AMAKURU

UKWEZI
cheno 2020

MINISANTE yaburiye bamwe mubajya mu mahanga kubera icyorezo kimaze guhitana 3

MINISANTE yaburiye bamwe mubajya mu mahanga kubera icyorezo kimaze guhitana 3
21-01-2020 saa 23:36' | By Nsanzimana Ernest | Yasomwe n'abantu 2666 | Ibitekerezo

Minisiteri y’Ubuzima irasaba abaturarwanda bose cyane cyane abakora ingendo zijya mu mahanga gufata ingamba zikomeye zo kwirinda icyorezo cya Novel Koronavirusi cyagaragaye mu Bushinwa, Tayilande, Ubuyapani, na Koreya y’Amajyepfo nk’uko byatangajwe n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (OMS). Kuri ubu abantu bagera kuri 205 bamaze kwandura iyi ndwara, harimo 3 bamaze kwitaba Imana. Abo bantu bamaze kwitaba Imana bose ni abo mu gace ka Wuhan gaherereye mu Bushinwa.

Itangazo ryashyizwe ahagaragara na Minisiteri y’ Ubuzima rivuga ko abenshi mu bagaragayeho iyi ndwara ari abagiye mu isoko barangurizamo amafi n’amatungo muri Wuhan mu ntara ya Hubei mu Bushinwa.

Iryo soko ryatewe imiti yica udukoko ndetse rihita rifungwa guhera ku itariki ya 1 Mutarama 2020. Kuri uyu wa Mbere tariki ya 20 Mutarama 2020 nibwo Leta y’Ubushinwa yemeje ko abantu bashobora kwanduzanya hagati yabo.

Minisiteri y’Ubuzima mu Rwanda iragira inama abagenzi bajya mu bihugu mu Bushinwa, Tayilande, Ubuyapani na Koreya y’ Amajyepfo gufata ingamba mu rwego rwo kwirinda iyo ndwara:

Ibyo abo bagenzi basabwa birimo Kwirinda kwegera amatungo (yaba amazima cyangwa ayapfuye), amasoko y’amatungo no kwegera ibiyakomokaho (nk’inyama zidatetse); Kwirinda kwegera umuntu warwaye Koronavirusi; Gukaraba intoki ukoresheje amazi meza n’isabuni, utabibonye ugakoresha umuti wa arukoro wabugenewe (alcool-hased hand sanitizer);

Iyi Minisiteri isaba umuntu wese uheruka gukorera urugendo mu bihugu bivugwamo iyo ndwara wakumva urwaye kwirinda gukora ingendo, kumenyesha abaganga ibimenyetso afite no kwipfuka ku mazuru mu gihe yitsamura cyangwa akorora.

Koronavirusi ni iki?

Koronavirusi ni umuryango mugari wa za virusi zitera indwara zitandukanye harimo ibicurane bisanzwe n’ibicurane bikomeye bita “Acute Respiratory Syndrome(SARS-CoV) n’ibyo bita “Middle East Respiratory Syndrome(MERS-CoV)”. Ibimenyetso by’iyo ndwara bigaragarira mu buhumekero, kugira umuriro, kuzana ibimwira, gukorora no guhumeka nabi. Rimwe na rimwe hari ubwo bikomera umuntu akarwara umusonga, impyiko ndetse bikaba byanamuviramo urupfu.

Iyo ndwara yandura ite?

Umuntu yanduzwa Koronavirusi n’uwayanduye:

• Yandurira mu mwuka wahumetswe n’uwakoroye ayanduye;

• Yandura iyo umuntu akoze ku wayanduye cyangwa amusuhuje;

• Yandura iyo umuntu akoze ku kintu cyangwa ahantu hari iyo virusi noneho agakora ku munwa, ku izuru cyangwa ku maso mbere yo gukaraba intoki; • Rimwe na rimwe ishobora kwandurira mu mwanda wo mu musarani

Koronavirusi iravurwa igakira?

Nta muti wihariye uvura iyo ndwara. Igishoboka kugeza ubu kuyivura batanga imiti ifasha mu guhangana n’ibimenyetso byayo:

• Antibiyotike zivura udukoko twa bagiteri zitera umusonga;

• Imiti igabanya ubukana bw’iyo virusi;

• Gufasha umurwayi guhumeka bamwongerera umwuka wa ogisijene.

Kuki Koronavirusi nshya ari ikibazo?

• Kuko iki cyorezo kimaze kugaragara mu Bushinwa, Tayilande, Ubuyapani, na Koreya y’Amagepfo kandi kuri ubu hakaba abantu bagera kuri 205 bamaze kuyandura;

• Ibizamini bya laboratwari byagaragaje ko iki cyorezo giterwa na koronavirusi nshya kandi bikaba byemejweko abantu bashobora kuyanduzanya;

• Kuko hari urujya n’uruza rw’ ingendo z’ indege hagati y’u Rwanda n’ibihugu byinshi harimo n’ibyamaze gufatwa. Hashobora kuba ibyago byo kuba iyo virusi yagera mu Rwanda.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
English
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA
Loading...