AMAKURU

UKWEZI
Canal+ desk

Laurence ubu ni inshuti ikomeye na Nkundiye wamwiciye umuryango wose muri Jenoside - VIDEO

Laurence ubu ni inshuti ikomeye na Nkundiye wamwiciye umuryango wose muri Jenoside -  VIDEO
2-08-2019 saa 17:54' | By Chief Editor | Yasomwe n'abantu 4278 | Ibitekerezo

Nyuma y’imyaka 25 mu Rwanda habaye Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka w’1994, Abanyarwanda bateye intambwe ikomeye mu kubaka ubumwe n’ubwiyunge hagati y’abiciwe ababo ndetse n’abagize uruhare mu bwicanyi, kuburyo hari n’abatanga ubuhamya bw’uko ubu bafitanye ubucuti n’ababiciye umuryango. Urugero ni uyu Laurence n’abandi benshi baduhaye ubuhamya bwabo

Iby’intambwe idasanzwe y’ubumwe n’ubwiyunge mu Rwanda, biragaragazwa na benshi barimo n’umubyeyi Laurence Niyongira n’umuturanyi we Thacien Nkundiye bo muri Mbyo mu karere ka Bugesera, babaye inshuti zikomeye nyuma y’imyaka mu Rwanda habaye Jenoside yakorewe Abatutsi, kandi Nkundiye yarishe umuryango wose wa Niyongira akaba ari we urokoka wenyine mu muryango we wose.

Laurence Niyongira wiciwe umuryango we wose na Thacien, avuga ko we yamaze kumuha imbabazi ubu akaba ari mu nshuti ze za hafi, ndetse ngo ubu bakaba babanye neza batitaye ku byabaye muri Mata 1994.

Thacien Nkundiye ati : “Natangajwe bikomeye n’uburyo yambabariye, byaranshimishije. Iteka ubwo namwandikiraga ibaruwa igihe nari ndi muri gereza musaba ko yazambabarira, nta na rimwe yigeze anyita umwicanyi. Ubu musigira abana banjye iyo ngize aho njya kandi abitaho nk’abe atitaye ku mabi namukoreye. Yatumye ngira amahoro yo mu mutima.”

Aba bantu bombi bari mu itsinda ry’imiryango 54 igizwe n’abagize uruhare muri Jenoside yakorewe abatutsi bo muri Mbyo, bakaba bariyunze binyujijwe mu muryango wa gikirisitu udaharanira inyungu ugamije kwigisha abantu ubumwe n’ubwiyunge. Ikinyamakuru Ukwezi cyaganiriye na bamwe muri aba batujwe muri iyi miryango, baduha ubuhamya budasanzwe bw’uko basigaye babanye kandi imiryango yabo yaragiye ihemukirana mu gihe cya Jenoside.

REBA VIDEO Y’IKIGANIRO TWAGIRANYE NA BAMWE MURI BO HANO :


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA