AMAKURU

UKWEZI
ubumwe

VIDEO: Byinshi bitangaje kuri Safari Isaac wabyaye abana 20 ku bagore batandukanye

VIDEO: Byinshi bitangaje kuri Safari Isaac wabyaye abana 20 ku bagore batandukanye
27-05-2019 saa 23:54' | By Chief Editor | Yasomwe n'abantu 4246 | Ibitekerezo 4

Safari Isaac, ni umuhanzi w’indirimbo zihimbaza Imana ndetse n’amakorasi yamamaye cyane mu myaka ishize, gusa kugeza ubu hari indirimbo ze nyinshi zizwi ariko abantu batazi ko ari ize ndetse nawe ubwe hari abatazi ko ari umuhanzi. Gusa ahanini ibi biterwa n’ubuzima yabayemo bwakurikiye ubwamamare bwe, aho yaje gutandukana n’umugore avuga ko yasambanaga n’umushoferi hanyuma nawe akaza kujya mu bagore batandukanye yabyaranye na bo abana basaga 20.

Niba ujya wumva ikorasi abarokore baririmba bagira bati: "Nzakagendana, nzakagendana, agakiza k’Imana we nzakagendana...", menya ko iyo uyikesha Safari Isaac. Nunyura aho baririmba bagira bati: "Yadutuye imitwaro yaduhetamishaga, ubu tugenda twemye..." nabyo uzamenye ko ubikesha Safari Isaac... Uyu muhanzi yaramamaye mu myaka ishize ndetse benshi mu bahanzi baririmba indirimbo zihimbaza Imana yarabafashije ariko ubu ntakigaragara cyane.

Mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru Ukwezi, Safari Isaac yagaragaje bimwe mu bihe bikomeye yanyuzemo byatumye abura cyane muri muzika, ndetse bikaba byarabaye intandaro yo kuba atagisengera mu itorero rya ADEPR yahoze asengeramo. Kimwe muri ibyo, ni ukuba yaratandukanye n’umugore we bari barashakanye mu buryo bwemewe n’amategeko bakanasezerana imbere y’Imana, ngo ibyo byatewe n’uko uwo mugore we yamuciye inyuma agasambana n’umushoferi.

Safari Isaac yatangarije ikinyamakuru Ukwezi ko gutandukana n’umugore we byatumye aryamana n’abandi bagore batandukanye, akabyarana nabo kuburyo ubu afite abana basaga 20. Aba bana bose ngo arabemera kandi agerageza kubitaho uko ashoboye, kandi ngo bamwe mu bo bababyaranye bashatse abagabo kuburyo bafite uburyo babayeho butuma bafatanya kwita kuri abo bana.

Safari Isaac ashimangira ko aticuza kuba yarabyaye abo bana bose, ariko akemeza ko intandaro yabyo ari ugutandukana n’umugore we byatumye yishora mu bandi bagore batandukanye. Avuga ko ubu afite umugore babana n’ubwo batarasezerana, kandi ngo azi abo bana bose aranabakunda kuburyo bakunda no kubasura bakaba mu rugo rwabo ntabigireho ikibazo.

Muri iki kiganiro twagiranye na Safari Isaac, yahishuye byinshi byihariye kuri we, uburyo abantu benshi bamuzi kandi bamukunda, imibanire ye n’umugore batandukanye n’ibindi byinshi byumvikana nk’ibidasanzwe.

REBA VIDEO Y’IKIGANIRO TWAGIRANYE HANO:


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo 4
Didier Kuya 31-07-2019

Sha uwo mugabo womeng nta bweng yakoreshej.nn ko yaciy agr ivyo si icaha!

peace Kuya 30-05-2019

Ariko ni igitangaza koko nanubu haracyari abagabo bavuga ngo umugore niwe wanshutse uyu ati niwe watumye ngwa nutihana So ukorera ntazatinda kukwereka ko nta kiza agira uretse gukorwa nisoni.

fabrice Kuya 28-05-2019

Rwose iyi nkuru ntabwo ishimishije ku muntu utinya Imana. ibyo umugore yakoze byose wowe wabihinduye ubusa kuko wahise ukora ibirenze. kandi Yesu wari waramenye cg niba ukimwizera uzasabe imbabazi kandi azakubabarira. ugomba kuba umu christu wamaramaje ugendana agakiza. satani yaragusuzuguye ubaye umugabo wamenya Yesu kandi ukamugarukira ukazabona ubugingo buhoraho naho ibyisi ntacyo bizakumarira. Imana ikugenderere ikwiyereke wa munsi izahamagara abayo uzagire umugisha wo guhamagarwa gusa nawe biragusaba gutera intambwe yo kwihana kuko ndabona warageze kure. ADPR siho honyine hari Imana n’ahandi irahari gusa hose aho wajya biragusaba gukizwa ukava muri ibyo urimo. God bless you

bryanianryan3@gmail.com Kuya 28-05-2019

KO uyu mugabo muzi acuruza ibyuma bya muzika nyabugogo kandi narinzi ngo ni umurokore ubwo koko arabona iyi nkuru ishimishije? akeneye gutabarwa n’Imana kuko nubwo umugore yakoze amakosa iwe nku muntu uzi Yesu ntabwo agomba kwitwara kuriya pee. akeneye delivrance satani yaramusuzuguye

English
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA
Loading...