AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

Mu mafoto : Uko byifashe ku munsi wa mbere wo kongera gusubira mu nsengero

Mu mafoto : Uko byifashe ku munsi wa mbere wo kongera gusubira mu nsengero
19-07-2020 saa 10:30' | By UKWEZI | Yasomwe n'abantu 5685 | Ibitekerezo

N’akanyamuneza ku maso, abakristu mu bice bitandukanye by’igihugu bakereye kujya kuramya no guhimbaza Imana mu nyubako [insengero], nyuma y’igihe kitari gito bari bamaze insengero zifunze ku mpamvu zo kubahiriza ingamba zashyizweho ngo hirindwe ikwirakwira ry’icyorezo cya COVID19 giterwa n’agakoko gashya kazwi nka Coronavirus.

Ni umunsi wa mbere uru rusengero rufunguye imiryango kuva ku wa 15 Nyakanga 2020, ubwo Inama y’Abaminisitiri yatangazaga umwanzuro w’uko insengero [inyubako/ahantu hateranira abari gusenga], zifunguwe abakristo bashobora kujya gusenga.

Kuva ku wa 15 Werurwe kugeza ku wa 15 Nyakanga 2020, amezi ane yari ashize ahantu hateranira abantu bagiye gusenga hafunze mu rwego rwo kubahiriza ingamba zashyizweho mu rwego rwo gukumira iki cyorezo kimaze guhitana batanu abandi barenga 1500 bakaba baracyanduye hano mu Rwanda.

Umunyamakuru wa UKWEZI, yageze ahari urusengero rw’Itorero Bethesda Holy Church, mu Kagari ka Kagugu mu Murenge wa Kinyinya, areba ibijyanye n’imyiteguro, uburyo abantu bafite akanyamuneza nyuma y’uko insengero zongeye gufungurwa n’ibindi.

Muri rusange uru rusengero rwari rusanzwe rwakira abantu babarirwa mu 3400 [ni ukuvuga iteraniro rimwe ryabaga ririmo abasaga ibihumbi bitatu] ariko kuri ubu bijyanye n’ingamba zashyizweho, harimo abagera kuri 206.

Kuri iyi saha twandikaga iyi nkuru, hanze y’urusengero hari hari abantu babarirwa muri 50, hakaba kandi n’abandi bagiye baza bagasubirayo kuko basanze imyanya y’urusengero yamaze kuzura, bivuze ko baragaruka mu iteraniro rya kabiri.

Yavuze ko “Abantu bafite akanyamuneza ku maso, barishimye cyane mbese urabona ko bari bakumbuye amateraniro kuko ubusanzwe amateraniro yatangiraga saa mbiri ariko urusengero rwuzuraga saa yine, gusa uyu munsi saa kumi n’ebyiri abantu bari batangiye kuhagera kuburyo mu masaha ya saa moya n’igice hari hamaze kuzura.”

Akomeza avuga ko hari n’abahisemo gukurikira amateraniro bari hanze y’urusengero.

Kuri uru rusengero kandi hari ubuyobozi bw’inzego z’ibanze buyobowe n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kinyinya ndetse n’urubyiruko rw’abakorerabushake rushinzwe gufasha mu gupima umuriro, kugenzura niba abantu bubahiriza isuku ndetse no guhana intera.

Minisiteri y’Ubutegetsi bw’igihugu yashyizeho amabwiriza agenga imikoreshereze yazo mu gihe cya Coronavirus, arimo ko abana bari munsi y’imyaka 12 batemerewe kujya gusenga.

Mu mabwiriza ya Minisiteri y’ubutegetsi bw’Igihugu harimo ko insengero zizatangira gukoreshwa ari uko zibanje kugenzurwa n’itsinda ry’Umurenge rishinzwe gukurikirana ko zujuje ibisabwa mu kwirinda Coronavirus, bikemezwa n’ubuyobozi bw’Akarere kandi bikamenyeshwa mu nyandiko.

Mu gutanga amaturo, abayoboke bayatanga hakoreshejwe ikoranabuhanga [Momo, Money transfer, Bank Transfer, aho bidashoboka hakoreshwa ubundi buryo ariko hakubahirizwa ingamba zo kwirinda Coronavirus.

Uburyo bwo gutanga amaturo bwashyizweho mu Itorero Bethesda Holy Church

Bishop Albert Rugamba uyobora Itorero Bethesda Holy Church yari ayoboye iteraniro ry’uyu munsi

Uri kuhagera bakagupima umuriro, hari urubyiruko rw’abakorerabushake rubishinzwe

Hari n’abahisemo gukurikira amateraniro bari hanze y’urusengero ariko bubahirije guhana intera ya metero

Imbere mu rusengero, abakristo bari kuririmba bahanye intera nk’uko biteganywa n’amabwiriza yo kwirinda icyorezo

Inkuru ya Kubananeza Willy Evode


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA