AMAKURU

UKWEZI
pax

Bosenibamwe Aimé yitabye Imana

 Bosenibamwe Aimé yitabye Imana
23-05-2020 saa 13:17' | By Akayezu Jean de Dieu | Yasomwe n'abantu 7758 | Ibitekerezo

Bosenibamwe Aimé, wari umaze igihe ari Umuyobozi Mkuru w’Ikigo cy’igihugu gishinzwe Igororamuco (National Rehabilitation Service : NRS) yitabye Imana.

GORILLA GAMES

Biravugwa ko uyu mugabo w’imyaka 52 y’amavuko yitabye Imana azize uburwayi nk’uko bitangazwa n’abo mu muryango we.

Bosenibamwe yakoze imirimo itandukanye muri Leta y’u Rwanda aho yanabaye Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, inshingano yavuyeho mu 2017, ahita ajya kuyobora NRS

Ikigo NRS, Bosenibamwe yayoboraga cyatangaje kuri Twitter ko kibabajwe no kumenyesha ko ko kuri uyu wa Gatandatu, 23 Gicurasi, Uwari Umuyibozi Mukuru wacyo yitabye Imana.

Itangazo rikomeza rivuga ko “Abakozi, Inshuti n’umuryango dufatanye muri ibi bihe bikomeye. Imana imuhe iruhuko ridashira.”


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
canal Rwanda
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA
Loading...