AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

Kuki u Rwanda rushyira imbaraga nyinshi mu gukumira no kurwanya Ebola kandi itararugaragaramo ?

Kuki u Rwanda rushyira imbaraga nyinshi mu gukumira no kurwanya Ebola kandi itararugaragaramo ?
17-01-2020 saa 10:43' | By Chief Editor | Yasomwe n'abantu 960 | Ibitekerezo

Kugeza ubu icyorezo cya Ebola ntikiragaragara ku muturage n’umwe mu Rwanda nyamara igihugu cyashyize imbaraga nyinshi mu gukumira no kurwanya iki cyorezo, kuburyo hanateguwe uburyo bwo kubyitwaramo igihe iki cyorezo cyaramuka kigeze mu Rwanda. Minisiteri y’Ubuzima, isobanura impamvu izi mbaraga nyinshi ari ngombwa.

Kuva kuri uyu wa Kane tariki 16 kugeza kuwa Gatandatu tariki 18 Mutarama 2020, Ishyirahamwe ry’Abanyamakuru bo mu Rwanda, ARJ, ryateguye amahugurwa y’abanyamakuru agamije kubafasha kurushaho gukora kinyamwuga inkuru zijyanye n’icyorezo cya Ebola.

Muri aya mahugurwa ninaho umuvugizi wa Minisiteri y’Ubuzima n’abandi bafatanyabikorwa, basobanuye imbaraga zidasanzwe u Rwanda rurimo gushyira mu gukumira Ebola n’impamvu ari ngombwa cyane gukomeza kubishyiramo imbaraga no kurushaho kuba maso, banasaba abanyamakuru kubyitwaramo neza haba mu gutangaza amakuru akwiye no kurushaho gukora ubukangurambaga.

Abanyamakuru barimo guhugurwa ku bijyanye n’amakuru ku cyorezo cya Ebola

Kuva mu kwezi kwa Kanama 2018 ubwo icyorezo cya Ebola cyongeraga kugaragara muri Repubulika Iharanira Demokarasiya Kongo, abantu 3.406 bagaragaje ibimenyetso byacyo, hanyuma muri abo bigaragara ko bidasubirwaho abayirwaye ari 3.288, mu gihe abo byarangiye yambuye ubuzima bagera ku 2.236.

Kuva ubwo Leta y’u Rwanda yashyize imbaraga mu kurwanya no gukumira iki cyorezo kuko nk’igihugu gituranye kandi gifitanye imigenderanire n’imihahiranire na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo ahagaragaye Ebola, u Rwanda ruri mu bihugu bifite ibyago byo kuba byagaragaramo Ebola hatabayemo gukaza umurego mu kwirinda no gukumira.

Mu rwego rwo gukumira Ebola, u Rwanda rumaze gukingira abantu benshi bafite aho bahurira n’abashobora kugira ikibazo cya Ebola ndetse ibikorwa byo gukingira birakomeje. Hamaze gukingirwa abantu 3.000 ariko hakaba hagiye no gukurikiraho abandi 6.793 mu masite 4, hakaba hateganywa gukingirwa abantu ibihumbi 200.

Mu bindi bikorwa byakozwe kandi, hamaze kubakwa ahantu 18 mu gihugu umuntu yashyirwa hihariye mu gihe yaba agaragaje ibimenyetso bya Ebola, hategerejwe ko hakorwa ibizamini kugirango byemezwe icyo arwaye.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA