AMAKURU

UKWEZI
ubumwe

Kiliziya ngo ntiteganya guhindura icyemezo yafashe ku kuboneza urubyaro

Kiliziya ngo ntiteganya guhindura icyemezo yafashe ku kuboneza urubyaro
8-07-2019 saa 09:36' | By Nsanzimana Ernest | Yasomwe n'abantu 1575 | Ibitekerezo

Musenyeri Philippe Rukamba wa Diyosezi ya Butare akaba n’ umuvugizi w’ inama y’ abepisikopi Gatulika mu Rwanda yavuze ko Kiliziya na Leta bahora mu biganiro ariko ko kiliziya itazisubiraho.

Ni mu gihe tariki 21 z’ ukwezi gushize kwa 6, Minisitiri w’ Ubuzima Dr Diane Gashumba yagaragaje ko atewe impungenge n’ uburyo bwo kuboneza urubyaro Kiliziya gatolika itegeka abakirisito bayo kuko bugoye.

Minisitiri Gashumba yasabye Abasenateri n’ Abadepite kugirana ibiganiro na kiliziya gatolika mu Rwanda igahindura imyumvire ku bijyanye no kuboneza urubyaro.

Kuri uyu wa 7 Nyakanga 2019, Musenyeri Rukamba yabwiye UKWEZI ko Kiliziya ihora iganira na Leta y’ u Rwanda ndetse ko yari n’ amasezerano bigeze kugirana.
Yagize ati “Twari mu biganiro, turi mu biganiro kuva na kera na Leta. Tufite convention nta n’ ubwo ari ubwa mbere izaba ibayeho”.

Musenyeri Rukamba abajijwe niba atekereza ko hari igihe kizagera Kiliziya gatolika ikisubiraho ku cyemezo cyo kubuza abakirisitu bayo gukoresha uburyo bwo kuboneza urubyaro bukoresha imiti yavuze ko itazisubiraho.

Yagize ati “Nta cyemezo tugomba guhindura. Kuki tugihindura? Twebwe ibyo dukora tubikora mu bwumvikane na Leta, tugira uburyo bwacu bwo kumva no gukora, ntacyo bitwaye dushobora kuzuzanya”.

Abakora mu mavuriro ya kiliziza ntabwo bemerewe gutanga serivise zo kuboneza urubyaro hakoreshejwe imiti, ahubwo bakoresha urunigi no kwiyakana.

Minisitiri Gashumba avuga ko ubu buryo bwo kuboneza urubyaro bwo kwigomwa imibonano mpuzabitsina mu gihe cy’ uburumbuke bugoye kuko muri icyo gihe aribwo abagore baba bashaka cyane gukora imibonano mpuzabitsina.

Tariki 11 Gashyantare 2016, Minisiteri y’ Ubuzima n’ Inama y’ abepisikopi bagiranye amasezerano avuga ko ababyeyi bagana amavuriro ya Kiriziya Gatolika mu Rwanda bahabwa amakuru ku buryo bwose bwo kuboneza urubyaro bwaba ubwa kamere cyangwa ubukoresha imiti, hanyuma abahisemo ubutaboneka kuri ayo mavuriro ya kiliziya bakagirwa inama yo kugana ku bigo byunganira ibigo nderabuzima, cyangwa andi mavuriro n’ahandi ubwo buryo bushobora gutangirwa.

Inkuru bifitanye isano: Minisitiri Gashumba atewe impungege n’ amabaruwa kiliziya yandikiye abayobozi b’ ibitaro


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
English
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA
Loading...