AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

Rusaro Anaella yahishuye iby’uko yataye ibiro 88, ibyo yambara bamwe bita iby’indaya n’ibindi - VIDEO

Rusaro Anaella yahishuye iby’uko yataye ibiro 88, ibyo yambara bamwe bita iby’indaya n’ibindi - VIDEO
25-08-2019 saa 10:15' | By Chief Editor | Yasomwe n'abantu 9601 | Ibitekerezo

Rusaro Anaella, ni umukobwa wa Cobra nyir’akabari n’akabyiniro kamamaye cyane mu myaka ishize kazwi nka Cadillac n’ubu uyu mubyeyi we akaba afite akitwa Cocobean. Rusaro ni umurokore ndetse ni umuhanzikazi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, ibi akaba yarabitangiye nyuma yo gukizwa ariko na mbere akaba yari afite impano kuko yahoze aririmba muri Cadillac. Mu kiganiro twagiranye yahishuye byinshi byihariye ku buzima bwe n’ingorane zikomeye yanyuzemo ahanini abitewe n’umubyibuho ukabije yavukanye.

Mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru Ukwezi, Rusaro Anaella yadutangarije uburyo kuva yavuka yari afite umubyibuho ukabije bitewe n’imisemburo, kugeza ubwo yagize imyaka 24 afite ibiro 185. Nk’umukobwa ukiri muto mu myaka, ibi byatumaga yumva yiyanze, ndetse akumva ntameze kimwe n’ab’urungano rwe, rimwe na rimwe bakajya banamuseka. Aha agira ati : "Numvaga nanze ubuzima, nkumva ntadukanye cyane n’ab’imyaka yanjye, cyane cyane iyo nagendaga mu muhanda bakanseka, cyangwa se iyo nicaraga ku ntebe cyangwa ndyamye ku gitanda bikavunika. Numvaga ntabona icyerekezo cy’ubuzima, nkumva ko n’umbwira ko ankunda ari uburyarya."

Uyu mukobwa yaje kwibagisha mu Buhinde ava ku biro 185 biramanuka ubu akaba afite ibiro 97, bisobanura ko yataye ibiro 88 ariko n’ubundi ntibyatumye atuza kuko yumvaba byibuze yakagize ibiro nka 70. Mu gihe cyose cy’ubuzima bwe ngo ntacyamuhungabanyije nko kunanirwa kwakira ingano ye.

Rusaro asobanura ko kwiyanga no kwiheba kubera umubyibuho ukabije byatumye agira ikibazo cyo mu mutwe (Depression) atangira kujya mu bigare by’urungano rugendera mu byo yita ko bitubahisha Imana, kuburyo n’ubwo yari umurokore yatangiye kwishora mu nzoga, agera ubwo azajya ahamya ko Imana itabaho. Uyu mukobwa ashimangira ko ibi byanatumye ajya kugororwa (Rehabilitation) kuko yari amaze kwangirika.

Gutekereza umubyibuho we byonyine byatumaga yumva nta hazaza heza afite kandi ngo kuba yaravukiye mu muryango wishoboye aho yakuze nta kibazo cy’imibereho kimugora ngo ntibyari bihagije ngo atuze.

Anaella yari umukobwa munini w’ibiro bigera ku 185

Mu bihe bitandukanye, aya mafoto agaragaaa uburyo Rusaro yagiye ata ibiro

Gusa uyu mukobwa kugeza ubu avuga ko yongeye kwegera Imana ndetse akaba agiye gusubukura gahunda zo kuramya no guhimbaza Imana mu bihangano. Ubu ngo yize kwikunda, amenya inshuti akwiye kugira ndetse anagira inama urubyiruko inshuti rukwiye kwitwararika no kugendera kure kuko bashobora kwisanga habi. Agira inama abakoresha ibiyobyabwenge n’inzoga ngo biyibagize agahinda baba bafite akanatanga inama muri rusange ku bantu batabasha kwakira uko Imana yabaremye.

Mu bindi bitandukanye twaganiriye na Rusaro Anaella, harimo iby’imitako n’ibirungo by’ubwiza biri ku mubiri we, aho abenshi bashobora kuvuga ko umurokore adakwiye kubijyamo. Kwishushanya ku mubiri (Tatoo) n’umukubi yambaye ku kaguru bamwe bajya bavuga ko abawambara ari abakora umwuga w’uburaya, byose uyu mukobwa avuga ko ntaho bihuriye ahubwo ari ukwihitaho no kwikunda.

REBA VIDEO Y’IKIGANIRO CYOSE HANO :


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA