AMAKURU

UKWEZI
ubumwe

Agahinda, amarira no gutakamba kwa Soleil na Chance basenyeweho inzu i Kanombe - VIDEO

Agahinda, amarira no gutakamba kwa Soleil na Chance basenyeweho inzu i Kanombe - VIDEO
9-08-2019 saa 09:51' | By Chief Editor | Yasomwe n'abantu 5081 | Ibitekerezo 3

Kiberinka Soleil na Hitamoyesu Chance batuye mu Murenge wa Nyarugunga mu Karere ka Kicukiro niho bavukiye ni naho bakuriye mu nzu nyirarume yubakiye nyina, uyu nyina arafunze, nyirarume na we yaguye mu Bufaransa aho yahungiye, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge batuyemo abafatanyije n’abashinzwe umutekano tariki 16 Nyakanga 2019 barabasenyeye, ubu bakaba babayeho mu buzima buteye agahinda aho batakambira abafite umutima w’impuhwe ko yabagoboka.

Aba bana basobanura ko nyirarume (Musaza wa nyina) yatuje nyina mu myaka y’1989, akabaha inzu babamo ari nayo bose bavukiyemo. Uyu mubyeyi we ariko ngo yaje gushukwa n’umugore w’uwo nyirarume uba mu Bufaransa, amuha ibyangombwa by’iyo nzu, hanyuma aramuhindukirana ashaka uko ayimukuramo.

Kugeza ubu aba bana bari mu gihiraniro kuko nyuma y’ibyumweru bibiri barara hanze, bashakiwe akazu bato baba bacumbikiwemo ariko ntibazi uko bizagenda nyuma y’amezi abiri ubwo bukoje bushizemo, ikindi ubuzima bwo kubona ikibatungira aho nabwo burabakomereye cyane.

Chance yarangije amashuri yisumbuye ariko ntakazi agira, naho mushiki we Soleil yagarukiye mu mwaka wa gatatu w’amashuri yisumbuye kuko yabuze ubushobozi bwo gukomeza kwiga. Kubaho kwabo mu buzima bwa buri munsi ni umuzigo ubaremereye, mu kiganiro twagiranye bakaba bagaragaza agahinda kabo basaba abantu batandukanye kubatabara.

REBA VIDEO Y’IKIGANIRO TWAGIRANYE HANO:

Basaba ko uwabasha kubabonera akazi, uwabasha gufasha Soleil agakomeza kwiga n’uwashaka kubasura cyangwa kubafasha mu bundi buryo, yababona aha mu murenge wa Nyarugunga cyangwa akabahamagara kuri 0780355060 ya Chance cyangwa 0784682860 ya Soleil.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo 3
Shamy Kuya 15-08-2019

Ark muransetsa nyirarume yaguye mubufaransa aho yahungiye nyina arafunze bibia itubwirako izaduhora gukiranirwa kwaba Sogokuru nitutihana so nibumv ikiza bafite amaboko ninabato abo bangana btigeze ababyeyi nabanyirarume ngobabubakire ntibaiho ubworero mwasakuje ngo bafashwe asyiiiiiiiii gariweeeeeee

Cadette Kuya 12-08-2019

Inzu bayisenyeye iki?mama wabo afungiye iki?uwo muhungu yize ibijyanye niki?

peace Kuya 9-08-2019

Birababaje ariko kdi aba ndabona ntacyo batashobora gukora nibareke ubutesi uyu muhungu agiye mu isoko yabasha gutwara imizigo uyu mukobwa nawe akazi komurugo yakabasha abishatse igihe ufite ubuzima ntugasuzugure akazi akariko kose icyangombwa nukugira intego

English
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA
Loading...