AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

Huye : Abaganga 3 n’abiganjemo abiga muri Kaminuza banze gutererwa umuti urwanya malariya

Huye : Abaganga 3 n’abiganjemo abiga muri Kaminuza banze gutererwa umuti urwanya malariya
27-01-2019 saa 21:39' | By Nsanzimana Ernest | Yasomwe n'abantu 6197 | Ibitekerezo

Abantu bajijutse bakabaye bafasha abandi guhindura imyumvire nibo bari kwangisha abandi igikorwa cyo gutera umuti wica imibu itera malaria.
Umurenge wa Tumba wo mu karere ka Huye ufite urutonde rw’ abanze iki gikorwa barimo abaganga batatu n’ abandi biganjemo abanyeshuri biga muri Kaminuza y’ u Rwanda ishami rya Huye.

Uyu murenge uvuga ko hari abagerekaho agasuzuguro no gushaka kurwanya abatera iyi miti. Ibi byatumye abantu babiri bo muri uyu murenge batabwa muri yombi gusa umwe yararekuwe.

Mu nama ya nyuma y’ umuganda rusange wo ku wa Gatandatu tariki 26 Mutarama 2019 , urutonde rw’ abigometse kuri iki gikorwa cyo gutera umuti rwasomewe mu ruhame , Umunyamabanga Nshingwa bikorwa w’ Umurenge wa Tumba Migabo Vitar avuga ko bagiye kubaza inzego zibakuriye abo bigometse bakazafatirwa ibihano. Abo baganga barimo uwo ku bitaro bya Kibilizi, uwo ku Kigo Nderabuzima cya Rango n’ uwo ku bitaro bya Kabutare.

Gitifu Migabo yavuze ko bibabaje kuba abantu basobanutse bakabaye bafasha abandi guhindura imyumvire aribo bigometse.

Gitifu Migabo Vitar

Yagize ati “Ni abantu ahubwo bakabaye bari kuvuga nk’ ibi ndimo mvuga ndetse banabindusha. Hari aho bagiye gutera baranga ari abanyeshuri bo muri Kaminuza, ubuyobozi bw’ umurenge tujyayo turigisha aho bagaragaje inyumvire ya cyana dushyiraho n’ igitsure”

Yakomeje agira ati “Kubona umuntu w’ umuganga ku bitaro yanga ko bamuterera umuti, urumirwa ukabura uko wifata gusa, iyo ubonye umuntu wiga muri Kaminuza yanga ko bamuterera umuti urwanya malariya uramureba ukumirwa”

Ntibyadushobokeye kuvugana n’ abaganga banze iki gikorwa, gusa amakuru twamenye ni uko umwe mu baganga yabwiye abatera imiti ko ngo ‘munkurire uwo mwanda mu rugo’.

Umubyeyi wo mu Kagari ka Rango B waganiriye na UKWEZI yavuze ko iyo iyi miti irwanya malariya yatewe mu mazu malaria igabanuka, yongeraho ko abanga ko babaterera baba bafite imyumvire mibi.

Yagize ati “Nk’ ubu uwakugeza Rango ngo urebe abarwayi ba malariya ni benshi, ariko igihe bari barateye imiti Malariya yari yaragabanutse. Abo banga ko babaterera imiti bafite ikibazo cy’ imyumvire mibi hari n’ abo numvise bavuga ngo iriya miti yongera imbaragasa mu nzu ariko njye ntazo nigeze mbona”

Kubwimana Jacqueline yasohoye ibikoresho ngo bongere bamuterere kuko yasanze bifite umumaro

Kubwimana Jacqueline wo mu kagari ka Kimana na Mujawimana Eugenie baturanye bavuga ko umwaka ushize babatereye umuti, imibu igapfa ariko nyuma y’ iminsi bakabona imbaragasa, ibiheri n’ ibinyenzi bibaye byinshi mu mazu yabo.

Bavuga ko bitaba impamvu yo kwanga ko babaterera dore ko ubwo umunyamakuru yasuraga aba baturage yasanze basohoye ibikoresho byabo biteguye ko abatera imiti bahagera bakabaterera.

Mujawimana ati “None abo banga ko babaterera imiti babona Leta itwanga kuburyo yatuzanira ibitugirira nabi ?”

Samuel Ibingira, wiga mu mwaka wa Kane wa Kaminuza mu ishami rya Business Information Technology yavuze ko nyuma y’ uko bamutereye umuti abona ntacyahindutse uretse ibikuta byanduye. Yongeyeho ko bagarutse atakwemera ko bongera kumuterera uyu muti.

Yagize ati “Nta minsi myinshi irashira bantereye nta kintu mbona cyahindutse kuko imibu iracyaturya nk’ uko yaturyaga, icyo navuga cyahindutse ni ukutwanduriza ibikuta by’ amazu no kongera umunuko mu nzu. Iyo menya ko ariko bizagenda simba naremeye ko banterera banagarutse sinabyemera”

Dr Aimable Mbituyumeremyi, Umuyobozi w’ Ishami ry’ Ikigo cy’ Igihugu cy’ Ubuzima rishinzwe kurwanya malariya avuga ko iyi miti yica imibu nta ngaruka igira, agasaba abatera imiti kujya babanza gusobanurira abaturage neza mbere y’ uko batangira iki gikorwa.

Yagize ati “Iyi miti tumaze imyaka 10 tuyitera nta ngaruka igira k’ ubuzima bw’ abantu. Abavuga ko yongera ibiheri , imbaragasa n’ ibinyenzi ahubwo twe twavuga ko ibyica n’ ibyari byihishe bigapfupfunya ku buryo abaturage bakwiye kubyishimira”

Umukozi ushizwe igikorwa cyo gutera imiti mu murenge wa Tumba avuga ko mu zindi mbogamizi bahura nazo ari uko hari abanyeshuri baba bashaka ibicupa byavuyemo iyi miti ngo bage kubikoreraho ubushakashatsi. Indi mbogamizi ngo ni abaturage baba bashaka ibi bicupa ngo bage babipfunyikiramo abana igikoma. Iyo abatera imiti bimanye bino bicupa kuko baziko uriya muti wica bituma hari abaturage banga iki gikorwa.

Cyubahiro Beatus , umukozi wa RBC ukuriye iki gikorwa mu karere ka Huye, Nyanza na Gisagara yabwiye UKWEZI ko hari ababyaga bagashaka impamvu zabo bwite n’ ababyaga kuko badafite umwanya abo ngo batererwa mu mpera z’ icyumweru.

Biteganyijwe ko iki gikorwa kimaze ibyumweru bibiri gitangiye kizasozwa tariki 5 Gashyantare.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA