AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

Abana batanu b’umunyarwanda uba muri Amerika bahiriye mu nzu bose barapfa - Amafoto

Abana batanu b’umunyarwanda uba muri Amerika bahiriye mu nzu bose barapfa - Amafoto
15-05-2018 saa 11:45' | By Chief Editor | Yasomwe n'abantu 28302 | Ibitekerezo

Abana batanu b’umunyarwanda Emmanuel Mugabo uba muri Leta ya Carolina y’amajyaruguru, bahiriye mu nzu bose barapfa kuwa Gatandatu tariki 12 Gicurasi 2018, ubu inshuti n’abagize uyu muryango bakaba barimo gukusanya inkunga yo gushyingura abo bana bishwe n’inkongi.

Umuryango wa Mugabo Emmanuel usanzwe utuye ahitwa Greensboro muri Carolina y’Amajyaruguru ho muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, amakuru agera ku kinyamakuru Ukwezi.com akaba ashimangira ko bahaba nk’impunzi ariko uyu mugabo akaba yaravukiye muri Kivu y’Amajyaruguru.

Inkongi y’umuriro yafashe inzu uyu muryango wabagamo ubwo Mugabo Emmanuel n’abana be batanu bari bari mu rugo kuwa Gatandatu tariki 12 Gicurasi 2018, mu gihe nyina w’aba bana we yari yagiye ku kazi. Abana babiri bahise bapfa ako kanya batatu bajyanwa kwa muganga barembye ariko nabo nyuma bashiramo umwuka nk’uko byaje gutangazwa n’ibitaro bya Brenner Children’s Hospital bavugirwagamo.

Inkongi y’umuriro yahitanye aba bana, yahoshejwe n’abashinzwe umutekano ariko ntibabasha kuramira ubuzima bwabo

Mugabo Emmanuel nawe yari yakomerekejwe n’inkongi y’umuriro ariko nyuma yo gukurikiranwa n’abaganga we ubu yamaze kuva mu bitaro bya Moses Cone Hospital kuko yamaze koroherwa mu gihe we n’umugore we bakirwana n’intimba yo kubura abana babo bose uko ari batanu.

Guhera mu ntangiriro z’iki cyumweru, inshuti n’abavandimwe b’uyu muryango batangiye gushakisha uko haboneka inkunga yabafasha mu bikorwa byo gushyingura aba bana bishwe n’inkongi no gufata mu mugongo ababyeyi babo. Ku rubuga rwa GoFundMe ubu hamaze kuboneka asaga 15.000 by’amadolari, mu gihe hifuzwa asaga 50.000.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA