AMAKURU

UKWEZI
pax

Guverinoma y’ u Rwanda yahagaritse ingendo za moto no kuva mu karere ujya mu kandi

Guverinoma y’ u Rwanda yahagaritse ingendo za moto no kuva mu karere ujya mu kandi
21-03-2020 saa 19:33' | By Nsanzimana Ernest | Yasomwe n'abantu 4608 | Ibitekerezo 6

Ibiro bya Minisitiri w’ Intebe ryasohoye amabwiriza akomeye yo kwirinda icyorezo cya Coronavirus aho abantu batembere kuva mu karere bajya mu kandi cyangwa kuva mu mujyi umwe bajya mu wundi.

Iri tangazo ryasohotse kuri uyu wa 21 Werurwe 2020 rivuga ko imodoka zitwara abagenzi arizo zemerewe gukora kandi nazo ngo zigomba kubahiriza intera ya metero imwe hagati y’umuntu n’undi.

Abemerewe gukora ingendo ni abajya kwivuza, n’ abafite impamvu zihutirwa. Moto zemerewe kujya mu muhanda ni izitwaye ibicuruzwa.

Aya mabwiriza aje akurikira ayari yafashwe n’ikigo ngenzuramikorere RURA asaba abamotari gukura ibirahure kuri kasike z’abagenzi.

Iri tangazo rivuga ko imipaka yose yafunze, kandi ko amasoko, amabutike, amaduka bitemerewe kongera gukora uretse ibicuruza ibiribwa n’ibikoresho by’isuku, essence, mazutu, n’ ibindi bintu by’ibanze.

Ni mu gihe kugeza ubu Minisiteri y’ Ubuzima ivuga ko mu Rwanda abamaze kwandura COVID-19 ari 17 kandi nabo bari koroherewa.

Iri tangazo ryashyizweho umukono na Minisitiri w’ Intebe Dr Edouard Ngirente

INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo 6
kaka Kuya 23-03-2020

Rwose mutabare mumajyaruguru inzara iratwiyicira kuko inzego z’umutekano zirigukora nibyo batabatumye kuko barikubuza abacuruza ibiribwa ubu isoka ryibiribwa rirafunze mugitondo inkoni yarimeze nabi.

Nsekeyukunze jean b Kuya 23-03-2020

Nibyokoko

Ntwari Kuya 22-03-2020

Nibyiza kwirinda covid 19 arko turasaba ko twakoroherezwa kubijyanye nimisoro ndetse n’abanyiramazu dukodeshaho bakatwihanganira

-xxxx- Kuya 22-03-2020

Ibi nibyiza rwose kwirinda gukwirakwiza Covid-19 ariko se leta aratekereza iki kubantu babayeho kuko bakoze aho hari ingamba zirigufatwa munzara izaterwa niki cyorezo ? . ese abantu baba mumazu bakodesheje bakaba batajya mukazi bazishyura iki ? Ibi nabyo birahangayikishije mubitekerezeho.

English
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA
Loading...