AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

Amayobera ku mvano ya Coronavirus ikomeje kwandura benshi muri gereza zo mu Rwanda

Amayobera ku mvano ya Coronavirus ikomeje kwandura benshi muri gereza zo mu Rwanda
16-11-2020 saa 20:01' | By Chief Editor | Yasomwe n'abantu 2816 | Ibitekerezo

Inzego z’ubuzima mu Rwanda ziratangaza ko imibare y’abandura coronavirus ikomeje kuzamuka muri iyi minsi ariko ikaba yibasiye amagereza ku buryo budasanzwe.

Inzego z’ubuzima mu Rwanda ziratangaza ko imibare y’abandura coronavirus ikomeje kuzamuka muri iyi minsi ariko ikaba yibasiye amagereza ku buryo budasanzwe.

Imibare itangazwa buri munsi y’abashya banduye coronavirus iragaragaza ko amazu y’imfungwa ari yo magereza akomeje kwibasirwa cyane n’ubwandu bwa coronavirus.

Ministeri y’ubuzima ivuga ko ku bantu 61 batangajwe ku munsi w’ejo, 55 bose ni abatahuwe muri gereza nkuru ya Kigali iri ahitwa Mageragere.

Ibi byatumye amagereza 3 amaze kugaragaramo ubwandu abarura abantu banduye basaga 160 kandi iyi ikaba ari imibare yo mu gihe kitarenze icyumweru kimwe.

Uretse abanduye itangazo rya Ministeri y’ubuzima riranavuga abantu 3 bashya bahitanywe n’iyi ndwara bose bakaba baguye mu karere ka Rwamagana.

Iyi Rwamagana imaze gutakaza abantu 7 mu gihe kitarenze icyumweru ni na yo irimo Gereza ya Nsinda iherutse kubonekamo abanyururu banduye ari benshi.

Iyi virusi yinjiye ite muri gereza ?

Mu bitangazamakuru bitandukanye, abayobozi b’urwego rushinzwe imfungwa bumvikanye bavuga ko bataramenya uburyo iyi virusi yinjiye muri gereza kuko n’abashinzwe kurinda abanyururu bapimwe ngo batagaragayemo abafite ubwandu.

Umuyobozi w’uru rwego Georges Rwigamba yavuze ko nta gikuba cyacitse nubwo abamaze kwandura ari benshi.

Yemeje ko abanduye bose bamaze gushyirwa mu kato, aho badashobora guhura n’izindi mfungwa zitaragaragaza ubwandu.

Ministeri y’ubuzima iherutse kuvuga ko ihangayikishijwe n’ubu bwiyongere bw’ubwandu mu magereza aho byoroshye guhererekanya ubwandu.

Kuri ubu amatsinda y’abaganga yoherejwe muri aya magereza 3 yagaragayemo abarwayi ariko ngo amagara y’imfungwa agiye kwitabwaho byihariye muri rusange.

Kugeza ubu abantu 5455 ni bo bamaze kwandura Coronavirus cyakora abakabakaba 5000 bamaze kuyikira na ho abo imaze guhitana bo bamaze kugera kuri 45.

Mu Rwanda ibikorwa byinshi bimaze kwemererwa kongera gukora uko byahoze mbere y’umwaduko w’iyi virus.

Ibi birimo amashuri yongeye gutangira ndetse n’imodoka zitwara abagenzi zongeye kwemererwa gutwara abantu mu gihugu cyose.

Abashinzwe ubuzima bavuga ko nta bwandu bushya buri kugaragara mu baturage muri rusange ariko bagasaba abaturage kurushaho kwitwararika kuko virus yakongera kugarukana ingufu mu gihe yaba ihawe icyuho.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA