AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

Impunzi z’Abanyekongo zafataga imboga nk’ibiryo by’amatungo ariko ubu barazivuga imyato

Impunzi z’Abanyekongo zafataga imboga nk’ibiryo by’amatungo ariko ubu barazivuga imyato
6-12-2018 saa 09:30' | By Nsengiyumva David Eugene | Yasomwe n'abantu 1591 | Ibitekerezo

Abanyekongo bahungiye mu Rwanda bagatuzwa mu nkambi ya Nyabiheke iri mu karere ka Gatsibo mu Burasirazuba bw’u Rwanda, mu myaka yashize bakunze kwibasirwa n’ikibazo cy’imirire mibi yatumaga abana bagwingira bakanagaragaza ibindi bimenyetso by’imirire mibi, kimwe mu byateraga ibi kikaba ari ubujiji kuko mu myumvire yabo bumvaga ko nta muntu warya imboga ahubwo ngo ari ibyatsi byagenewe amatungo.

Inkambi ya Nyabiheke yatujwemo impunzi z’Abanyekongo bavuga Ikinyarwanda, ubu icumbikiye abagera ku 14.622. Ni inkambi yabayeho kuva mu mwaka wa 2005, bivuga ko ubu imaze imyaka isaga 13, abenshi mu bagize izi mpunzi bakaba ari urubyiruko.

Ikibazo cyo kugwingira kw’abana no kugaragaza izindi ngaruka z’imirire mibi, cyari giteye inkeke mu myaka ishize ariko ubu gikomeje kuvugutirwa umuti, ubu abatuye muri iyi nkambi bakaba bavuga imyato umushinga NEC (Nutrition Education and Counseling) w’Umuryango Mpuzamahanga wita ku burenganzira bw’umwana, Plan International Rwanda.

Uturima tw’igikoni twagize uruhare rukomeye mu kurwanya imirire mibi mu nkambi ya Nyabiheke

Umushinga NEC, wagiye uhugura abatuye muri iyi nkambi ku bijyanye no kurwanya imirire mibi, ndetse bakabafasha no kubishyira mu bikorwa. Gilbert, ni umugabo ufite umugore n’abana babiri, yabwiye ikinyamakuru Ukwezi ko bashima ibyo bagejejweho na NEC kuko ubu n’abagabo bamenye ko bagomba kugira uruhare mu kurwanya imirire mibi, bagafata iyambere mu gukora uturima tw’igikoni tubafasha kubona imboga bifashisha mu gutegura amafunguro, bityo amafaranga bakaziguze bakayagura ibindi biribwa byunganira izo mboga mu kugira ifunguro ryuzuye. Ashimangira ko ibyo bigishijwe, byatumye banamenya ko nta murimo umugabo atakora ngo yumve ko uhariwe abagore gusa.

Uyu mugabo atewe ishema no gufasha umugore we kurwanya imirire mibi mu muryango we

Nyirarukundo Elina, we avuga ko nyuma yo gufashwa kubona akarima k’igikoni, umushinga NEC wanabigishije kwibumbira mu makoperative bakorora inkwavu, nazo zikaba zarabunganiye cyane mu kwikura mu bukene no kurwanya imirire mibi. Yitangaho urugero kuko abana babiri b’impanga yabyaye bari bugarijwe n’ikibazo cy’imirire mibi ariko NEC ikaba yaramugobotse ubu bakaba bameze neza kandi babasha kubona indyo yuzuye.

Nyirarukundo Elina ashima cyane ibyo bagejejweho n’ubworozi bw’inkwavu babifashijwemo na NEC

Mahirwe Aimable ushinzwe iby’imirire mu mushinga wa NEC, we avuga ko izi mpunzi z’Abanyekongo mbere zitabashaga kwiyumvisha uburyo abantu barya imboga kuko bo bazifataga nk’ibyatsi bigaburirwa amatungo, ariko ngo n’ubwo byabagoye kubibumvisha, byatanze umusaruro ufatika kandi bikemura ikibazo cy’imirire mibi mu buryo bugaragara.

Umukozi wa Plan International Rwanda avuga ko byabagoye kumvisha impunzi ibyo kurya imboga

Ibi binashimangirwa na André Vuganeza, umuyobozi w’iyi nkambi ya Nyabiheke. Avuga ko buri muturage muri iyi nkambi ubu abasha kubona imboga kandi ibi bikaba byarakemuye byinshi ku buzima rusange bw’izi nkambi. Ashimangira ko abatuye muri iyi nkambi basaga ibihumbi 14, iyo bahuriraga mu isoko n’abaturage bagiye kugura imboga byatumaga bazibona zihenze kubera ubwinshi bw’abazishakaga ariko ubu bakaba bazihingira hanyuma amafaranga baziguraga akagurwa ibindi bibafasha kunoza imirire yabo, nawe agashimira umushinga NEC ku gikorwa cy’indashyikirwa wakoze.

Vuganeza André, umuyobozi w’inkambi ya Nyabiheke

REBA VIDEO UKO BOSE BABISOBANURA HANO :

Umushinga NEC wa Plan International Rwanda watangiye muri 2014, ukaba ukorera mu nkambi zose ziri mu Rwanda, aho ufasha impunzi kurwanya ikibazo cy’imirire mibi binyuze mu kubigisha gutegura indyo yuzuye no kubabumbira mu mashyirahamwe yo kwizigama.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA