AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

COVID : U Rwanda rwakiriye izindi nkingo 247,000 zo muri COVAX…Abatewe AstraZeneca bazahabwa urwa kabiri ejo

COVID : U Rwanda rwakiriye izindi nkingo 247,000 zo muri COVAX…Abatewe AstraZeneca bazahabwa urwa kabiri ejo
28-05-2021 saa 10:50' | By Editor | Yasomwe n'abantu 643 | Ibitekerezo

Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima RBC kiratangaza ko Guverinoma y’u Rwanda yakiriye izindi nkingo ibihumbi 247 zo muri gahunda ya COVAX zikaba zigiye guhita ziherwaho mu gutanga doze ya kabiri ku bantu bari batewe urwo mu bwoko bwa AstraZeneca.

Bikubiye mu itangazo ryasohowe na RBC kuri uyu wa Gatanu tariki 28 Gicurasi, rivuga ko u Rwanda rugiye gusubukura igikorwa cyo gukingira icyorezo cya COVID-19.

Ni nyuma y’uko hakingiwe abantu bagera ku 350 400 barimo abatewe urukingo rwa AstaZeneca ariko batari barahawe doze ya kabiri.

Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima kivuga ko iki gikorwa cyo gukingira gisubukuwe kizahera kuri bariya bantu bagomba guhabwa doze ya kabiri.

Muri izi nkingo ibihumbi 247 u Rwanda rwabonye, zirimo 117 600 zatanzwe na Guverinoma y’u Bufaransa ubu bubanye neza n’u Rwanda dore ko na Perezida w’iki Gihugu ari mu ruzinduko mu Rwanda.

Minisitiri w’Ubuzima, Dr Daniel Ngamije yashimiye Guverinoma y’u Bufaransa ku bw’iyi nkunga y’inkingo ndetse n’abandi bafanyabikorwa.

Yagize ati “Twiteguye guhita dutangira gukingira duhereye ku bahawe urukingo rwa mbere rwa AstraZeneca.”

Yavuze ko kandi Guverinoma y’u Rwanda ikomeje ibiganiro n’abafatanyabikorwa kugira ngo n’izindi nkingo zikenewe zizaboneke “bityo dukingire umubare munini w’abaturarwanda kuko ari bumwe mu buryo buzatuma dutsinda burundu iki cyorezo.”

Inkingo zose zakiriwe uyu munsi ku wa Gatanu zirara zigejejwe mu bigo Nderabuzima kugira ngo abagomba gukingirwa bazatangire gukingirwa kuri uyu wa Gatandatu tariki 29 Gicurasi 2021.

Perezida wa Repubulika, Paul Kagame aherutse gutangaza ko Guverinoma y’u Rwanda ikomeje ibiganiro na bimwe mu bigo bikora inkingo za COVID-19 kugira ngo zinakorerwe mu Rwanda, akaba yaravuze ko ibyo biganiro bigeze kure ku buryo mu minsi ya vuba iri imbere ibi bikorwa bizaba byatangiye.

UKWEZI.RW


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA