AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

Umuhanzikazi Hello Ziggy yasohoye indirimbo nshya yise "1000"

Umuhanzikazi Hello Ziggy yasohoye indirimbo nshya yise
21-03-2019 saa 13:18' | By Vincent Nsengiyumva | Yasomwe n'abantu 839 | Ibitekerezo

Umuhanzikazi uhimbaza Imana uri mu bazamukanye ingoga, Umuhoza Zigrid uzwi nka Hello Ziggy yashyize ahabona indirimbo ye nshya yise "1000".

Iyi ndirimbo Ziggy yayifatanyije n’umuhanzi Oliver D’Legend na we ufite ibihangano bihembura benshi. Yatunganyirijwe muri Touch Records na Producer Evydecks.

Ziggy yabwiye itangazamakuru ko indirimbo ye ishingiye ku nkuru mpamo yo kugira neza kw’Imana.

Yagize ati "Indirimbo 1000 ni igitekerezo nagize nyuma yuko inshuti yanjye yari igize ikibazo gikomeye ishaka amafaranga menshi. Yaje kwisaka asanga afite 1000 Frw. Yarampamagaye nk’inshuti ye ambwira uko ikibazo kimeze, nanjye musubiza ko hejuru y’igihumbi hari Imana isumba byose, ifite inzira zirenga icyo gihumbi."

Yakomeje avuga ko "Nta mwanya munini waciyemo maze Imana imukorera igitangaza abona amafaranga mu mwenda yari abitse awambaye asangamo amafaranga atatekerezaga. Yampamagaye yishimye cyane, ambwira uko bigenze numva birandenze, arambwira ngo ’nibyo koko inzira z’Imana zirenze 1000 Frw’. Ni aho indirimbo yavuye nzi neza ko nayumva bizamutungura kuko ntigeze mubwira ko nzayikoramo.’’

Hello Ziggy asengera muri Evangelical Restoration Church i Kabuga. "1000"ni indirimbo ya gatatu ashyize hanze kuva mu 2018 atangiye umuziki byeruye nk’uwigenga.

Ibindi bihangano yashyize ahabona birimo ’Niyibeshaho’ na ’Tuzayahozwa.’ Indirimbo ze zibanda ku butumwa bw’ihumure ku bantu bafite imitima ihagaze.

Yavuze ko "Ubutumwa ni bwinshi ntanga mu bihangano byanjye ariko nibanda cyane ku mitima ibabaye no kugaragaza uruhare runini Imana ifite ku muntu cyangwa se imigambi myiza n’urukundo Imana idufitiye.’’

Umwaka wa 2019 ni umwaka Ziggy afite intego yo gukora cyane ngo arusheho kwamamaza ubutumwa bwa Yesu Kirisitu.

Ziggy yamamaye mu itangazamakuru nyuma y’inkuru y’urukundo rwe n’Umuvugabutumwa wo muri ADEPR, Harerimana Steven uzwi nka Niyibeshaho. Urukundo rwabo rwaramamaye ndetse ruba ikimenyabose mu itangazamakuru no ku mbuga nkoranyambaga.

Umva indirimbo ye unyuze hano : https://www.youtube.com/watch?v=ZEMpsP-1rAI

Umuhanzikazi Umuhoza Zigrid uzwi nka Hello Ziggy


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA