AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

David wakinnye filime ’Shooting Dogs’ Perezida Kagame aherutse kuvugaho, yaje mu Rwanda

David wakinnye filime ’Shooting Dogs’ Perezida Kagame aherutse kuvugaho, yaje mu Rwanda
16-10-2018 saa 10:47' | By Chief Editor | Yasomwe n'abantu 5968 | Ibitekerezo

David Gyasi, umwongereza w’icyamamare mu gukina amafilime wanakinnye filime yitwa "Shooting Dogs" yavugaga ku by’iraswa ry’imbwa mu gihe cya Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda, yaje i Kigali mu bikorwa by’umuryango wa gikirisitu ufasha abatishoboye witwa Tearfund. Filime uyu David Gyasi yakinnyemo yitwa François, iheruka kugarukwaho na Perezida Paul Kagame.

Amakuru yizewe agera ku kinyamakuru Ukwezi.com, ashimangira ko David Gyasi ataje mu Rwanda mu bikorwa bifite aho bihuriye n’amafilime, ahubwo yaje mu bikorwa by’umuryango Tearfund asanzwe abereye umuterankunga akaba ari n’umukangurambaga wawo aho akangurira n’abandi gutera inkunga ibikorwa byabo, ubu akaba yaje mu Rwanda muri gahunda yo gusura ibyo bakora.

Umukinnyi wa filime wo mu Bwongereza witwa David Gyasi ari mu Rwanda

David Gyasi azwi nka François muri filime Shooting Dogs, filime ivuga ibintu biteye agahinda byabereye mu Rwanda mu gihe cya Jenoside, ndetse ubwo Perezida Kagame yari mu kiganiro kuri Radio na Televiziyo by’igihugu tariki 25 Kamena 2017, yabigarutseho agaragaza uburyo ibyabaye mu Rwanda ari ibintu by’agahomamunwa.

Perezida Kagame ati : "Reba mu 1994, nyuma ya Jenoside. Dusa n’aho twahereye ku busa, ni ibintu byari biteye ubwoba. Uretse kuba twari twatakaje abantu, twari twaranatakaje buri kintu cyose. Ndibuka, wenda bamwe muri mwe hano murabizi, hari filime yakozwe n’abantu bamwe ntibuka neza amazina, iyo filime baje kuyihindurira izina ariko mbere yitwaga ‘Shooting Dogs’ (Kurasa imbwa)... Hari uwayibonye muri mwe ? Ibyo kurasa imbwa icyo byavugaga, byashakaga kwerekana ibintu bibi byari hano mu Rwanda, ahari imbwa zaryaga imibiri y’abantu ku mihanda, hanyuma abo bagombaga kurasa imbwa, wenda banabikoze ku rugero runaka, nibo bari bafite izo mbunda bagombaga kuba barakoresheje ahubwo mu kurinda abaturage mu gihe cya Jenoside, mushobora kuba mwumva abo ndimo kuvuga, UN…"

Umukuru w’igihugu yakomeje agaragaza uburyo n’izina ry’iyo filime, abo yagaragazaga amakosa yabo baje gukoresha imbaraga n’ububasha bafite, bayihindurira izina kuko bumvaga irindi ribateye ikimwaro. Yagize ati : N’ubundi ariko baje gukoresha imbaraga zabo, bahindura izina ry’iyo filime, kuko baje kubona ko bayihaye izina ribi. Uribaza ufite imbunda mu gihugu, wagakwiye kuba urinda abantu, ariko icyo ubashije kuzikoresha ni ukurasa imbwa zirya imibiri ya ba bantu ku mihanda ? Ni uko byari bimeze !"

Iyi filime "Shooting Dogs" ishingiye ku kuri kw’ibyabaye muri Jenoside, igaragaza inzira y’umusaraba ku mupadiri w’umuzungu witwaga Christopher hamwe n’umwarimu w’icyongereza mugenzi we witwaga Joe Connor, bombi babaga mu kigo cyahoze kitwa ETO Kicukiro. Aha muri iki kigo, bacumbikiyemo abantu barenga 2500, bahigwaga mu gihe cya Jenoside yakorewe abatutsi. Iki kigo icyo gihe cyari gicunzwe n’ababiligi bari mu ngabo z’Umuryango w’Abibumbye, nyamara baje kureka abatutsi barimo bicwa n’interahamwe.

Muri iyi filime, umupadiri aba agaragaza uko we na mugenzi we w’umwarimu bagerageje gukiza abicwaga muri Jenoside bikabananira

Muri iyi filime, padiri Christopher aba akinwa na John Hurt naho umwarimu Joe Connor we agakinwa na Hugh Dancy, bagaragaza neza ishusho y’uko byari byifashe icyo gihe. Bagaragaza ko muri ETO hahungiye umubare munini w’abatutsi, abari abarimu barimo n’umuyobozi witwaga Francois, aho gutabara abamuhungiyeho nawe akinjira mu bicanyi. Berekana ko Umuryango w’Abibumbye warebeyereye abicwaga gusa ntugire icyo ukora ngo uhagarike Jenoside, hanyuma imibiri y’abatutsi bari barishwe yari yandagaye ku mihanda hirya no hino iribwa n’imbwa, izo ngabo z’Umuryango w’Abibumbye zikaba icyo zabashije gukora ari uko kurasa izo mbwa.

Abasirikare b’Umuryango w’Abibumbye, aha baba bagaragazwa ko batigeze bita ku byo gukiza abicwaga

Iyo filime igaragaza uburyo abahungiye muri ETO babuze ibiryo, amazi, ubuvuzi n’aho bakinga umusaya, ariko ibi byose Imiryango mpuzamahanga ikaba ntacyo yigeraga ibikoraho ahubwo yarareberaga gusa, n’ingabo zari mu gihugu z’Umuryango w’Abibumbye, imbunda n’amasasu bari bafite bakaba batarabikoresheje mu kurokora abantu ahubwo bakazikoresha barasa imbwa bazibuza kurya imibiri y’abari bishwe izo ngabo zirebera.

Kuba iyi filime yarakozwe n’abanyaburayi kandi ikaba yaragaragazaga imbaraga nke no kurebera byaranze Umuryango w’Abibumbye, biri mu byatumye iyi filime itarashimishije abanengwamo, ndetse ibinyamakuru byinshi byagiye byandika ko ari byo byatumye ihindurirwa izina, ubu ikaba yitwa "Beyond the Gates", ndetse no muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika niko yerekanywe muri 2005 yitwa.

Filime ubundi yitwa Shooting Dogs

Aha bigaragara ko nyuma bayihinduye bakayita Beyond The Gates


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA