AMAKURU

UKWEZI
pax

Uko imibare ihagaze ku bijyanye b’abo byemejwe ko barwaye Coronavirus muri Afurika

Uko imibare ihagaze ku bijyanye b’abo byemejwe ko barwaye Coronavirus muri Afurika
24-03-2020 saa 06:04' | By Chief Editor | Yasomwe n'abantu 8110 | Ibitekerezo 8

Icyorezo cya Coronavirus gikomeje kwibasira ibihugu bitandukanye ku isi, no mu Rwanda ariko inzego zirimo Minisiteri y’Ubuzima na Polisi y’igihugu barimo gukaza ingamba zafasha abaturage kwirinda.

Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko kuwa Mbere tariki 23 Werurwe 2020 mu Rwanda hagaragaye abandi barwayi 17 ba Coronavirus, biyongera kuri 19 batangajwe mbere, bose hamwe bakaba babaye 36.

Muri abo 17 harimo 9 baje baturutse i Dubai, 3 baje baturutse muri Kenya, 2 baje baturutse muri Leta zunze Ubumwe z’Amerika, umwe waje aturutse muri Qatar, umwe waje aturutse mu Buhinde, n’umwe watahuwe ko yahuye n’undi wagaragayeho Coronavirus mu Rwanda.

Imibare yatangajwe kuri uyu wa mbere n’ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima, agashami kawo ko ku mugabane wa Afurika, igaragaza ko iki cyorezo kimaze kugera mu bihugu 43 byo kuri uyu mugabane, abamaze kuyandura bose bakaba barenga gato 1400. Muri aba harimo 122 bamaze gukira bava mu bitaro.

Imibare yatangajwe kuri uyu wa mbere kandi igaragaza ko mu bihugu bituranye n’u Rwanda, igihugu cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo gifite abarwayi ba Coronavirus 30, Kenya ikagira 15, Tanzania ikagira 12, Uganda ikagira umuntu umwe, mu bindi bihugu byo hafi nka Ethiopia ifite abarwayi 11, Angola ifite 3, Congo Brazzaville ifite 6, Djibouti ifite 2, Somalia umwe.

Muri Afurika ibihugu byibasiwe ukurikije urutonde rw’ibyibasiwe cyane, bihera kuri Misiri ifite abantu 294, Afurika y’Epfo ikagira 274, Algeria ifite 201, Maroc ifite 109, Tunisia na Burkina Faso buri kimwe gifite 75, Senegal ifite 56, u Rwanda rufite 36, Congo ifite 30, Cameroon ifite 27, Cote d’Ivoire 25, Ghana 24, Nigeria 22, Togo 16, Kenya 15, Ibirwa bya Maurice bifite 12, Tanzania 12, Ethiopia 11, Seychelles ni 7, Guinea Equatorial ni 6, Gabon ifite 6, Congo Brazzaville 6, Centrafurika ifite 4, Eswatini 4, Cap Vert 4, Liberia 4, Madagascar 3, Namibia 3, Zambia 3, Angola 3, Benin 3, Guinea 2, Mauritania 2, Sudan 2, Zimbabwe 2, Chad 2, Djibouti 2, Eritrea 1, Gambia 1, Mozambique 1, Niger 1, Somalia 1 na Uganda 1.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo 8
Faisal Kuya 24-03-2020

Turashimira uburyo leta yacu ihagaze gitwari muri iki cyago.gusa rwose abantu bari hanze babe bagumyeyo kuko bari kutwongerera ibyago.

Bantubino emmanuel Kuya 24-03-2020

Mu byukuri iki cyorezo kirakaze kandi ndashima reta y’urwanda ingamba yafashe zo
gusaba abantu kuguma mu NGO zabo ariko Irebe uko yatugenza kuko n’inzara itazatworohera

Sr Gaudiose Kuya 24-03-2020

Dukomeze kwirinda twubahiriza amabwiriza duhabwa, dukomeze kandi kwegamira Imana niyo soko n’isorezo ry’ubuzima bwacu.
Imana ikomeze ibarinde

Benjamin Kuya 24-03-2020

Twebwe rero abanyarwanda bari muri Zambia turasaba igihugu cyacu cy’u Rwanda ko cyadufasha uburyo bwo kuva hano kuko kuva bamenya ibya Coronavirus nta ngamba namba barafata keretse guhagarika amashuri gusa dufite ubwoba rero ko dushobora kuzapfa nko muri Italy kuko kuhagera bwo barerekana ko handuye 3 gusa ariko ntacyo bibabwiye.Murakoze kumva ubusabe bwacu.

B J Baptiste Kuya 24-03-2020

Njye mbona leta nayo ububwiyongere yaraharangariye kuki batahagaritse izindege mbereyigihe ni mipaka ? None ngo indege iva mubuhorande niyo irigukora icyo izana bazicyaricyo ? Abizana bakajya mukato bitaniyehe nuko barikuguma iyobabaga ? Ibinabyo ntibisobanutse

Bimenyande Gaspard Kuya 24-03-2020

Ese ko ingamba zafashwe zo gukumora covid-19 Ari ukutagira Aho imuntu ajya cyane cyane no gukaraba intoki n’ibindi byibura Hari ubushakaahatsi buri gukorwa bundi bwo kuyirwanya burundu nkurukingo ?kuburyo yacika mubatuye isi.

Jonas Kuya 24-03-2020

Erega twe twemeye ko abantu bacu bari hanze baza, nibo rero abenshi bari kuba positive

Ihumure Kuya 24-03-2020

Biragaragara ko ubwandu bushya mu gihugu imbere atari bwinshi dukomeze ingamba zo kuguma mu rugo hanyuma rero, nk’uko tuiri gusabwa kuguma aho turi ndetse abanyarwanda aho bari hose mu gihugu imbere bakaba barasabwe kuguma aho bari hatitawe ku kuba bari kure y’imiryango yabo,, ndasaba Leta ko hatagira undi muntu wongera kwinjira mu gihugu.

English
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA
Loading...