konka coffee
KONKA

AMAKURU

UKWEZI

Ngoma: Imbere y’imbaga y’abakirisitu, Meya yagereranyije urubyiruko ‘n’ibikeri biri mu ngorofani’

Ngoma: Imbere y’imbaga y’abakirisitu, Meya yagereranyije urubyiruko ‘n’ibikeri biri mu ngorofani’
16-05-2018 saa 10:45' | By Akayezu Jean de Dieu | Yasomwe n'abantu 11739 | Ibitekerezo 26

Umuyobozi w’akarere ka Ngoma, Nambaje Aphrodise aravugwaho kwandagaza urubyiruko rwo muri aka karere by’umwihariko abasengera mu Itorero ‘Eglise Vivante de Jesus Christ’ aho yavuze ko Bishop uyobora iri torero afite ibibazo bikomeye kuko umubare munini w’abarigize ari urubyiruko kandi kubayobora ari nko kuyobora ‘Ibikeri biri mu Ngorofani’.

Uru rusengero Meya Nambaje yifashishije kuri iki Cyumweru tariki 13 Gicurasi 2018 mu kuvuga ibyo benshi bise kwandagaza urubyiruko, ni urusengero ruherereye mu kagari ka Karenge, Umurenge wa Kibungo muri aka karere ka Ngoma mu ntara y’Uburasirazuba.

Umwe mu bakirisitu bari bari muri iri teraniro yabwiye Ukwezi.com ko amagambo Meya yayavuze abwira umuvugabutumwa agira ati “Ufite ibibazo cyane ndabona wowe ahangaha ufitemo urubyiruko rwinshi aho kugira abakuze benshi kandi kuyobora urubyiruko ni nko kuyobora ibikeri ushobora kuba wavana muri ‘Rond Point’ ukageza ku bitaro ubifite mu ngorofani, ibyo bikeri ucunga kimwe gitarutse ushobora kujya kugisubizamo ugasanga bibiri bivuyemo urumva aho waba ubijyana wagezayo bingahe?

Aya magambo yavuzwe na Meya ngo yababaje urubyiruko n’abandi bakirisitu bari bahateraniye kuburyo bumva izi mvugo zidakwiriye umuyobozi ureberera bose cyane ko n’amateka y’igihugu cyacu agaragaza ko ibintu byo gufata igice kimwe cy’abanyarwanda ukakitirira inyamaswa byagejeje igihugu habi.

Bishop Bugasa Joseph, Umuyobozi w’Itorero ‘Eglise Vivante’ mu karere ka Ngoma yavuze ko uyu Nambaje Aphrodise uyobora akarere ka Ngoma yari yasengeye muri uru rusengero ariko atatumiwe ahubwo yaje gusenga nk’abandi bakirisitu bose aho ngo byageze hagati akaza gufata umwanya ngo agire impanuro atanga nk’umuyobozi uri mu karere ke.

Bishop Joseph yavuze kandi ko ibyo abakirisitu by’umwihariko bavuga ko byabashenguwe byavuzwe na Meya koko, ariko ngo ni urugero yatangaga agendeye ku kuba muri uru rusengero igice kinini gisengeramo ari urubyiruko.

Yagize ati “Byaravuzwe ariko ukabona ko ari urugero yatangaga... Nkunda gukora ingendo nyinshi hirya no hino ari mu gihugu, ari ku isi, hanyuma yaravuze ati wagiye mu bihugu byinshi wabonye abantu batandukanye ubona amatorero arimo abantu bakuze barimo abasaza abandi ni abakecuru. ariko wowe uyobora itorero ririmo urubyiruko. rero kuyobora urubyiruko bigereranywa n’uko waba wafata ingorofani yuzuye ibikeri ukayivana ahantu ujya ahandi biragoye rero bisaba ubushishozi n’izindi mbaraga"

Kuva ku munsi w’ejo tariki 15 Gicurasi ubwo twatangiraga gutunganya iyi nkuru,
Umuyobozi w’akarere ka Ngoma, Nambaje Aphrodise yatubwiye ko ari mu nama ku buryo inshuro zose zigera kuri 12 twamuhamagaye yanze kutwitaba.

Nyuma yaje kutwandikira ubutumwa avuga ko ari mu nama ari nabwo umunyamakuru yamusubije amwibwira ndetse anamubwira ko ashaka ko baza kuvugana kuri iki kibazo gusa uyu muyobozi yanze kutuvugisha kugeza n’ubwo twatunganyaga iyi nkuru yari ataritaba telephone ye igendanwa ariko turakomeza kugerageza naza kwemera kugira icyo atangaza tuzakibagezaho mu nkuru itaha.

UMVA HANO UKO ABO TWAGANIRIYE BABISOBANURA


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo 26
Jean Cousin Kuya 24-05-2018

Ariko rero ndabona abanyarwanda bose barabaye ba nta munoza, umuntu aravuga mugakuririzaaaaa sinzi aho ibintu bizatugeza, ubu se ikintu kibi cyatuma uyu muyobozi yijundikwa ni ikihe ko ahubwo yabagiriye inama? Rubyiruko murashishoze murebe ibyo muba murimo n’aho mujya, murebe ko abo murikumwe hari aho babajyana atari ukubarya imitsi cyangwa kubarangaza. Naho Mayor ibyo yavuze yabakeburaga atumvise azumva ashaje ariko yababwiye ukuri.

Mutungirehe eugene Kuya 23-05-2018

Ukwanga akumva ukwe koko! Mayor ntacyaha yakoze ahubwo abasebanyi n,abasenya abantu bagateranya abandi namwe murimo !igiteketezo cyanjye cyanjye rero muceceke muturekere Umuyobozi! Muvuge ibuyukuri byubaka

Mutungirehe eugene Kuya 23-05-2018

Ukwanga akumva ukwe koko! Mayor ntacyaha yakoze ahubwo abasebanyi n,abasenya abantu bagateranya abandi namwe murimo !igiteketezo cyanjye cyanjye rero muceceke muturekere Umuyobozi! Muvuge ibuyukuri byubaka

manzi Kuya 19-05-2018

uyu mugabo amaze kurengwa! ndamwibuka akora kuri radio izuba ahembwa 30.000frw! none umva ukuntu asuzugura urubyiruko kandi arirwo rwamutoye!

bat Kuya 18-05-2018

Ako ngirango mwize gushyushya urugamba si ubunyamakuru umuntu wize yumva ibintu nabi kuburyo uha inkuru umutwe nkuriya? Mayor ntawe yatutse kdi yavuze ukuri kuzuye pe .mureke kurebera inkuru muyindi shusho urubyiruko turagoye cyane cyane iyo bigeze ku myizerere ho biba ibindi cyo rero nimutuze.gusa uyu munyamakuru mwifurije kugana ishuri akongeramo analysis y’inkuru azajya akora.

gakuba Kuya 17-05-2018

yaranze urugero si urubyiruko yatutse urusengero rwuzuyemo rubyiruko.yavugaga uko ugiyeho usanga hari abigendeye, urubyiruko rugomba, gushakisha hose ubuzima si murusengero babibona si kimwe na bakuze abenshi bahora aho bahora murusengero abanyamakuru ntimukenyegeze urugero ni urugero ntawe yatutse no ku bitaba si itegeko

Shumbusho Kuya 17-05-2018

Yego ntakibazo gihari kubumva igenekereza mu kinyarda ahubwo twige kumenya ikinyarda urubyiruko ruragora nibihe turimo ingeso zinyuranye ibitabi izonda nibindi byahato nahato mu Rubyiruko bireze rwose nawe wabivuga cyangwa ukagereranya ikindi.

-xxxx- Kuya 17-05-2018

Abasesengura icyo yashatse kuvuga barahari ,murarushywa nubusa,
,Uzi ibigo dufite bigororerwamo urubyiruko ntiyafata aya magambo agira inama uyu pasteur yo kwitondera urubyuriko nki ikibazo, iwawa,gitagata hari ibimenyetso bifatika ko urubyuruko rufite imyumvire itandukanye mugufata ibyemezo mumibereho yabo yaburi munsi.

kim Kuya 17-05-2018

hakwiye ko abanyamakuru mwirinda amatiku , kuko birababaje kubona ushaka guharabika umuyobozi wifashishije inkuru , ibyo mayor yakoze ari mukuri yatanze urugero agirango yumvikanishe uko kuyobora urubyiruko bigoye birababaje kuba tugifite abanyamakuru bakunda byacite bigeze hano, plz mube mature , mwirinde ibituma mwacana umuriro aho utari

James R. Kuya 17-05-2018

Yego yavuze nabi ariko mukuri numva icyo yashakaga kuvuga ari uko urubyiruko rutoroshe kandi koko niko bimeze, ariko abantu ngo urubyiruko rubaye ibikeri!!!!!!!!!!!!!! mayor rwose icyo sikintu abantu bose bashobora guhagararaho ngo yatukanye nide se udacikwa mubyo avuga, please mwirinde gusebanya si byiza namba. Abanyamakuru namwe mufante inkuru zifitiye abantu akamaro apana amatiku.

Thérence Niyongere Kuya 17-05-2018

Ivy’ubu biragoye!

richard Kuya 17-05-2018

NDUMVA NTAHO AATANIYE NU WA NYARUGURU NAWE ARICA AGAAKIZA, ARIRUKANA, AGAFUNGA, AKAGABA UBANZA NAWE UBWO ARINSHUTI NA KABONEKA YARAMUGEREYEYO NAKORE IBYO YISHAKIYE, UBWO ARUKUBATUKA GUSA NIBIHAANGANE.

kabebe Kuya 17-05-2018

Uyu meya ndamushigikiye ubundi bamuhaye umwanya bate murusengero meya numunya politike ntabwa arumupasitero yavuze nkumunyapolitike rero ubundi ayamadini yinzaduka avangavanga politike niby’Imana sinzi aho babikura rero mureke uyumuyobozi yakoze ibyashinzwe.

john Kuya 17-05-2018

muha agaciro ibintu bidafite agaciro urubyiruko ikibazo rufite si uko umuntu yarwise ikibazo ni ubukene nu bushomeri burumereye ntabi utubagiwe ibiyobyabwenge ninda zahato na hato rero murabura guha agaciro ibikomeye ahubwo mugakururiza amatiku gusa ubu nawe murashaka ko bamwirukana cg bakamufunga nka vice-mayor wa nyabihu

uwizeye Kuya 17-05-2018

ayo ni amatiku ubu koko ikibi yakoze ni igiki imvugoshusho se zaraciwe mu Rwanda ahubwo nibaza umuntu ujya mu rusengero agiye kumviriza ibyo ajya gushinja Imana izabahana

koc Kuya 17-05-2018

Njyewe icyo mba nkuyemo ni uko hakwiye kwigishywa ikinyarwanda ku bakuru n’abatoya kuko iki n’ikibazo cyo kutamenya ikinyarwanda.Ahubwo inteko nyarwanda y’ururimi n’umuco cg ababishinzwe badushyirireho gahunda yo kwigisha abato n’abakuru ururimi rwacu rutazazima.Gahunda ya ntibavuga bavuga ni nziza kuyitubwira ariko amategeko abigenga tuyize nibyo byarushaho kuba byiza kuko umuntu ashobora gukosora iyo mvugo ariko atumva impamvu mumukosoye.Murakoze

Bosco Kuya 16-05-2018

Mukuri Mayor yavuze nabi Urubyiruko nubwo rwaba rugoye kuyobora ntikwiye kurugereranya nibikeri arko abavuzeko ntakosa yakoze muzi Mu Rwanda kugereranya umuntu ninyamaswa aho byatugeze Mayor Ngoma ahubwo ashobora kuba harukundi yakurikiranwa kuko hari nigihe TV1 yashyize inkuru yita abantu ngo bakanura nkamafurusheti ,indi yabwiye nabi umuturage amuzizako yatanze amakuru ko baheruka Umuriro kumuhanda His Excellence yabasuye nibyinshi avuga Aherutse kuvugango ibyo urubyiruko bakwiyita ntibikuraho ubushomeri rufite ubwose ibyo byose bihishe iki

Bosco Kuya 16-05-2018

Mukuri Mayor yavuze nabi Urubyiruko nubwo rwaba rugoye kuyobora ntikwiye kurugereranya nibikeri arko abavuzeko ntakosa yakoze muzi Mu Rwanda kugereranya umuntu ninyamaswa aho byatugeze Mayor Ngoma ahubwo ashobora kuba harukundi yakurikiranwa kuko hari nigihe TV1 yashyize inkuru yita abantu ngo bakanura nkamafurusheti ,indi yabwiye nabi umuturage amuzizako yatanze amakuru ko baheruka Umuriro kumuhanda His Excellence yabasuye nibyinshi avuga Aherutse kuvugango ibyo urubyiruko bakwiyita ntibikuraho ubushomeri rufite ubwose ibyo byose bihishe iki

Eugenie Mukawera Kuya 16-05-2018

Namwe mwamenya kwenyegeza umuriro kbsa.Umutwe w’iyi nkuru urawusoma ukagirango byacitse!Ubundi se mayor yabeshye?Erega kuyobora urubyiruko biragorana abayobozi baba bagomba kuba vigilants!

Lucky Kuya 16-05-2018

Njyewe numva nta kosa yakose ni ueugero yatangaga kandi rurumvikana. Ariko abanyarda dusigaye tuzi gukuza ibintu njyewe narumiwe! urugero ni urugero ikindi bashaka ni ikihe?

jean Kuya 16-05-2018

ko narinziko urubyiruko ari amaboko y’igihugu none bageranyijwe n’ibikeri gute koko!!!!
iyo si imvugo y’umuyobozi wo ku rwego rwa mayor!!
Yegure

Ishimwe Jean de dieu Kuya 16-05-2018

Ibaz ubuse nkuyu ninde wamuhay akazi koko nizi mvugo za ntakigenda?????

John Kuya 16-05-2018

Ntimugakabye!

John Kuya 16-05-2018

Ntimugakabye!

Nd Kuya 16-05-2018

uwo muyobozi bamureke ,kuko kuyobora urubyiruko biraruhije;ibyo nibyo yashatse kuvuga abakristo babyumva nabi(ahubwo mubasobanurire icyo yashatse kuvuga).

kagondo Kuya 16-05-2018

Ariko ubundi mu gihe c’amateraniro meya avuga mu kinhe gice? abwiriza iyihe nkuru nziza????? muje muza murebere ku madini afashe!

English
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
konka Monaco
IBARUWA ZA JORIJI
ora
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA
Loading...