AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

Muganwa Assumpta yakoze indirimbo ikubiyemo ubuhamya bw’ibyo Imana yamukoreye- Video

Muganwa Assumpta yakoze indirimbo ikubiyemo ubuhamya bw’ibyo Imana yamukoreye- Video
29-05-2018 saa 17:54' | By Akayezu Jean de Dieu | Yasomwe n'abantu 2127 | Ibitekerezo

Umuhanzikazi Muganwa Assumpta uririmba indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana kuri ubu ngo ageze kure umushinga wo gutunganya alubumu ye ya mbere izamurikwa muri Nyakanga uyu mwaka, akaba yanashyize hanze indirimbo yise ‘Z-95’ikubiyemo ubuhamya bwe bwita aho aba yibuka ibyo Imana yamukoreye ikaba ikozwe mu buryo bw’amajwi n’amashusho.

Ubwo yatugezagaho iyi ndirimbo kuri uyu wa Kabiri tariki 29 Gicurasi 2018, Muganwa Assumpta yavuze ko iyi ndirimbo ije iri mu zisoza alubumu ye ikaba yitwa ‘Z-95’bivuze Zaburi ya 95.

Mu butumwa buri muri iki gitabo cya Zaburi by’umwihariko aha muri Zaburi ya 95 hagaruka ku gukomera kw’Imana no gushima imirimo igenda ikorera abantu.

Yavuze ko iyi ndirimbo ‘Z-95 iri kuri alubumu ye ya mbere yitwa ‘Satura Ijuru’ azamurika tariki 22 Nyakanga 2018, i Kigali kuri New Life Bible Church Kicukiro.

Uretse iyi ndirimbo kandi izaba iri kuri iyi alubumu hariho n’izindi ndirimbo ze zakunzwe zirimo, ‘Satura Ijuru, Satura, Tumusiinze, Yesu ndagushima, Niwowe niringiye, Till I Die, Rwaradushakishije n’izindi.

REBA HANO AMASHUSHO Y’INDIRIMBO Z-95 ya Muganwa Assumpta


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA