AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

Impanuka zituruka kuri gaz zikomeje kwiyongera. Ni irihe banga ryo kuzirinda iwawe ?

Impanuka zituruka kuri gaz zikomeje kwiyongera. Ni irihe banga ryo kuzirinda iwawe ?
8-05-2020 saa 15:26' | By Chief Editor | Yasomwe n'abantu 7950 | Ibitekerezo

Hirya no hino mu Rwanda, hashize igihe humvikana impanuka zituruka kuri gaz ndetse zigapfiramo abantu abandi bagakomereka. Uburyo bugezweho bwo gutekesha gaz benshi bamaze kubushima kuko buhendutse kuruta gukoresha amakara cyangwa ibindi bicanwa, gusa hari abatewe ubwoba n’uko gaz ishobora kubaturikana ikabangiriza ubuzima bityo bakumva bakwiye kureka kuyitekesha.

Uko iterambere rigenda rifata indi ntera, ninako ingaruka ziriturukaho zigenda zigaragara ariko abahanga bakanashaka uburyo bwo guhangana n’izo ngaruka. Ikoreshwa rya Gaz mu Rwanda naryo hari uburyo abayitekesha bakwitwararika bakabasha kwirinda burundu impanuka zituruka kuri gaz.

Abantu batandukanye bagiye batwikwa na gaz hirya no hino mu Rwanda

Fiacre Nemeyimana yakoze impanuka atwikwa na Gaz batekesha mu gitondo cyo kuwa Kabiri tariki 2 Mata 2019. Yahiye ibice bitandukanye by’umubiri ajya kuvurirwa mu bitaro La Croix du Sud bizwi nko kwa Nyirinkwaya. Avuye muri ibi bitaro nibwo yibajije niba akwiye kureka gutekesha gaz burundu cyangwa niba yakomeza kuyitekesha kandi abona imuteza ibibazo.

Yaje kujya hanze y’u Rwanda, cyane mu bihugu byo muri Aziya, ashakisha niba hari uburyo bwakoreshwa kugirango abakoresha gaz babikore nta ngaruka zo gutwikwa nayo bafite, aza kuvumbura uburyo yahise azana mu Rwanda kugirango afashe abantu kwirinda izo mpanuka za gaz, ndetse Leta yahise imushyigikira ibikoresho bitanga uwo mutekano bikurirwaho imisoro kugirango Abanyarwanda babigure badahenzwe.

Igisubizo yaje kubona ni ikompanyi yashinze yise TENTMAKER GAS SOLUTION. Muri iyi kompanyi bafite ibikoresho birinda inkongi, impanuka no guturika kwa gaze haba mu rugo cyangwa muri resitora aho waba utekera hose. Bafite GAS ALARM DETECTOR ituma nta muntu wakwicwa n’impanuka iturutse kuri gaze.

Imikorere ya GAS ALARM DETECTOR irasobanutse kuko ifite ubushobozi bwo kumva ko gaze yatumutse, igabataba imenyekanisha icyo kibazo ikanayifunga ku cupa waba uhari cyangwa udahari. Ubu kandi ntibihenze kuri Leta yabakuriyeho umusoro ngo bagoboke Abanyarwanda barinda ubuzima bwabo n’ibyabo. Abifuza kugura iki gikoresho cyarokora ubuzima bwabo cyangwa n’uwaba ashaka kubirangura akabigurisha abandi bakeneye kwirinda, yahamagara kuri 0788490005.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA