AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

Guverinoma ya Congo yongeye kwerura ko igisirikare cyayo ’FARDC’ kitashobora M23

Guverinoma ya Congo yongeye kwerura ko igisirikare cyayo ’FARDC’ kitashobora M23
5-02-2024 saa 12:56' | By Editor | Yasomwe n'abantu 1972 | Ibitekerezo

Minisitiri w’Ingabo muri Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, akaba na Minisitiri w’Intebe Wungirije, Jean Pierre Bemba yavuze ko igisirikare cy’iki Gihugu cyamaze kunanirwa imbere y’umutwe wa M23.

Jean Pierre Bemba yabitangaje mu Nama y’Abaminisitiri yateranye tariki 02 Gashyantare 2024, aho yavuze ko FARDC yananiwe gushyigura M23 muri Kivu ya Ruguru.

Jean Pierre Bemba yavuze ko nubwo ingabo za Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo zakomeje gukora uko zishoboye kugira ngo zirukane uyu mutwe bisa nk’aho byananiranye kuko uyu mutwe nawo wakomeje kongera imbaraga mu gisirikare ndetse n’intwaro urwanisha.

Bemba avuga ko ibyo ari byo byakomye mu nkokora ibikorwa bya FARDC byo kurwanya umutwe wa M23.

Yavuze ko uyu mutwe wa M23 wihagazeho, ku buryo igisirikare cy’Igihugu cyabo kitapfa kuwushyigura.

Yagize ati “M23 yihagazeho imbere y’igisirikare cyacu cyo kugarura umutekano, amahoro n’ubuyobozi bwa Leta.”

Bemba atangaje ibi nyuma y’uko Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo yiyambaje ingabo za SADC ndetse n’ingabo z’u Burundi.

Ubu bufatanye bunarimo imitwe yitwaje intwaro urimo uwa FDLR urwanya u Rwanda, bukomeje guhangana n’umutwe wa M23, na wo ukomeje kwirwanaho, ndetse ukaba waravuze ko kubera ubukana bw’ibitero ugabwaho, uzakomeza gufata ibindi bice.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA