AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

Polisi yamaganye abiyita abakozi b’Imana bavuga ko basengera abantu bagakira indwara

Polisi yamaganye abiyita abakozi b’Imana bavuga ko basengera abantu bagakira indwara
12-11-2020 saa 14:33' | By UKWEZI | Yasomwe n'abantu 4726 | Ibitekerezo

Ubuyobozi bwa Polisi y’u Rwanda bwamaganye abiyita abakozi b’Imana n’abahanuzi bavuga ko basengera abarwayi bagakira indwara zitandukanye bikaba bituma hari bamwe mu baturage basigaye barwara aho kujya kwa muganga kwivuza bakagana iy’ubuhanuzi.

Abakurikirana ibitangazamakuru n’imbuga nkoranyambaga ntabwo bajya batera kabiri batumvise cyangwa ngo babone uvuga ko ari umuhanuzi ukiza indwara zitandukanye cyangwa ukora ibitangaza.

Ni ibintu bitavugwaho rumwe n’ubwo abavuga ko babikora akenshi bemeza ko babikora mu izina ry’Imana ibaha izo mbaraga zo gukiza abarwayi no gukora ibitangaza.

Apotre Joseph Yongwe ni umwe mu bavuga ko akiza indwara zananiranye

Itangazo ryanyujijwe ku mbuga nkoranyambaga za Polisi y’igihugu rivuga ko “Polisi irihanangiriza abantu biyita ko ari abahanuzi basengera abantu bakabakiza indwara, bikaba byatuma abaturage batagana amavuriro iyo barwaye, ibi ni ukuyobya abaturage.”

Polisi irashishikariza abaturarwanda kudaha agaciro inyigisho nk’izi, ahubwo bakajya bagana ivuriro igihe cyose barwaye.

Itangazo rikomeza rigira riti “Abatanga ubutumwa nk’ubu buyobya abaturage ntabwo bazihanganirwa.”


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA