ariyo mpamvu twirirwa tubona abantu bakize iyi Coronavirus.


Reba hano ikiganiro twagiranye na Miss Vivine


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA