AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

Abakozi ba RSSB bakora kwa muganga bafite ubwoba bwo kwandura Coronavirus, bavuga ko batereranywe

Abakozi ba RSSB bakora kwa muganga bafite ubwoba bwo kwandura Coronavirus, bavuga ko batereranywe
19-03-2020 saa 15:53' | By Chief Editor | Yasomwe n'abantu 5075 | Ibitekerezo

Mu gihe hirya no hino abantu bose bakangurirwa kwirinda ikwirakwizwa ry’icyorezo cya Coronavirus, abakozi b’ikigo cy’Ubwiteganyirize mu Rwanda (RSSB) bakira abarwayi ku bitaro n’amavuririro atandukanye mu mujyi wa Kigali, bavuga ko bahagaritse umutima kuko uburyo bakoramo akazi kabo babona bishobora gushyira mu kaga ubuzima bwabo, ngo ibyago bya kwandura ni byinshi kandi ntagikorwa n’ikigo bakorera ngo nabo barindwe nk’abandi.

Mu byo aba bakozi bataka harimo kutemererwa gusimburana (gukora ama shifts) no gukora igihe gito nk’uko birimo kugenda ku bandi bakozi, kudahabwa ibikoresho bihagije bibafasha kwirinda kandi bakora kwa muganga ahari urujya n’uruza rw’abantu bashobora kubamo abanduye ndetse no kuba ahenshi bakorana barenze umwe kuburyo uwanduye yahita yanduza mugenzi we. Abakozi nk’aba bakora mu ntara bo batangarije ikinyamakuru Ukwezi ko nta gikoresho na kimwe kibarinda kwandura bigeze bahabwa.

Hashingiwe ku Itangazo rya Minisiteri y’Ubuzima ku ngamba zo gukomeza kurwanya ikwirakwizwa rya koronavirusi, Minisiteri y’Abakozi ba Leta n’Umurimo (MIFOTRA) iherutse kwibutsa Abakoresha kugena abakozi bakomeza gukorera aho basanzwe bakorera, abasigaye bakajya gukorera mu rugo, hitawe ku miterere y’imirimo bashinzwe. Ibi niko byagenze hirya no hino mu bigo bya Leta n’abikorera, ndetse no muri RSSB niko byagenze ku bandi bakozi uretse abakora ku bitaro n’amavuriro.

Bamwe mu bakozi twaganiriye bavuga ko basabye abayobozi babo ko bajya bakora basimburana ariko ngo baheze mu gihirahiro. Umwe yagize ati : "Ahenshi usanga dukora turi babiri, kandi tugakora umunsi wose bivuga ko uwo mukorana yanduye nawe yahita akwanduza. Nko kuwa Gatandatu cyangwa ku munsi w’ikiruhuko ubusanzwe umukozi umwe akora kugera saa saba hanyuma undi akamusimbura saa saba akageza saa kumi n’imwe. Twasabye ko byanagenda uko muri iyi minsi ariko twaheze mu gihirahiro"

Undi twaganiriye we yavuze ko muri iyi minsi n’ikibazo cy’imodoka zitwara abantu mu buryo bwa rusange kibakomereye, kuburyo bemerewe gukora basimburana byabafasha kugera ku kazi bitabagoye bikanatuma bakora neza akazi bashinzwe. Uyu yanavuze ku kibazo cy’ibikoresho hamwe na hamwe bidahagije nk’aho usanga agapfukamunwa gakoreshwa umunsi wose kandi hari amasaha macye umuntu yari akwiye kukambara ubundi akagasimbura.

Kuva mu masaha ya mugitondo cyo kuri uyu wa Kane kugeza mu masaha y’umugoroba ubwo twasohoraga iyi nkuru, twagerageje kuvugana n’uruhande rwa RSSB ariko kubona amakuru ajyanye n’icyo bavuga kuri ibi bibazo byatubereye ingorabahizi. Uwera Marie Claire, umukozi w’umusigire ushinzwe itumanaho muri RSSB, yahereye mu gitondo avuga ko mu minota micye agiye kuduhuza n’umuyobozi ugira icyo asobanura kuri icyo kibazo, kugeza ubwo yanze kongera kwitaba umunyamakuru kuri telefone ye igendanwa.

Inshuro zose twahamagaye Regis Rugemanshuro, Umuyobozi mukuru wa RSSB, nabwo ntibyadukundiye kuko atigeze yitaba telefone ye igendanwa.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA