AMAKURU

UKWEZI
RPF

Byinshi utari uzi ku mababi y’imyembe yagufasha guhangana n’indwara ya Diyabeti

Byinshi utari uzi ku mababi y’imyembe yagufasha guhangana n’indwara ya Diyabeti
16-04-2018 saa 09:17' | By Jean Denys Ndorimana | Yasomwe n'abantu 3508 | Ibitekerezo 3

Indwara ya Diyabeti ni imwe mu ndwara zihangayikisha abazirwaye dore ko nta n’umuti uhamye uyivura burundu. Iyi ndwara ifata umuntu, iyo impindura yahagaritse kuvubura umusemburo wa insulin, ariko hakaba n’ubwo diyabete ishobora gufata umuntu bitewe n’uko umubiri wananiwe gukoresha umusemburo wa insulin nk’uko bikwiye.

Iyi ndwara akenshi itera ingaruka nyinshi harimo ubuhumyi, intege nkeya z’umubiri, kurwara kw’impyiko, indwara z’umutima, umuvuduko w’amaraso udasanzwe, kwangirika kw’imitsi n’uburemba ku bagabo n’abahungu.

Amababi y’imyembe yakoreshejwe kenshi n’Abashinwa bo hambere, mu kuvura asima na diyabete. Ibi bibabi bikaba byuzuye ibintu by’ingirakamaro nka acide caffeic, mangaferin, flavonoids, acide gallic byagufasha mu guhashya diyabete.

Hano tugiye kukwereka uko wakwifashisha ibibabi by’imyembe bikagufasha kugabanya ubukana bw’iyi ndwara:

Ibisabwa:

  • Ibibabi 15 bibisi by’umwembe bikiri bito
  • Ibirahure 4 (litiro imwe) by’amazi

Uko bikorwa:

  • Canira ya mazi arimo bya bibabi wabanje kubisukura, ubikore nimugoroba, namara kubira uterure ubike ubipfundikiye kugeza mugitondo
  • Mu gitondo utaragira ikindi ushyira mu nda, yungurura unywe ya mazi uyamare.
  • Ibi ubikora buri munsi mu gihe byibuze cy’amezi abiri.
  • Ubonye utabashije kujya ubona ibibabi buri munsi, urabyanika ugakoramo ifu, ukajya ukoresha ibiyiko bibiri byayo muri Litiro y’amazi.

Uretse kandi kurwanya diyabete bizanafasha:

  • Gusukura mu gifu
  • Kurwanya zimwe mu ndwara z’umutima ziterwa nuko imitsi isa n’iyazibye
  • Kugabanya ibiro
  • Kurwanya uburibwe cyane cyane bw’umutwe
  • Kugabanya ibicece na ya nda bamwe bita nyakubahwa.

Ese waba uzi undi miti myimerere yagufasha guhangana n’iyi ndwara?

Ni byiza kwirinda iyi ndwara kuko bishoboka, gusa birashoboka ko waba waramaze kurwara, kandi ikaba yaranakuzengereje. Ubu habonetse imiti myinshi myimerere ikozwe mu bimera kandi ikaba yizewe ku rwego mpuzamahanga kuko ibifitiye ibyemezo mpuzamahanga (twavuga nka:FDA:Food and Drug Administration,n’ibindi). Iyo miti rero ikaba ifasha uturemangingo tw’impindura gukora neza bigatuma wa musemburo wa Insulin utangwa neza, isukari ikajya kuri gahunda, kandi igatuma Diyabete itangiza ibindi bice by’umubiri. Muri iyo miti twavugamo nka:Glucoblock capsule,Balsam pear tea (Plant insulin),Chitosan capsule,..............Nta ngaruka igira kuko ikoze mu bimera.

Uramutse ukeneye iyi miti y’umwimerere wahamagara kuri numero 0789433795/0726355630 cyangwa ukagana aho Horaho Life ikorera mu mujyi wa Kigali mu nyubako yo kwa Rubangura muri etaji ya 3 mu muryango wa 301 na 302. Ushobora no gusura urubuga rwabo ari rwo www.horahoclinic.rw


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo 3
Iradukunda seth Kuya 25-04-2018

Murakoze!Ariko Mungire inama mpora ndemerewe mumutwe kandi rimwe nari nkarwara umutwe
esekontakora akazi kingufu kandi singire ibibazo byinshi kuki mpora ndemerewe?

Iradukunda seth Kuya 25-04-2018

Murakoze kubwo kudufasha mutubwira imbwirwara ya diabet
mujye muhora mutubwira imiti yirwara zitandukanye.

BEBE Kuya 19-04-2018

Murakoze kuri zo nama zo kutwigisha uko twakwirinda cg twakwivura. Muzatubwire ibyo twakivura iyo umuntu adwaye amabuye yo mudusabo(Gall stones) twindurwe. Imiti umuntu yafata kugirango dushyiremo. Murakoze.

English
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
netlink
IBARUWA ZA JORIJI
ora
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA
Loading...