AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

Umunyamakuru Umuhire Valentin yapfuye bishengura benshi muri bagenzi be

Umunyamakuru Umuhire Valentin yapfuye bishengura benshi muri bagenzi be
8-01-2021 saa 06:50' | By Chief Editor | Yasomwe n'abantu 25789 | Ibitekerezo 29

Umunyamakuru Umuhire Valentin wamenyekanye cyane mu ishami ry’amakuru kuri Radio Rwanda, Radio 10 na TV10 ndetse no mu bindi bitangazamakuru, yashizemo umwuka mu ijoro ryo kuri uyu wa Kane rishyira kuwa Gatanu azize uburwayi yari amaranye iminsi.

Mu minsi ishize Umuhire Valentin yari arimo gukurikiranwa n’abaganga i Kanyinya ahasanzwe havurirwa by’umwihariko abarwayi ba Covid-19, ariko amakuru twatangarijwe na murumuna we avuga ko baje kumupima bagasanga nta burwayi bwa Covid-19 afite mu mubiri we ariko akirembye, akaza koherezwa i Kigali.

Uyu muvandimwe we avuga ko nyuma y’uko yakomeje kuremba kubera ikibazo cyo kubura umwuka, baje kumwohereza ku bitaro bya Kaminuza bya Kigali bizwi nka CHUK, ari naho yaguye mu maboko y’abaganga bakomezaga kumwitaho ariko bikarangira avuye mu buzima.

Uyu muvandimwe we avuga ko n’ubwo Valentin Umuhire yari atuye mu karere ka Musanze, bateganya ko azashyingurwa mu mujyi wa Kigali kuko amabwiriza yo kwirinda Covid-19 asaba ko abantu batagomba kurenga imbibi z’uturere cyangwa umujyi wa Kigali. Avuga ko umuryango ugiye gukora inama bakanzura ibijyanye na gahunda yo kumushyingura.

Uretse kuba Umuhire Valentin yaramenyekanye avuga amakuru kuri Radio Rwanda, TV10 na Radio 10, yanakoraga ikiganiro Urubuga rw’Itangazamakuru cyacaga kuri Isango TV na Radio Isango Star, kikanatambukira icyarimwe kuri Radio zitandukanye nka Radio Ishingiro y’i Gicumbi, Radio Isangano y’i Karongi, Radio Huguka y’i Muhanga, Voice of Africa, Radio Inkoramutima, Radio Authentic, Radio Izuba na Energy Radio y’i Musanze. Yari anafite ikinyamakuru cyandika kuri internet kitwa Value News.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo 29
Philbert Kuya 11-01-2021

Twese tuzava mu isi Niko biri Imana imwakire nukuri naramukundaga

Eddie Kuya 11-01-2021

Uyu muvandimwe namukundaga cyane n’ubwo nari ntaramubona amaso ku maso .
Nakundaga ijwi rye n’ukuntu yateguraga ibiganiro bye.
Yari umugabo. Aragiye niko bigenda twese tuzagenda gusa n’aruhukire mu mahoro.

Eddie Kuya 11-01-2021

Uyu muvandimwe namukundaga cyane n’ubwo nari ntaramubona amaso ku maso .
Nakundaga ijwi rye n’ukuntu yateguraga ibiganiro bye.
Yari umugabo. Aragiye niko bigenda twese tuzagenda gusa n’aruhukire mu mahoro.

Nsabimana ferdinand Kuya 10-01-2021

Abantu these twakunda umuhire twihangane cya cyane umuryango we mwihangane mwisi siwacu nayo irabizi ko itazatugumana tuzayivamo twigire iwacu

-xxxx- Kuya 10-01-2021

Abakina umupira bakunda kubameze neza.

Patrick Kuya 9-01-2021

Imana imuruhure mumahoro

Patrick Kuya 9-01-2021

Imana imuruhure mumahoro

Hakizayezu seth Kuya 9-01-2021

Imana imwakire mubayo

Niyomugabo John Peter Kuya 9-01-2021

Ntakundi twihanganishije umuryango we

Niyomugabo John Peter Kuya 9-01-2021

Ntakundi twihanganishije umuryango we

Mukaniyigena vestine Kuya 8-01-2021

Imana imwakire muboyo twamukundaga cyane kd nago tuzakwibagirwa udusigiye irungu gusa tuzagukumbura cyane umuryango wawe wihangane R l.p

Nizeyimana Vianney Umuhire Imana Imwakire Mubayo Ibye Yabishoje Umuryango we Ukomeze Kwihangana Kuya 8-01-2021

Umuhire Imana Imwakire Mubayo Natwe Tuzamwigiraho Byinshyi

Eric Kuya 8-01-2021

Imana iguhe iruhuko ridashira ndakwibuka
ukora kuri radio rusizi
cyanecye wasobanuraga indirimboneza,uruhukire mumahoro

Eric Kuya 8-01-2021

Imana iguhe iruhuko ridashira ndakwibuka
ukora kuri radio rusizi
cyanecye wasobanuraga indirimboneza,uruhukire mumahoro

Habimana venuste Kuya 8-01-2021

Imana imwakire muhayo kd nihanganishije umuryangowe

Habimana venuste Kuya 8-01-2021

Imana imwakire muhayo kd nihanganishije umuryangowe

Habimana venuste Kuya 8-01-2021

Imana imwakire muhayo kd nihanganishije umuryangowe

Habimana venuste Kuya 8-01-2021

Imana imwakire muhayo kd nihanganishije umuryangowe

manirafasha theogene Kuya 8-01-2021

imana imwakire mubayo twihanganishije umurwangowe

Iyakaremye.sam Kuya 8-01-2021

Imanaimwakiremubayo.naruhukiremumahoro.tuzahoratumwibuka

Maombi Kuya 8-01-2021

Yoooo disi niyigendere Imana ihumurize umuryango nabamukundaga

Umuhoza Consollee Kuya 8-01-2021

Umuhire Imana imwakire mubayo kuko ibyo yasabwaga gukora yarabikoze.gusa tuzamukumbura kandi ntazava mu mitima yacu

Umuhoza Consollee Kuya 8-01-2021

Umuhire Imana imwakire mubayo kuko ibyo yasabwaga gukora yarabikoze.gusa tuzamukumbura kandi ntazava mu mitima yacu

Uwirereye martine Kuya 8-01-2021

Imana imwakire mu Bayo kdi
Abasigqye(umuryango we wihangane)Valentin RIP

Harindintwari Andre Kuya 8-01-2021

Uyu muvandimwe naruhukire mu mahoro rwose yanyuze kuri radio Rusizi gusa yari umuntu ukunzwe n’abantu kubwo gusesengura inkuru no kuvuga amakuru neza.twihanganishije umuryango we n’Abamukundaga muri rusange

imanizabayo fidele Kuya 8-01-2021

umuhire valanten imana imwakire mubayo i cyoyasabwagayaragikoze niyigendere

Shyerezo Kuya 8-01-2021

Muvandi, nakundaga uburyo ugaragaza ukuri udatitira

fifi Kuya 8-01-2021

Imana imwakire mu bayo kandi umuryango ukomere.Birababaje

Prophete Kuya 8-01-2021

RIP Valentin, wakoraga umurimo wawe neza, Imana ikurebe icyoroshye

canal Rwanda
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA