AMAKURU

UKWEZI
ubumwe

Sobanukirwa ibijyanye n’indwara yo gususumira, ibiyitera, uko wayirinda n’uko wayivuza

Sobanukirwa ibijyanye n’indwara yo gususumira, ibiyitera, uko wayirinda n’uko wayivuza
31-01-2017 saa 12:16' | By Chief Editor | Yasomwe n'abantu 4237 | Ibitekerezo 2

Indwara y’isusumira (Parkinson’s disease) ni indwara iterwa n’iyangirika ry’uturemangingo tw’ubwonko (neuronal cells), tw’agace gashinzwe kugenzura imikorere y’ingingo kandi ako gace gatuma umuntu ahagarara agakomera neza akanatambuka.

Iyi ndwara yibasira abantu b’ibitsina byombi, ikaba ikunze kugaragara ku bantu bari hagati y’imyaka 50 na 65, gusa ishobora no gufata abakiri bato. Ntabwo ihita izahaza umuntu ako kanya, ahubwo igenda imwibasira uko imyaka igenda yicuma na yo ikagenda ikura nk’uko bisobanurwa n’urubuga rwa santé.fr.

Iyo hashize imyaka iri hagati y’10 na 20 umuntu yarafashwe no gususumira, aba ageze ku rugero rwo kuba nta kintu na kimwe ashobora gukora, ariko kureba, kumva hamwe no gutekereza byo bikomeza gukora uko bisanzwe, ibi bigashimangira ko iyi ndwara itibasira igice cy’ubwonko cya sereburo korutegisi (cerebral cortex) kibiyobora.

Dore bimwe mu bimenyetso by’indwara y’isusumira:

  • Uwo yamaze gufata atangira asusumira ikiganza kimwe cyangwa byombi
  • Intoki zafata ntizikomeze, hagakurikiraho amaboko n’amaguru,
  • Kugenda yomboka.
  • Imikaya irakanyarara (Rigid muscles)
  • Mu gihe gikurikiyeho noneho umuntu iba imaze kumwibasira ku buryo no kuvuga bitangira kuba ikibazo, ugasanga ahora avuga magambo amwe (monotonous speech)

Zimwe mu nama zafasha umuntu kwirinda uburwayi bw’isusumira

  • Kwirinda ibiyobyabwenge kuko bishobora kwangiza uturemangingo tw’ubwonko
  • Gukora imyitozo ngororamubiri (Physical Exercises)
  • Gukora uturimo dutandukanye twa buri munsi ku bageze mu za bukuru (Daily living activities)
  • Kurya indyo yuzuye.
  • Kuruhuka bihagije kuko bifasha ubwonko gukora neza bityo bikaba byakurinda ubu burwayi.

Ese wari uzi ko hari imiti yagufasha kuri ubwo burwayi ?

Hari abantu benshi bafite ubu burwayi bw’isusumira,ugasanga baratereye iyo, abandi bagakeka ko barozwe, nyamara ubu ni uburwayi kandi buvurwa bugakira. Ku bamaze kugira ubu burwayi bw’isusumira rero ntimwihebe kuko habonetse imiti myimerere ikomoka ku bimera ,kandi ikaba yizewe ku rwego mpuzamahanga kuko ibifitiye ibyemezo mpuzamahanga (twavuga nka :FDA:Food and Drug Administration,n’ibindi) yabafasha kuri ubwo burwayi ,iyo miti ikaba ifasha twa turemangingo tw’ubwonko tuba twarangiritse. Aha twavugamo nka : Gingko biloba capsules, I-shine capsule, Multi-vitamins, soy bean lecithin,…

Abantu baba bifuza kuyibona, bashobora kugana ivuriro Horaho Life rikorera i Kigali mu nyubako yo kwa Rubangura muri etaji ya 3 ku muryango wa 301 na 302. Ku bindi bisobanuro wabahamagara kuri 0788698813 /0728698813. Ushobora no gusura website yabo www.horahoclinic.rw


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo 2
ndatimana joyce Kuya 15-07-2019

Ese ntibishok ko wagira ibyo bimenyetso byose,ark biterwa niyindi ndwara?? Ese wambwira niki ko ufite iyo ndwara byumukuri? Kwa muganga c bashobora kuyipima bakayibona?, ikindi kibazo ko igih bavuga ko umuntu ususumirwa intoki cg ibirenge biba bivuga ko ingingo c zidakora neza,ntibishobora kuba byamutera kurwara pararise? Murakoze

tukani Kuya 2-02-2017

njyeweho natangiye gususumira mfite imyaka makumyabiri mundangire umuti

English
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA
Loading...