AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

Padiri Ubald Rugirangoga uzwiho gukiza abarwayi ararembye nyuma yo kwandura Coronavirus

Padiri Ubald Rugirangoga uzwiho gukiza abarwayi ararembye nyuma yo kwandura Coronavirus
21-10-2020 saa 08:30' | By Akayezu Jean de Dieu | Yasomwe n'abantu 15772 | Ibitekerezo

Padiri Ubald Rugirangoga uzwiho impano idasanzwe yo gusengera abarwayi bagakira indwara zirimo izananiranye ndetse n’izo baba bamaranye imyaka myinshi zarananiye abanga yanduye icyorezo cya COVID19 giterwa n’agakoko gashya ka Coronavirus.

Ku wa Kabiri tariki 20 Ukwakira 2020, nibwo byatangajwe ko Padiri Ubald yanduye Coronavirus ndetse ubuzima bwe butameze neza ariko arimo kwitabwaho n’abaganga. Gusa ntabwo havuzwe igihe amaze yanduye iki cyorezo.

Mu butumwa yanyujije ku rukuta rwa Facebook, Padiri Ubald yavuze ko amaze iminsi adakora isengesho rya Rozari kuri uru rubuga ku mpamvu z’uko yanduye icyorezo cya COVID19 ndetse ubuzima bwe butameze neza.

Yakomeje agira ati “Turisegura ko hashize igihe nta Rozari iba mu minsi mike ishize, Padiri Ubald arabasaba ko mumusengera. Yanduye COVID19, kandi ntabwo ameze neza.”

“Arimo guhabwa ubufasha bwa ngombwa ndetse n’ubuvuzi kugira ngo abashe gukira vuba. Mu gihe cya vuba aramera neza ndetse azakomeza gukora isengesho rya Rozari. Hagati aho mukomeze kumusengera , namwe ubwanyu.”

Padiri Ubald yatangiye gusengera abantu mu 1987 ariko icyo gihe ntiyashoboraga kumenya uwakize n’utakize. Cyakora, ngo hari abagarukaga nyuma y’icyumweru kimwe, bibiri cyangwa bitatu bakamubwira ko bakize.

Padiri Ubald akora isengesho muri stade Amahoro buri mwaka agasengera abantu bagakira indwara zitandukanye

We are sorry that there hasn't been a rosary these past few days. Fr. Ubald has asked for your prayers. He has tested...

Posted by Ubald Rugirangoga on Tuesday, October 20, 2020


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA