AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

Dore ibyiza utari uzi byo kurya igisheke kenshi mu buzima

Dore ibyiza utari uzi byo kurya igisheke kenshi mu buzima
1er-05-2020 saa 18:28' | By Nsanzimana Ernest | Yasomwe n'abantu 8630 | Ibitekerezo

Inzobere mu by’imirire zemeza ko kurya igisheke bifite akamaro kenshi karenze kumara inzara n’inyota. Ibisheke bibamo isukari karemano n’uruhurirane rw’ibinyabutabire umubiri w’umuntu ukeneye ngo nyirawo abeho neza. Kimwe mu bitangaje ku gisheke ni uko kivamo isukari ikorerwa mu ruganda igatera diabeti ariko umutobe wacyo w’umwimerere ukarwanya diabeti.

Igipimo cy’isukari iri mu gisheke (Glycemic Index) ni 43 bityo n’abarwayi ba diyabete bakaba batabujijwe kukirya. Impamvu ni uko isukari yo mu gisheke itunganyirizwa mu mwijima aho kuba mu mara nkuko bigenda ku isukari yavuye mu ruganda. Ibi bituma rero isukari nyinshi idakenewe isohoka bityo igipimo cy’isukari mu mubiri ntikizamuke.

Igisheke gifite intungamubiri na vitamini zinyuranye. Muri zo twavugamo

Polyphenols, zikaba zizwiho kwirukana imyanda n’uburozi mu mubiri
Calcium
Potassium
Magnesium
Manganese
Ubutare

Amino-acids (ni zo zikora poroteyine ) nyinshi nka pipecolic acid, methionine, tryptophan, arginine , lysine, histidine, arginine na beta-alanine. Zose zizwiho gufasha umubiri gutwika ibinure.

Ese isukari yo mu gisheke uhekenya itandukaniye he n’iyakuwe mu gisheke mu ruganda ?

Aha twibutseko n’ubundi ibintu byinshi tubona bivuye mu nganda, biba byavuye ku bimera. Mu ruganda rero hari ibikurwamo n’ibyongerwamo, urugero twavuga ishwagara (chaux acide) yongerwamo kugirango isukari uyibone kuriya ari udusaro, molasses yo ni nk’ibisigazwa kuko iratabwa nyamara nayo ifite intungamubiri. Ibi byose rero bituma isukari ukuye mu gisheke uhekenye cyangwa usekuye ubwawe ukora umutobe iruta kure isukari yo mu ruganda.

Akamaro k’igisheke ku buzima

Umutobe wo mu gisheke kuko urimo imyunyungugu inyuranye (nka calcium, ubutare, potassium, n’ibindi) biwuha ubushobozi bwo kurwanya kanseri zinyuranye kuko zitabasha kubaho ahantu h’amakera (alkaline). Rero bifasha kurwanya kanseri y’amabere kimwe na kanseri ya porositate.

Bifasha mu igogorwa

Kubera harimo potassium nyinshi bifasha imikorere y’urwungano ngogozi. Si ugufasha mu igogorwa gusa kuko binarinda ndetse bikanavura impatwe.

Birwanya indwara z’umutima
Kuko bifasha mu gusohora cholesterol mbi mu mubiri, birinda imitsi y’amaraso kwangirika , bityo umutima ukagira ubuzima bwiza.

Bifasha abifuza gutakaza ibiro

Ibisheke birimo fibre zifasha mu ikoreshwa ry’ibinure mu mubiri bityo bigafasha mu kurwanya umubyibuho.

Ni byiza mu kurwanya diyabete

Nkuko twabibonye igipimo cy’isukari kirimo si kinini, bityo nubwo kiryohera cyane ahubwo gifasha umubiri gusohora isukari idakenewe bityo ibyago byo kurwara diyabete bikagabanuka.

Gusukura uruhu

Mu gisheke dusangamo alpha hydroxyl acids (AHAs) zikaba zizwiho kurwanya ibishishi, iminkanyari, n’ibindi biheri byo mu maso. Icyo usabwa ni ugusekura igisheke ubundi umutobe wacyo ukawoga wonyine mu maso, ukareka bikumiraho iminota 15 ubundi ukoga amazi meza nyuma.

Igisheke cyifashishwa mu gusukura impyiko, umwijima, n’amaraso. Kukirya nibyo byonyine uba usabwa. Si ibyo gusa kuko kinafasha abagabo mu kongera umubare w’intanga.

Mu gihe cy’izuba aho umubiri uba wacitse intege, aho kunywa ibyongera imbaraga biva mu nganda, wakihekenyera igisheke kuko uretse kongera imbaraga kizanakuvura inyota.

Umutobe wavuye mu gisheke kimwe no kugihekenya bifasha mu guhangana n’ubushye uba wumva iyo urwaye indwara zifata mu myanya ndangagitsina nk’imitezi n’ubwandu bw’umuyoboro w’inkari (UTI). Ndetse binafasha mu gusohora utubuye two mu mpyiko (kidney stones/calcul renal).

Kurwanya indwara

Kuba harimo ibirwanya uburozi mu mubiri bituma igisheke gifasha umubiri wacu kongera imbaraga z’ubudahangarwa ndetse bituma igipimo cya bilirubin kiba cyiza bityo bikarinda indwara z’impyiko ziterwa na mikorobi. Niyo mpamvu ku barwayi ba jaundise ari byiza kurya igisheke kuko bigabanya igipimo cya bilirubin kandi impyiko zidakoresheje ingufu nyinshi.

Igisheke gifasha mu kurwanya impumuro mbi mu kanwa no kurwanya zimwe mu ndwara z’amenyo.

Ibyiza by’igisheke ni byinshi, gusa reka dusoze tukwibutsa ko kugihekenya cyangwa gusekura ugakamuramo umutobe byose bingana. Niba ufite ishinya n’amenyo byoroshye rero ntuziyangize ugihekenya, uzashyire mu isekuru ubundi ukuremo umutobe ube ari wo unywa.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA