AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

COVID-19 : Habonetse abarwayi bashya 328 barimo 246 b’i Kigali

COVID-19 : Habonetse abarwayi bashya 328 barimo 246 b’i Kigali
25-01-2021 saa 08:16' | By Martin Niyonkuru | Yasomwe n'abantu 771 | Ibitekerezo

Kuri iki Cyumweru tariki 24 Mutarama 2021 mu Rwanda habonetse abantu bashya 328 banduye COVID-19 barimo 246 bo mu Mujyi wa Kigali naho abahitanywe na cyo mu masaaha 24 ni babiri (2).

Iyi mibare itangazwa na Minisiteri y’Ubuzima, igaragaza ko mu masaaha 24 yo kuri uyu wa 24 Mutarama 2021, habonetse bariya barwayi bashya 328 biganjemo ab’i Kigali.

Harimo ab’i Kigali : 246, Gatsibo : 13, Rulindo : 11, Kirehe : 9, Gakenke : 8, Karongi : 6, Musanze : 6, Nyagatare : 5, Ruhango : 5, Rubavu : 4, Huye : 3, Muhanga : 3, Ngoma : 3, Gicumbi : 2, Kamonyi : 1, Nyamasheke : 1, Nyanza : 1, Rwamagana : 1.

Iyi mibare kandi igaragaza ako abakize muri ariya masaaha 24 ari 101 mu gihe abahitanywe n’iki cyorezo ari babiri barimo umugabo w’Imyaka 63 wo mu Mujyi wa Kigali ndetse n’umugore w’imyaka 57 wo mu Karere ka Nyamagabe.

Muri rusange, kugeza ubu abamaze gusanganwa ubwandu bw’iki cyorezo ni 12 975 mu gihe abamaze kugikira ari 8 420 naho abamaze guhitanwa na cyo baka ari 174.

Mu mujyi wa Kigali imibare y’abandura ikomeje gutumbagira mu gihe abatuye uyu Mujyi bamaze icyumweru basubijwe muri gahunda ya Guma mu Rugo.

Mu kiganiro cyatambutse kuri RBA kuri iki Cyumweru, Minisitiri w’Ubuzima Dr Daniel Ngamije yavuze ko Umujyi wa Kigali wasubijwe muri gahunda ya Guma mu Rugo kuko imibare y’abandura yari ikomeje kuzamuka cyane kuko yarutaga iy’abo mu Turere twose (uteranyije).

Dr Ngamije yavuze ko mu minsi micye ishize, imibare y’abandura mu Turere twose iri kuruta iy’abo mu Mujyi wa Kigali ku buryo bikomeje kuriya, ubwo inama y’Abaminisitiri izaba yateranye hazasuzumwa uko byifashe niba izi ngamba zihariye mu Mujyi wa Kigali zitakoroshywa.

Gusa kuri iki Cyumweru ho imibare y’abandura mu mujyi wa Kigali yongeye kuzamuka kuko ikubye gatatu iy’abo mu tundi turere twose.

UKWEZI.RW


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
canal Rwanda
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA