AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

2020 : Abishwe na Malaria bagabanutseho 32%

2020 : Abishwe na Malaria bagabanutseho 32%
28-01-2021 saa 10:01' | By Editor | Yasomwe n'abantu 357 | Ibitekerezo

Umubare w’abishwe na Malaria mu Rwanda muri 2020 wagabanutseho 32% kuko abahitanywe n’iyi ndwara muri uriya mwaka ari 148 mu gihe muri 2019 hari hapfuye 218.

Umuyobozi mukuru mu kigo cy’Igihugu cy’Ubuzima RBC ushinzwe gahunda yo kurwanya Malaria, Dr. Mbituyumuremyi Aimable yabitangarije mu Karere ka Huye ubwo hatangizwaga igikorwa cyo gutera umuti wica imibi ikwirakwiza Malaria.

Yavuze ko umubare munini muri bariya bishwe na Malaria byaturutse kutihutira kujya kwa muganga mu gihe bagaragaje ibimenyetso, aboneraho gusaba abaturage ko mu gihe babonye ibimenyetso bya Malaria badakwiye gutegereza ko baremba.

Iyi mibare y’igabanuka rya 32% ry’abishwe na Malaria muri 2020, iranajyana n’igabanuka ry’abarwaye iyi ndwara ikwirakwiza n’imibu kuko muri 2020 habonetse abarwayi bagera muri miliyoni 1,8 mu gihe mu mwaka ushize wa 2019 hari habonetse 3,6 ni ukuvuga ko habayeho igabanuka rya 50%.

Uyu muyobozi muri RBC wagaragazaga intambwe ikomeje guterwa mu guhangana n’iyi ndwara, yavuze ko muri iriya myaka hagaragaye igabanuka rya 45% ry’abarwaye Malaria y’igikatu.

Yagize ati “Muri 2019 twagize abantu 6 200 barwaye malaria y’igikatu mu Rwanda hose, ariko mu 2020 twagize 3 400, tukabona ko bagabanutseho 45%. Ariko muri wa mwaka nababwiye wabaye mubi cyane wa 2017, twari dufite ibihumbi 18 mu Rwanda hose.”

Avuga ko ibi byetewe n’ingamba zagiye zishyirwaho zirimo kongerera ubushobozi abajyanama b’ubuzima dore ko 56% by’abawaye Malaria, bivurije muri aba bajyanama.

Hari kandi gahunda zo gutanga inzitiramibu kuko nko mu kwezi gushize abagore batwite 84% bahawe inzitiramibu.

RBC kandi igaragaza ko uturere twa mbere twagaragayemo abarwayi benshi ba Malaria muri 2020 ari Nyamasheke, Rusizi, Kayonza, Gisagara, Gasabo, Kamonyi, Rwamagana, Bugesera, Ruhango na Muhanga.

Utu Turere twiganjemo utwo mu Ntara y’Amajyepfo, twabonetsemo abarwayi 1 355 956, ni ukuvuga abagera kuri 72% y’abarwaye Malaria bose mu gihugu muri 2020.

UKWEZI.RW


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA