AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

Umurerwa Olive wapfakaye akiri umugeni yakoze ubundi bukwe bw’agahebuzo - AMAFOTO & VIDEO

Umurerwa Olive wapfakaye akiri umugeni yakoze ubundi bukwe bw’agahebuzo - AMAFOTO & VIDEO
10-02-2019 saa 20:48' | By Chief Editor | Yasomwe n'abantu 29105 | Ibitekerezo

Amateka y’ibyabaye kuri Umurerwa Olive, ni ubuhamya bwagiye bukora benshi ku mutima ariko ku batari bacye bikaba n’ikimenyetso cyo gukomera kw’amasezerano y’Imana. Yapfushije umugabo we bakimara gukora ubukwe, ahigira Imana ko atazigera ayijya kure nayo imusezeranya ko itazigera imutererana ndetse mu byo yamusezeranyije harimo no kongera gukora ubukwe, ubu umugabo yamushumbushe batangiye kubana nk’abashakanye nyuma y’ubukwe bw’agahebuzo bakoze kuri uyu wa Gatandatu tariki 9 Gashyantare 2019.

Tariki 12 Werurwe 2011 nibwo Umurerwa Olive yashyingiwe, akora ubukwe n’umusore wari umusirikare bamarana ibyumweru bibiri bari mu kwezi kwa buki hanyuma umugabo asubira mu kazi ariko muri Nzeri uwo mwaka aza gutabarukirayo atarongera kubonana n’uwari umugore we.

Ibi byabaye kuri Olive Umurerwa ni ibintu byamushenguye cyane kuko icyo gihe yari afite imyaka itarenga 24 kandi yari yarakuriye mu buzima butoroshye bw’ubupfubyi. Mu buhamya yagiye atanga mu myaka ishize, yagize ati : “Nabanye n’umugabo wanjye ibyumweru bibiri, nongera kumubona ngiye kumushyingura.”

Nyuma yo gupfakara ariko ntiyihebye ngo ahagarike umurimo w’Imana, dore ko ari umuhanzikazi akaba n’umuvugabutumwa mu itorero rya ADEPR. Asobanura ibyo yahigiye Imana yagize ati : “Naravuze ngo Mana, ngiye kukubaha nawe uzanyubahisha. Ntabwo nzitwara nabi, nzakomeza kwitwara nk’uko umugore ufite umugabo yitwara, noneho nzanarushaho kugirango izina ryawe ritazatukwa kubera njyewe. ”

Umurerwa Olive yakomeje kwihangana no kwitangira umurimo w’Imana mu kubwiriza ubutumwa cyane akoresheje indirimbo zihimbaza Imana, nyuma Imana iza kumusezeranya ko azabona undi mukunzi izamushumbusha bagakora ubukwe, ibyo Imana ikaba yarabihiguye imuhuza na Biziyaremye J. M Vianney basezeranye imbere y’Imana kuri uyu wa Gatandatu nyuma yo kumusaba no kumukwa.

Imihango yo gusaba no gukwa yabereye i Gikondo aho bakunda kwita i Gatagara, nyuma banasezeranira imbere y’Imana mu rusengero rwa ADEPR SEGEM i Rwampara muri Gikondo. Ubukwe bwabo bwaranzwe n’udushya twinshi.

REBA UDUSHYA TWINSHI TWABAYE MURI UBU BUKWE HANO :

Muri ubu bukwe nabwo, uyu mugeni yasubiyemo amagambo akomeye y’ibihe yanzuyemo, biramurenga afatwa n’ikiniga ararira ariko n’abandi batashye ubukwe b’imitima yoroshye basutse amarira biratinda.

REBA VIDEO Y’AMAGAMBO OLIVE YAVUZE BENSHI BAKARIRA HANO :

Uyu mugeni wagaragaje ibyishimo bidasanzwe kandi yanafashe umwanya uhagije akora mu nganzo araririmba abantu baranyurwa, ubukwe bwabo bukaba bwari bushyushye bidasanzwe kandi ababutashye bagaragaza ibyishimo bihambaye, byari ukubyina no kuririmba bashimira Imana yabikoze.

REBA VIDEO OLIVE ARIRIMBA ANABYINA MU BUKWE BWE HANO :

REBA AMWE MU MAFOTO Y’IBYARANZE UBU BUKWE HANO :


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA