AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

Ndahimana wakoze ubukwe yambaye kamambiri noneho amerewe nabi, yashaririwe n’ubuzima

Ndahimana wakoze ubukwe yambaye kamambiri noneho amerewe nabi, yashaririwe n’ubuzima
7-11-2020 saa 15:58' | By Chief Editor | Yasomwe n'abantu 20402 | Ibitekerezo 8

Nyuma y’uko Ndahimana Narcisse akoze ubukwe yambaye kambambiri agasezerana n’umugore we Mutuyemariya Consilie, abantu benshi barabimenye bituma n’ubuzima babayemo bumenyekana, bafashwa n’abantu batandukanye kugirango bahindurirwe ubuzima. Nyamara uyu mugabo ubu amerewe nabi, yararembye ndetse na bimwe mu byo bamuhaye nk’imfashanyo ngo ahindure ubuzima byagiye biyoyoka kubera ubwo burwayi.

Ndahimana Naricisse n’umugore we Mutuyemariya Consilie batuye mu karere ka Muhanga, Umurenge wa Shyogwe. Bavuzwe cyane mu itangazamakuru no ku mbuga nkoranyambaga biturutse ku kuba Ndahimana tariki 29 Ugushyingo 2018 yaragiye gusezerana imbere y’ amategeko yambaye kambambiri kubera ubukene n’uburwayi.

Ifoto ya Ndahimana afashe ku ibendera ry’ u Rwanda yambaye kambambiri, yafotowe ubwo yasezeranaga imbere y’ amategeko yakwirakwiye ku mbuga nkoranyambaga guhera tariki 30 Ugushyingo. Iyi foto yakoze benshi ku mutima by’ umwihariko abakoresha imbuga nkoranyambaga biyemeza kumufasha. Inzu y’ imideli Moshions yo yiyemeje kumwambika mu muhango wo gusezerana imbere y’ Imana. Yahawe inzu yo guturamo ifite agaciro k’amafaranga y’u Rwanda 3.700.000. ahabwa moto, ahabwa amafaranga n’ibindi bitandukanye ngo we n’umuryango we bahindure ubuzima.

Ubwo twongeraga kumusura aho batuye i Shyogwe ya Muhanga, twasanze uyu mugabo yararembye atabasha no kugenda. Mu kiganiro twagiranye agaragaza intege nke no kwiheba, akabara inkuru y’uburyo yazahajwe n’uburwayi bukamumaraho utuntu bukanamumugaza, akanashimangira ko iby’uburwayi bwe bikomeje kumubera amayobera.

REBA VIDEO Y’IKIGANIRO TWAGIRANYE HANO :

INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo 8
Niyorukundo denyse Kuya 11-11-2020

Uwomugore .inzegozubuyobozi .zimufachepe murakoza ?Mperereye izaza "ngoma ?

Musabyimana immaculee Kuya 9-11-2020

Uwo muvandimwe akwiye kuvurwa kuko arababaje cyane

Nibagwire Claudine Kuya 9-11-2020

Mwiriwe Mfite ikibazo cyinkomereye Ndu Mumama wabana 4umugabo Yarantaye niyambaje inzego zibanze biranga Ariko mukwanga ntacyintu bamfashishe kuko umugabo wanjye twarasezeranye mumategeko afite moto twashakanye ntacyintu cyogufasha Abana Mbona niyambaje Rb bambwirako batategeka umugabo guhahira urugo ngo kd Ibyo ntibabimufungira mumfashe nabuze aho najyana ikibazo cyanjye nejyereye ushinzwe umutekano mumudugudu akandi ikibazo cyacu arakizi raporo yemezako umugabo yantaye arayinyima ambwirako aribintu byo kwitondetwa none amezi9arashize mumfashe kuko ndaremerewe cyane

Kush Kuya 8-11-2020

Nkunda ibiganiro byawe uri professional, ikiganiro kiba kitarambiranye kandi gifasha,uwo muvandimwe bwa mbere afashwa njye navuze ko akeneye kuvurwa apana frw bapfushije ubusa bategura ubukwe,

Habyarimana charles Kuya 7-11-2020

Mubyukuri turabakunda natwe did tell ibibazo bitanduka ye muzadusure ndi iHuye mumurenge wa mbazi

canal Rwanda
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA