AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

Kigali : Umusore wari ugiye gukora ubukwe yapfuye urw’amayobera, umugeni ajya muri koma (VIDEO)

Kigali : Umusore wari ugiye gukora ubukwe yapfuye urw’amayobera, umugeni ajya muri koma (VIDEO)
21-01-2020 saa 16:41' | By Chief Editor | Yasomwe n'abantu 12593 | Ibitekerezo

Mu masaha y’igicuku cyo kuri uyu wa Mbere, nibwo hamenyekanye urupfu rwa Kabanda Albert wari usanzwe ari umuyobozi ushinzwe imari n’ubutegetsi mu bitaro bya Byumba byo mu karere ka Gicumbi, akaba yapfuye mu buryo bukiri amayobera kugeza ubu. Yapfuye abura iminsi micye ngo akore ubukwe, ndetse Kanziga Justine wari kuzamubera umugeni mu minsi micye we yananiwe kubyakira bituma amererwa nabi.

Umuvandimwe wa Kabanda Albert yatangarije ikinyamakuru Ukwezi ko mukuru we nta kibazo cy’uburwayi cyangwa ikindi kidasanzwe yari amuziho, ndetse ko bavuganaga ku mugoroba wo kuri uyu wa Mbere amumenyesha ko baza kwimuka kuri uyu wa Kabiri, bakajya mu nzu yari kuzaba urugo rushya rw’abageni. Avuga ko umuvandimwe we yabaga i Gicumbi kubera impamvu z’akazi ariko muri iyi minsi akaba yatahaga i Kigali kubera imyiteguro y’ubukwe bwe.

Kabanda Albert n’umukunzi we bari baranzwe mu rusengero ku Cyumweru

Umusore wabanaga na Kabanda Alexis i Kanombe mu mujyi wa Kigali, avuga ko ku mugoroba baganiriye amubwira ko arimo gushyira ibintu mu nzu yari kuzaba urugo rushya rw’abageni, aho hakaba ari Karuruma mu karere ka Gasabo. Nyuma ngo yaje gutaha amusanga mu rugo bwije, araryama ariko mu gicuku aza kumva arimo gusamba.

Amakuru atugeraho kandi avuga ko Kanziga Justine biteguraga kurushinga, iyi nkuru yatumye amererwa nabi kuko yananiwe kubyakira, ubwo twakoraga iyi nkuru akaba yari atarabasha kuzanzamuka.

IBINDI KURI IYI NKURU BIKURIKIRE MURI VIDEO HANO :


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA