AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

Abarimu bahagaritswe mu kazi kubera Covid-19 bararira ayo kwarika kandi mu bahabwa ubufasha ntibarimo

Abarimu bahagaritswe mu kazi kubera Covid-19 bararira ayo kwarika kandi mu bahabwa ubufasha ntibarimo
30-04-2020 saa 10:02' | By Chief Editor | Yasomwe n'abantu 12148 | Ibitekerezo

Guhagarika imirimo itandukanye hirindwa ikwirakwizwa ry’icyorezo cya Coronavirus (Covid-19) byagizeho ingaruka abakozi batandukanye, kuko abakoresha mu bigo byigenga bakomeje kugenda basubika amasezerano y’akazi ku bakozi babo. By’umwihariko abarimu bo mu mashuri y’incuke, abanza n’ayisumbuye mu bigo byigenga, abenshi amasezerano yabo yarasubitswe kandi aho batuye ngo inzego z’ibanze ntizishobora kubabara mu batishoboye bashobora guhabwa imfashanyo y’ibiribwa.

Hari benshi mu bigo by’amashuri byigenga hirya no hino mu Rwanda byandikiye abarimu n’abandi bakozi babyo babamenyesha ko amasezerano yabo asubitswe kugeza igihe amashuri azongera gufungurirwa. Bagaragarije abo bakozi ko nk’uko itegeko ribiteganya, amasezerano yabo azasubikwa mu gihe cy’amezi atatu badahembwa, yarenga bagahabwa imperekeza bagasezererwa ku kazi burundu.

Bamwe muri abo bakozi twaganiriye bavuga ko n’ubwo ibyakozwe bikurikije amategeko agenga umurimo n’abakozi mu Rwanda, bumva nta kindi bakora kitari ugutakambira Leta ngo bashakirwe uburyo bakomeza kubaho kuko ubu inzara n’ibindi bibazo bibugarije cyane ko n’uburyo bari barashyiriweho na Leta ubu bwabapfiriye ubusa.

Umwe mu barimu twaganiriye yigisha kuri seminari nto yitiriwe Mutagatifu Dominiko Saviyo yo ku Rwesero (Petit Seminaire Saint Dominique Saivio de Rwesero) iherereye mu murenge wa Bukure mu karere ka Gicumbi. Iki kigo cyasubitse amasezerano y’akazi mu minsi ishize kuburyo ukwezi kwa Mata 2020 abarimu batahembwe.

Uyu mwarimu avuga ko abarimu bari barashyiriweho uburyo bubafasha, bahabwa inguzanyo mu Umwali SACCO kuburyo bari barashoye amafaranga mu bikorwa n’imishinga yunguka ariko ubu ngo babuze byose kuko bahagaritswe ku kazi n’iyo mishinga ikaba yarahombye kubera gahunda yo kuguma mu rugo yatumye ihagarara.

Uyu ati : "Mwarimu asanzwe ari umuntu upfundikanya kugirango abeho, none n’ayo mahirwe twashyiriweho yaduciye mu myanya y’intoki. Nkanjye nari mfite inguzanyo bivuga ko ayo nahembwaga n’ubundi yari macye cyane kuburyo ntacyo nari narazigamye, ubu inzara igihe kunyica kuko ntafite n’aho nashaka ibiraka muri ibi bihe ngo mbone igitunga umuryango wanjye. Mu gace dutuyemo baba bafata mwarimu nk’uwifashije kuburyo n’inkunga batanga y’ibiribwa ntawayimpa. Ubuzima buratugoye kereka Leta natwe izirikanye imibereho dusanzwe dufite ikiyumvisha uko ubu tumerewe."

Undi twaganiriye ni umwarimukazi wigisha muri APACOPE, ikiho giherereye mu karere ka Nyarugenge. Uyu yadutangarije ko nabo bahagarikiwe imishahara kuburyo uku kwezi kwa Mata 2020 bataguhembwe. Avuga ko ubusanzwe umwarimu yashoboraga no kubona ibindi biraka byamwunganira ariko muri ibi bihe bikaba bidashoboka kandi afite abana agomba kugaburira no kwitaho mu buryo butandukanye. Ashimangira ko ubuzima bumukomereye muri ibi bihe agasaba Leta ko yagira icyakorwa, hakarebwa niba nta n’uburyo amashuri yazafungura mu gihe cya vuba bagasubira mu kazi.

Ibyo uyu avuga, abihuriza ku bivugwa n’umwarimu uhagarariye abandi ukora mu kigo cyo mu karere ka Kicukiro mu mujyi wa Kigali. Yifuje ko amazina ye n’ay’ikigo akoramo bitatangazwa. Uyu ati : "Ku kigo cyacu hejuru ya 90% bakora bafite n’inguzanyo za banki. Turi mu byiciro bibiri, hari abarimu hakaba n’abakora indi mirimo nko guteka, gukora amasuku, abazamu n’abandi. Abo bakozi bandi bo bahembwaga macye kuburyo ukwezi kwashiraga babayeho nabi, ubu bo muri iyi minsi ntibarimo kubasha no gufatisha imbabura ngo bateke."

Uyu akomeza agira ati : "Noneho tugiye ku cyiciro cy’abarimu, buriya mu Umwali Sacco habamo amoko menshi y’inguzanyo kuburyo hari igihe kigera ukaba wasigara ku kwezi utanahembwa. Kugeza ku ya nyuma bita ngo ni itike, ugenda kuko amafaranga wayamazemo bakaguha nk’ibihumbi bitatu ngo byitwa ibya tike kandi ubwo nayo aba afite inyungu. Nk’ubu hari abantu batatu dukorana bayamazemo, n’ubusanzwe wakwibaza ngo babagaho bate ? Ukwezi kwashiraga bakaduhemba hanyuma amafaranga yagera kuri konti banki ikiyishyura noneho bakagira indi kuburyo batanga buri kwezi kuburyo yahoraga arimo umwenda ugeretse ku wundi"

Uyu mwarimu agaragaza ko ubu uretse kuba abarimu benshi bakorana batazabasha kwishyura inguzanyo, kwishyura na banki bitazashoboka bityo ubuzima bukarushaho kubasharirira. Ashimangira nawe ko abarimu bakorana bose aho batuye bahuriza ku kuba mu nzego z’ibanze badashobora gushyirwa mu batishoboye bahabwa ubufasha bw’ibiribwa nyamara nta kintu na mba binjiza.

Abarimu batandukanye twaganiriye banahuriza ku kuba n’ubwo abandi Banyarwanda biteze ko Leta yazafungura imirimo imwe n’imwe, basanga icyizere cyo kongera gutangira kw’amashuri cyo ari gicye kandi ngo nta kundi bumva bazabaho muri ibyo bihe. Bavuga ko uretse Leta nta handi bumva bateze gukura ikizabarengera kuko inzara izabahitana n’imiryango yabo.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA