AMAKURU

UKWEZI
ubumwe

‘Kubuza umuntu imibonano mpuzabitsina mu gihe cy’ uburumbuke ni ukumubangamira’ Minisitiri Gashumba

‘Kubuza umuntu imibonano mpuzabitsina mu gihe cy’ uburumbuke ni ukumubangamira’ Minisitiri Gashumba
21-06-2019 saa 16:57' | By Nsanzimana Ernest | Yasomwe n'abantu 10551 | Ibitekerezo 6

Minisitiri w’ Ubuzima mu Rwanda Dr Diane Gashumba ntiyemeranya n’ abanyamadini babuza abayoboke babo uburyo bwo kuboneza urubyaro bukoresha imiti ahubwo bakabashishikariza kwiyakana mu gihe cy’ uburumbuke. Avuga ko ubu buryo butizewe kuko mu gihe cy’ urumbuke aribwo imibonano mpuzabitsina igenda neza.

Yabigaragarije mu nama yabereye mu nteko ishinga amategeko y’ u Rwanda kuri uyu wa 21 Kamena 2019, ifite intego yo kwiga ku mikoranire y’inzego zita kuri gahunda y’ubuzima bw’imyororokere no kuboneza urubyaro.

Minisitiri Gashumba yavuze ko kuba amavuriro ya kiliziya gatolika adatanga serivise za kizungu zo kubeneza urubyaro ari imbogamizi kuri iyi gahunda.

Kiliziya gatolika ishishikariza abantu kudakoresha imiti itangwa muri gahunda yo kuboneza urubyaro ahubwo bakayoboka uburyo bwo kuboneza urubyaro bwa kamere bukoresha urunigi no kwifata cyanwa kwiyakana mu gihe cy’ uburumbuke.

Yagize ati “ Ubundi muri ya minsi y’uburumbuke uko Imana yaturemye ni bwo imisemburo iba yazamutse mu mubiri ni na bwo umuntu aba yifuza gukora imibonano mpuzabitsina ni na bwo igenda neza, rero kubwira umuntu ngo ‘ntukore imibonano mpuzabitsina’ ha handi iri bugende neza, ni frustration [kubuza umuntu ibyishimo] haba ku mugabo no ku mugore.” .

Minisitiri Gashumba yavuze ko atewe impungenge n’ amabaruwa abashumba ba kiliziya gatolika mu Rwanda bandikiye abayobozi b’ Ibitaro ibya Kibirizi n’ ibya Burera abasaba kwigomeka kuri gahunda yo kuboneza urubyaro hakoreshejwe imiti.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo 6
nsengimana Kuya 23-07-2019

nimureke abana babeho turabakeneye

juliy Kuya 23-06-2019

Ni habeho ibiganiro abo bspadiri bagaragaze ububi bwo gukoresha uburyo bwo kuringaniza imbyaro.
Abanyarwanda nabo bagomba guhabwa umwanya wo keihitiramo

Jean baptiste Kuya 22-06-2019

Abashumba ba kiliziyagatolika nibafashe inzego z’ubuzima kuko iyo bifashishijwe munyigisho bumvwa na benshi.naho kugira inama abanyarwanda kutaboneza urubyaro hakoreshejwe uburyo bwa kizungu ni ukwangiza abantu mumutwe ahavamo no kutiyakana kubera ibyishimo.nkigitekerezo rero nibahinduke bumve impanuro za minister wubuzima tureke gusubiza inyuma iterambere ry’umuryango kubera ubukene,imirire mini ,......

keke Kuya 22-06-2019

ESE mutinya kiliziya gatulika??

Alias Emmanuel Kuya 22-06-2019

Ese abo banyamadini babaye abanyapolitiki ryari, gahunda za leta bahurira he nazo. Hejuru yo kuyogoza no gukenesha abantu bakoresheje ibinyoma, ntibanashaka rubanda itera imbere. Nta kintu batangira ubuntu byose baragurisha. Nibareke abantu babyare abo babasha gukemurira ibibazo. Bo bajye gusoma iyo bibilia itajya irangira

Marie - Jeanne Christin Kuya 21-06-2019

Ndabashuhuje
Mufite igitekerezo cyiza rwose cyo kutemera ibitekerezo bya Kiliziya Gatolika , kubyerekeye imboneza mibano no kudakulikiza inama zitangwa n Abaganga mu kugabanya imbyaro , ntibigeze bashaka ngo bamenye uko abana barushya , kandi sibo babarera mu gihe abana n ababyeyi bafite ibibazo.
Nza kenshi mu Rwanda, nkabura uwo twavugana icyo kibazo.
Je remercie la Doctoresse Diane
Bravo 👠🠿 Meilleures salutations

English
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA
Loading...