AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

Ibitangaje kuri Diane wubakiye iwabo inzu mu mafaranga yakuye mu kazi k’ubuyaya - VIDEO

Ibitangaje kuri Diane wubakiye iwabo inzu mu mafaranga yakuye mu kazi k’ubuyaya - VIDEO
14-10-2020 saa 12:55' | By Chief Editor | Yasomwe n'abantu 8942 | Ibitekerezo 7

Diane Uwiringiyimana w’imyaka 20 y’amavuko, ni umukobwa uvuka mu karere ka Ruhango mu Ntara y’Amajyepfo. Ntiyabashije gukomeza amashuri ye kuko yagarukiye mu mwaka wa Gatatu w’ayisumbuye, kuba nyina ari umukene naho Se akaba yaramwanze we na basaza be babiri, bikaba ari yo mbogamizi yatumye atarangiza kwiga n’ubwo yari umuhanga mu ishuri. Ubu akora akazi ko mu rugo ako benshi bakunda kwita ubuyaya, nyamara amafaranga yagakuyemo yatumye abasha kubakira iwabo inzu bava mu bukode.

Mu kiganiro twagiranye na Diane, yadutangarije uburyo se umubyara yabihakanye akanga no kubafasha kandi afite ubushobozi, akarihira abandi bana yabyaye ku wundi mugore, ariko we agakurana agahinda ko kutemerwa n’uyu mubyeyi we ndetse bikarushaho kumushengura kuko abantu bose bavuga ko asa n’uwo mubyeyi wamwihakanye.

Diane avuga ko amaze kugera mu mwaka wa Gatatu w’ayisumbuye akabura ubushobozi bwo gukomeza, yaje mu mujyi wa Kigali aho yashakaga imibereho kugirango azafashe nyina na basaza be babiri bari batunzwe n’uko nyina yahingiraga amafaranga. Akigera i Kigali yahehere ku mushahara w’ibihumbi birindwi, kugeza ubu akaba ageze ku mushahara w’ibihumbi 20.

Aya mafaranga yabashije kuyacunga neza no kuyabyaza umusaruro, yahembwa akoherereza iwabo bakagura ihene n’andi matungo magufi, bagenda batera imbere kuburyo yaje kubyazamo ikibanza anubakira iwabo inzu ubu bakaba batuye mu nzu yabo barasezereye ubukode.

REBA VIDEO Y’IKIGANIRO CYOSE TWAGIRANYE HANO :


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo 7
Sano Kuya 24-10-2020

Ndabasuhuje,nifuzaga kuzatera inkunga uyu mwana ,none nifuzaga contact ze, ntuye hano muli Europe.

Sano Kuya 24-10-2020

Ndabasuhuje,nifuzaga kuzatera inkunga uyu mwana ,none nifuzaga contact ze, ntuye hano muli Europe.

GOOBY Kuya 15-10-2020

Nukuri Imana izajye ikomeza igukomereze uwo mutima w’impuhwe kandi iguhe kwihangana no kwihanganira amatekaka waciyemo. Ngusabiye Umugisha ku Mana

GOOBY Kuya 15-10-2020

Nukuri Imana izajye ikomeza igukomereze uwo mutima w’impuhwe kandi iguhe kwihangana no kwihanganira amatekaka waciyemo. Ngusabiye Umugisha ku Mana

The truth Kuya 15-10-2020

Impundu nyinshi kuri Diane ! Nuko Uwiteka akugwirize imbabazi n’ Ubuntu ku bw’ ubutwari n’ ubupfura bikuranga.

The truth Kuya 15-10-2020

Impundu nyinshi kuri Diane ! Nuko Uwiteka akugwirize imbabazi n’ Ubuntu ku bw’ ubutwari n’ ubupfura bikuranga.

Irenee Kuya 14-10-2020

Contact z’uwo mwana umuntu yazibona ate ?

IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA