AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

Kudasezeranya umugeni utwite ni ubuhemu, nasezeranyije n’ufite inda y’amezi 9 - Bishop Brigitte

Kudasezeranya umugeni utwite ni ubuhemu, nasezeranyije n’ufite inda y’amezi 9 - Bishop Brigitte
15-10-2020 saa 09:33' | By Chief Editor | Yasomwe n'abantu 5021 | Ibitekerezo 4

Bishop Brigitte Mukanziga Brigitte, umushumba w’itorero Power of God, ahamya ko abashumba n’abavugabutumwa banga gusezeranya abageni kuko batwite, aba abahemukiye cyane kandi aba abajugunye kwa Satani. Kuri we, ngo arabasezeranya kuburyo hari n’uwo aheruka gusezeranya afite inda y’amezi 9 yenda kubyara. Avuga ko umukobwa wese waba yaratewe inda n’uwo bakundana bakaba bifuza gusezerana, niba umushumba wabo yaranze kubasezeranya bazamwegera akabafasha.

Ibi Bishop Mukanziga yabisobanuye mu kiganiro mpaka Ukwezi TV twamuhurijemo na Apotre Liliane Mukabadege ndetse na Pastor Claude, ku ngingo ijyanye n’uburyo abakobwa batwite bangirwa gusezerana mu matorero amwe ahandi bakabibemerera. Muri iki kiganiro, we yemeraga ko nta cyatuma adasezeranya umugeni utwite, akanabihurizaho na Apotre Mukabadege hanyuma Pastor Claude we akabyamagana.

Bishop Mukanziga Brigitte ati : "Gusezeranya abakobwa batwite, ndabyemera cyane kuko ndanabasezeranya. Icyaha ni ubusambanyi ntabwo icyaha ari umwana, kuko n’abo dusezeranya badatwite ntabwo tuzi izo bakuyemo. Nta n’ubwo tuzi niba ari amasugi kandi turabasezeranya... Ahubwo njyewe nanasezeranyije ufite inda y’amezi 9, bamuhagurutsa nanjye nkamushyigikira nkamuhagurutsa"

Bishop Mukanziga yanasabye ko uwaba yararenganye mu itorero rye, aramutse akeneye ko amusezeranya yazaza muri Power of God akabashyingira kandi akanabatwerera kuko asanga ababyanga baroha cyane abana b’abakobwa bakabashora mu gukuramo inda.

IREBERE VIDEO Y’IKIGANIRO CYOSE HANO :


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo 4
Twibazafurika theobard Kuya 21-10-2020

Nibyo ABA ahemutse ubundi c basezerany isugi nimanzi nimba babyiyemeje bage basezerany isugi Ari uwavanyemo Inda icumi akayoberany agasezeran nubikoze rimwe agatwara Inda uwo wasezeranya ninde ?maybe mubyumva ndabwir abapasteur na padir na bishop mubyumva mubyiteh

trent Kuya 15-10-2020

impamvu abasezeranya ni amaco yo gushaka abayoboke rwose ibyo ntawe utabizi

niyonzimajclaude0@gmail.com Kuya 15-10-2020

Gusezeranya umukobwa utwite bigaragarira abakristo babireba ntabwo aribuo

PING Kuya 15-10-2020

IBI NIBYO RWOSE NONESE UBUNDI NIBA ABANTU BAKUNDANA ABA YANGA KUBASEZERANYA NGO BAGEHEHE.

canal Rwanda
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA