AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

Kizito Mihigo yagiye iwabo i Kibeho mu birori bisobanuye byinshi kuri we no ku hantu avuka

Kizito Mihigo yagiye iwabo i Kibeho mu birori bisobanuye byinshi kuri we no ku hantu avuka
28-11-2018 saa 10:27' | By Chief Editor | Yasomwe n'abantu 7569 | Ibitekerezo

Nyuma y’amezi macye avuye muri gereza, umuhanzi Kizito Mihigo akomeje ibitaramo byibanda ku by’umuziki we w’indirimbo zihimbaza Imana, ubu akaba yerekeje iwabo i Kibeho ahabera ibirori bifite igisobanuro kuri we ubwe by’umwihariko ariko bikaba n’ibirori bikomeye ku hantu avuka mu karere ka Nyaruguru.

Kuri uyu wa Kabiri tariki 27 Ugushyingo 2018, nibwo Kizito Mihigo yageze i Kibeho mu karere ka Nyaruguru, mu birori byo kwizihiza isabukuru y’imyaka 37 ishize aha i Kibeho habaye amabonekerwa ahabwa agaciro gakomeye cyane ku bakirisitu gatolika bo mu Rwanda no hirya no hino ku isi. Kizito Mihigo kandi, aya mabonekerwa yabaye iwabo i Kibeho amaze igihe gito avutse, dore ko nawe afite imyaka 37 y’amavuko.

Mu gitaramo aherutse gukorera i Nyamirambo, Kizito Mihigo yasobanuye agaciro we ubwe aha amabonekerwa y’i Kibeho ndetse n’ukuntu yishimira kuba yarabereye aho avuka i Kibeho, anaboneraho gutangaza ko azajya kwifatanya n’abandi mu masengesho n’igitaramo cyo kwizihiza imyaka 37 ayo mabonekerwa abayeho.

Kizito Mihigo amaze kugera i Kibeho kuri uyu wa Kabiri, abinyujije ku mbuga nkoranyambaga yagize ati : "Kuri uyu wa 27 Ugushyingo 2018, nageze iwacu i Kibeho. Abakerarugendo b’iyobokamana ibihumbi n’ibihumbagiza bahuriye mu murwa w’Umwamikazi ngo bizihize isabukuru y’imyaka 37 ishize Bikiramariya abonekeye Alphonsine Mumureke. Ndaba mpari, nshyiremo ikirungo, nkore Umuti !". Nyuma y’amasaha macye, uyu muhanzi yatangiye gutaramira abitabiriye iki gitaramo.

Kizito Mihigo yataramiye ab’iwabo i Kibeho n’abahageze baturutse hirya no hino

Kuba ibi birori bibaye mu mwaka Kizito Mihigo nawe yizihizamo isabukuru y’imyaka 37 ari nayo myaka ishize habaye ayo mabonekerwa, byiyongeraho kuba ari ubwa mbere uyu muhanzi agiye gutaramira iwabo i Kibeho kuva yafungurwa, bigatuma ari igitaramo gifite igisobanuro gikomeye kuri uyu muhanzi wagiye kwishimira ku ivuko.

Amateka y’amabokenerwa y’i Kibeho na byinshi biyavugwaho

Kibeho ni umujyi muto uherereye mu karere ka Nyaruguru mu majyepfo y’u Rwanda. Ni ahantu hamenyekanye cyane igihe habaga amabonekerwa mu mwaka w’ 1981 akaba ari naho hari ishusho ya Yezu ku rwego rwa Afurika ifite icyicaro aho i Kibeho. Niyo shusho nini ku isi ifite uburebure bwa metero esheshatu (6), ipima ibiro maganacyenda na mirongo itanu (950 kg).

Iyo shusho igaragara ahantu hatandatu ku Isi kuko buri mugabane w’Isi ufite ishusho imwe nk’iyo. Umugabane w’Afurika rero ishusho wagennye iri ku musozi wa Nyarushishi uherereye mu murenge wa Kibeho, akarere ka Nyaruguru mu Ntara y’Amajyepfo.

Amateka y’ibonekerwa ry’i Kibeho

Ku italiki ya 28 Ugushyingo mu mwaka w’i 1981, mu ishuri ryisumbuye ry’abakobwa ry’i Kibeho habereye ibintu bidasanzwe. Ubwo hari mu ma saha ya nyuma ya saa sita abana barangije gufungura, ariko bakiri hamwe mu cyumba cy’amafunguro. Alufonsina Mumureke wari ugeze mu kigero cy’imyaka cumi n’itandatu, yumva ijwi ryoroheje rimuhamagara mu Kinyarwanda rigira riti : “Mwana wanjye”. Ubwo na we ahaguruka bwangu akurikira iryo jwi ridasanzwe mu kirongozi, maze abona umugore ufite ubwiza buhebuje amuhagaze imbere.

Yari yambaye umwambaro wera kandi yitwikirije umwenda w’ubururu mu mutwe, ugakomeza ugana inyuma. Ibiganza bye byari bibumbiye mu gituza, ariko intoki zireba hejuru. Nta nkweto yari yambaye. Alufonsina amubazanya igihunga agira ati : “Uri nde ?” Uwo mugore amusubiza bwangu avuga ati : “Ndi Nyina wa Jambo”. Alufonsina ahagarara yemye nk’ufashwe n’umuriro w’amashanyarazi, agumya kwitegereza uwo mugore, ariko kandi akanibaza uburyo “Nyina wa Jambo” yaje mu kirongozi cy’ishuri ryabo.

Bikira Mariya yongera kumubaza ati : “Ni nde ukunda cyane ?” Alufonsina wari usanzwe ari umwana uvuka mu muryango w’abakristu kandi nawe agerageza kuyoboka iyo nzira, asubiza adatindaganije ati : “Nkunda Imana na Bikira Mariya wabyaye Yezu”. Mariya yumvise icyo gisubizo, asagwa n’ibyishimo, maze abwira Alufonsina ati : “Nazanywe no kugukomeza, kuko numvise amasengesho yawe”. Yongeraho ati : “Ndifuza ko inshuti zawe zikomera mu kwemera, kuko zitemera bihagije”.

Ubwo Alufonsina yatangiye kuvuga amasengesho yoroheje, naho “Nyina wa Jambo” azamuka ajya ejuru, umwana we agumya kwitegereza uko uwo mubyeyi utagira uko asa arembera. Ibyo byamaze nk’iminota cumi n’itanu. Abageragezaga kumuvugisha cyangwa se kumunyeganyeza ntibagira icyo bageraho, kuko yari ameze nk’umuntu wafashwe n’ubujeni bukomeye cyane.

Nta muntu n’umwe wemeye iby’ibonekerwa rye, ahubwo bamwe batangiye gukeka ko yarwaye indwara idasanzwe, dore ko avuka i Kibungo, aho Abanyarwanda benshi bavugaga ko haba ibirozi byihariye. Bukeye bwaho, iyo “Ndwara” yongera kumufatira mu cyumba abanyeshuri bararagamo. Ngo Bikira Mariya yamubonekeye atari umuzungu nk’uko bakunze kumubona ku mashusho. Ahubwo Alufonsina avuga ko atashoboraga kumenya ibara ry’uruhu rwe. Icyo yemeza ni kimwe : uwo mubyeyi yari afite ubwiza butagereranywa.

Nyuma y’ayo mabonekerwa y’ikubitiro, hafi buri wa gatandatu Alufonsina yagumaga kubonekerwa n’uwo mubyeyi. Bamwe bakabifata nk’ukuri, abandi bakavuga ko uwo mwana yasaze . Ntibyari bimworoheye kugumya kuba ikigeragezo mu bandi bana, dore ko ari bwo yari agitangira umwaka wa mbere w’amashuri yisumbuye. Nyamara ibyo bigeragezo ntibyatumye acogora ku isengesho, bigera n’aho abandi bana bajya bamuzanira amashapule ngo abasabire umugisha ku Mubyeyi wo mu ijuru.

Nyuma ya Alphonsine, Nyina wa Jambo yaje kwiyereka abandi banyeshuri babiri.

Igihe cyarageze Alufonsina asaba Bikira Mariya ko yakwiyereka n’abandi, bityo bose bakaboneraho ko ibimubaho atari ibyo yihangishaho. Indi mpamvu yamuteye gusaba uwo Mubyeyi wo mu ijuru kwiyereka n’abandi, ngo ni uko abantu bose bamubazaga utuntu twinshi ku byo abona. Habayeho n’igihe aho abo bana bararaga habamo ibintu bidasanzwe biteye ubwoba, bituma ababikira bayoboraga iryo shuri bakoresha amazi y’umugisha y’i Lurude, kuko bumvaga ibikangaranya muntu byose bituruka kuri Sekibi. Ayo mazi amaze gushira, byabaye ngombwa ko basaba Alufonsina ngo azasabe Bikira Mariya amazi y’umugisha w’i Kibeho. Ibyo nabyo byateraga bamwe kwibaza byinshi.

Alufonsina amaze kugeza icyifuzo cye kuri Bikira Mariya cyo kumwinginga ngo aziyereke n’abandi bana, Bikira Mariya yamutumye kuri bagenzi be, ngo ababwire basenge bose, nibwo bamwe muri bo bazahabwa iyo mpano. Taliki ya 12 Mutarama mu mwaka w’i 1982, Nataliya Mukamazimpaka ngo na we abonekerwa na Bikira Mariya mu cyumba abana bose baryamagamo. Nataliya uyu, yari afite umwihariko wo gukunda cyane Bikira Mariya kuva mu buto bwe, kandi akaba umwana utuje cyane. Yari ageze mu myaka cumi n’irindwi. Ngo Bikira Mariya yaje ari umugore mwiza cyane ; atari umuzungu cyangwa se umwirabura n’ubwo yamubonaga ari nk’umuntu usanzwe, afite umubiri mwiza kandi worohereye cyane. Akimubonekera, Nataliya yaketse ko abonekewe n’Umutagatifu. Ariko ku mugoroba wakurikiyeho, Bikira Mariya amuhishurira izina rye ati : “Ndi Nyina wa Jambo”.

Ku nshuro ya mbere, ubwo Nataliya yakekaga ko abonekewe n’umutagatifu, Bikira Mariya yamuhamagaye agira ati : “Nataliya mwana wanjye  !” Undi na we asubiza adatinze ati : “Karame !” Ubwo Bikira Mariya akomeza ikiganiro amubwira ati : “Nimusenge, nimusenge cyane kuko isi ari mbi. Mukunde cyane ibyo mu ijuru kurusha ibyo mu nsi, kuko biyoyoka vuba cyane. Mu buzima bwawe, uzagomba guhangana n’imibabaro myinshi kandi ikomeye. Nimukanguke kandi muve hasi. Mwitonde. Mugomba guha umwanya uhagije isengesho. Murasabwa kandi kugarukira imigenzo myiza y’urukundo, kwitanga no kwiyoroshya. Nimugarukire Imana, yo soko y’amazi y’ubuzima."

Ayo magambo yavuzwe tariki ya 12 Mutarama, yari asobanutse, ariko kandi ateye n’ubwoba. Nataliya yayafashe nk’ubutumwa bukomeye ahawe, bityo n’ubwo yari asanzwe ari umwana ukunda gusenga no kwiyambaza Bikira Mariya, noneho arushaho. Nataliya yabonekewe na Bikira Mariya mu gihe cy’imyaka ibiri gusa, nyuma amusezeraho.

Uwa gatatu wabonye Bikira Mariya, ni Mariya Kalara Mukangango. Yatangiye kubona uwo mubyeyi wo mu ijuru tariki ya 2 Mata 1982. Ugereranije na babiri bamubanjirije, Mariya Kalara yari umukobwa w’inkumi w’imyaka makumyabiri n’umwe. Yakundaga amaraha, kandi ntiyite ku bintu bijyana no gusenga. Yemwe ndetse, yari mu bageragezaga Alufonsina cyane, atanemera habe na mba ibyo by’amabonekerwa.

Nyamara Bikira Mariya amaze kumwiyereka, yarahindutse ku buryo byatangaje abari basanzwe bamuzi. Yahawe ubutumwa bwo kwamamaza ishapule y’ububabare bwa Bikira Mariya. Mu mabonekerwa cumi n’atanu yagiriwe kugeza mu kwezi k’Ukuboza 1982, Mariya Kalara yabwirwaga ko isi igenda nabi cyane, ko u Rwanda rugeze ahakomeye, bityo abantu bakaba bagomba gusenga cyane no guhinduka. Ngo uwa mbere ayo magambo yahinduye ni Mariya Kalara ubwe.

Ibonekerwa ry’i Kibeho ritangira guteza ibibazo

Umwaka wakurikiye intangiriro y’ibonekerwa waranzwe n’ukwiyongera kudasanzwe kw’abavuga ko babonekerwa. Haba i Kibeho, cyangwa hirya no hino mu Rwanda, abo bantu bagendaga bapfupfunuka nk’ibihumyo. Ibyo byatumaga abantu benshi bibaza niba iryo bonekerwa atari amarangamutima n’ihururu. Taliki ya 28 Ukwakira 1982, ni ukuvuga nyuma y’umwaka umwe gusa, abo bene kubonekerwa bari bageze kuri cumi na bane, naho nyuma y’imyaka ibiri, bari mirongo itatu na batatu !

Bamwe muri bo, bavuga ko babonekerwa na Bikira Mariya na Yezu, abandi bakemeza ko uretse Yezu na Bikira Mariya, babona n’abatagatifu. Ntibyagarukiye aho ariko : bamwe muri bo bihaye ubutumwa bwo kuzerera mu maparuwasi hirya no hino mu Rwanda ; haduka n’abafata inzira zo mu bihugu bikikije u Rwanda na kure yarwo nk’i Roma, za Canada n’ahandi. Ibyo byakorwaga mu gihe abandi bajyaga kuba mu ngo z’abayoboke ba Kibeho badafite icyemezo cy’ubuyobozi bwa Kiliziya. Muri bo hadutse n’abagaragara i Kibeho bazanywe no gutaranga abayobozi ba Kiliziya n’abategetsi, abavuga ko bafite ubutumwa bwihariye, yemwe hari n’uwatinyutse yemeza ko Bikira Mariya yamwemereye kumufotora !

Ako kavuyo kivangaga mu bimenyetso bigaragaza ko i Kibeho hari kubera ibintu bidasanzwe. Muri byo wavuga nko gushishikara ku isengesho, gukora Ingendo Ntagatifu zigana i Kibeho, kwigomwa no gusiba, uguhinduka gufatika kw’abantu benshi, n’inyota yo kwiyegurira Imana muri benshi mu rubyiruko. Ntawabura kuvuga urugendo-mayobera (voyage mystique) Alufonsina yakoze igihe cy’amasaha menshi tariki ya 20 Werurwe 1982, ndetse na Nataliya akarujyamo taliki ya 30 Ugushyingo uwo mwaka. Muri izo ngendo, abo bari babaga bameze nk’abapfuye rwose. Bagaruka mu mubiri, bagasobanurira abandi ibyo beretswe bisa nk’ibyo mu kwemera kwa benshi twita “Ijuru, Purigatori n’Umuriro utazima”.

Bongeragaho ko uwabatwaraga yababwiraga ngo bahitemo aho bashaka kuzajya nyuma y’ubu buzima. Ibyo bikaba bibafitiye akamaro cyane mu kumenya uko bagomba kwitwara mu bibazo byose bazahura na byo muri iyi si. Ibindi bimenyetso bikomeye, ni nko gusiba kurya no kunywa igihe kirekire. Abo bana babikoraga bakurikiranwa n’abaganga hamwe n’abandi basobanukiwe n’iby’ubuzima, bakemeza ko ibyo bintu ari indengakamere.

Iyo mvange y’ibisobanutse n’ibijijisha yateje ibibazo bitoroshye no guhuzagurika muri rubanda, dore ko kubera imbaga y’abantu bahururiraga i Kibeho abenshi muri bo badakoresha ubushishozi, bitari byoroheye Ubuyobozi bwa Kiliziya y’u Rwanda gufata icyemezo gikomeye. Byabaye ngombwa ko ubwo buyobozi bugenda gahoro gahoro, kugeza ku cyemezo ndakuka cyatangajwe tariki ya 29 Kamena 2001 n’uwari Umushumba wa Diyosezi ya Gikongoro, ari nayo paruwasi ya Kibeho ibarizwamo.

Uko Ubuyobozi bwa Kiliziya bwitwaye mu gihe cy’amabonekerwa

Amabonekerwa y’i Kibeho, yabaye aya mbere muri Kiliziya y’u Rwanda. Hari hamenyerewe kumvwa amabonekerwa yabereye i Lurude, i Fatima n’ahandi. Birumvikana rero ko ibyo bintu byahuruje abantu benshi, baba abanyamatsiko cyangwa se abemera.

Igihe amabonekerwa y’i Kibeho yatangiraga, Paruwasi ya Kibeho yari muri Diyosezi ya Butare. Icyo gihe iyo Diyosezi yayoborwaga na Musenyeri Yohani Batisita Gahamanyi wihutiye gushyiraho komisiyo ebyiri zo gukurikirana ibibera i Kibeho. Izo komisiyo ni iy’abaganga n’iy’abahanga muri Tewolojiya.

Komisiyo y’abaganga yatangiye imirimo yayo tariki ya 20 Werurwe 1982, naho iy’abahanga mu bya Tewolojiya itangira tariki ya 14 Gicurasi 1982. Umubare w’abavugaga ko babonekerwaga, watumye komisiyo zombi zihitamo abantu umunani b’ibanze, aba ari bo zikurikirana mu bwitonzi bwinshi. Ibyo ariko ntibyavugaga ko bibagiwe n’abandi. N’ubwo buri komisiyo yakoraga mu bwigenge n’ubwisanzure, zombi zayoborwaga n’amabwiriza ya Kiliziya arebana n’ibijyana n’amabonekerwa yari yaratangajwe na Papa Pawulo wa VI .

Imirimo y’izo komisiyo ni yo yatumye Musenyeri Gahamanyi atangaza amabaruwa ya gitumwa anyuranye yo kumenyesha rubanda uko rugomba kwitwara. Ibarwa ya mbere yanditswe tariki ya 30 Nyakanga 1983 ; iya kabiri tariki ya 30 Nyakanga 1986. Hari rero n’iya 15 Kanama 1988, yemezaga ko i Kibeho ari ahantu abakristu bashobora guhurira bagasenga, bagataramira Umubyeyi kandi bagahabwa n’amasakaramentu ya Kiliziya.

Musenyeri Gahamanyi amaze kubona akavuyo kari kuvuka mu mabonekerwa n’akajagari biri guteza mu gihugu no mu myemerere, yafashe icyemezo cyo gutangaza ko abantu bigira intumwa hirya no hino ku isi, n’abata iwabo bakajya kuba mu miryango y’abayoboke ba Kibeho ari nta muntu n’umwe ubatuma. Bityo, ibyo bakoraga bikaba ari nta muntu n’umwe wo mu buyobozi bwa Kiliziya wagombaga kubibazwa. Ibyo byatangajwe n’uwo Mushumba mu ibaruwa ye ya gitumwa yo ku wa 30 Nyakanga 1986.

Ikindi ubuyobozi bwa Kiliziya bwakoze nyuma y’ubushishozi buhagije, ni ugutangaza ku mugaragaro ko i Kibeho hakomeza kubera amahuriro matagatifu. Icyo cyemezo gikomeye cyatangajwe na Musenyeri Gahamanyi, tariki ya 15 Kanama 1988. Muri make, byabaye nko kuvuga ko ibyariho bibera i Kibeho bikorwa n’abakristu mu rwego rwo guhimbaza Imana no gutaramira Bikira Mariya, Kiliziya ibishyigikiye. Ibi ariko ntibyavugaga ko amabonekerwa yari yemewe. Ariko yari imwe mu ntambwe zaganaga kuri iryo yemerwa.

Taliki ya 30 Werurwe 1992, Diyosezi ya Butare “yabyaye” iya Gikongoro. Guhera ubwo, iyo Diyosezi nshya iyoborwa na Musenyeri Misago Agustini wari Padiri Mukuru wa Seminari nkuru ya Nyakibanda, akaba n’umwe mu bari bagize komisiyo ya Tewolojiya yakurikiranaga ibyaberaga i Kibeho. Musenyeri Misago yari azi neza iby’i Kibeho koko, kuko yari amaze gusohora igitabo gikomeye kuri ayo mabonekerwa.

Muri icyo gitabo , Misago yerekanaga ibyiza Kibeho yari imaze kuzanira Kiliziya y’i Rwanda, akanagagaza impungenge ziterwa n’abantu bihangishaho, ariko nta mwanzuro yatangaga kuko atari we byarebaga. Amaze kuba Umushumba wa Gikongoro, buri wese yabonaga ko imirimo y’amakomisiyo igiye kwihutishwa, hakanafatwa umwanzuro wa nyuma, dore ko Misago yahawe iyo Diyosezi mu gihe we ubwe yemezaga ko amabonekerwa yarangiranye n’isezererwa rya Alufonsina tariki ya 28 Ugushyingo 1989.

Icyemezo cya mbere Musenyeri Misago yafashe cyabaye icyo gutangiza iyubakwa ry’Ingoro yari yarasabwe na Bikira Mariya i Kibeho. Ibuye ry’ifatizo ryashyizweho tariki ya 28 Ugushyingo 1992. Tariki 20 Ugushyingo 1993, Musenyeri Misago ataha by’agateganyo Shapeli yafunguwe mu cyahoze ari icyumba abanyeshuri bararagamo, ari naho nyine abanyeshuri batatu batangiriye amabonekerwa yabo.

Igikorwa rudasumbwa ku mabonekerwa y’i Kibeho cyakozwe n’ubuyobozi bwa Diyosezi ya Gikongoro, ni icyabaye mu nkubiri yo guhimbaza Yubile y’imyaka ibihumbi bibiri y’ubukristu n’iy’ijana u Rwanda rumenye Inkuru nziza. Icyo gikorwa ni icyo kwemeza ku mugaragaro kandi ku buryo budasubirwaho, ko Bikira Mariya yabonekeye abakobwa batatu bo mu ishuri ryisumbuye ry’i Kibeho. Icyo cyemezo cyatangajwe tariki ya 29 Kamena 2001 muri Katedarali ya Gikongoro.

Ubwo hari mu Misa yari iyobowe na Musenyeri Misago Agusitini, akikijwe n’intumwa ya Papa mu Rwanda, hamwe na bagenzi be b’Abepisikopi. Hari kandi Abasaserdoti, Abihayimana, n’imbaga y’Abakristu baturutse imihanda yose. Guhera uwo munsi, ibonekerwa ry’i Kibeho ryafashe intera idasubirwaho, kuko Kiliziya y’isi yose nayo yemeje ko mu Rwanda, Bikira Mariya yiyeretse abana batatu, akaganira nabo, kandi hagatangirwa ubutumwa bureba isi yose.

Kuva ku ntangiriro y’isezerano rishya ku bemera Bibiliya, by’umwihariko abemera umubyeyi Bikira Mariya, ku itariki ya 15 Kanama buri mwaka kiliziya Gatorika yizihiza umunsi mukuru w’ijyanwa mu ijuru rya Bikira Mariya (Assumption) agahebuzo cyane mu Rwanda usanga abakirisitu b’imihanda yose bateraniye i Kibeho basenga.

Usanga kandi abakirisitu bagenda batoragura utubuye twaho hantu ndetse n’utwatsi ndetse bakavoma n’amazi mu iriba rito rihaba bakajyana iwabo bavuga ko ikintu cyose cy’i Kibeho kiba gifite umugisha. Ibi byose abakirisitu babiterwa n’ukwemera kuzuye abandi bakajyayo kubera amatsiko bakaharonka ingabire y’ukwemera.

Bitewe n’uko kwemera gutuma abajyayo bava mu modoka bageze nko mu birometero 5 ngo bagere i Kibeho, bakagenda n’amaguru ahasigaye. Baba bifuza kugera ku butaka butagatifu batuje, bicishije bugufi kandi basenga.

Muri iki gihe aha hantu ( Kibeho Holy Land) hakurura ba mukerarugendo benshi kandi batandukanye baba baturutse mu mpande zose z’Isi, niyo mpamvu Leta y’u Rwanda ibinyujije mu kigo cy’Igihugu gishinzwe iterambere (RDB) ifatanije na Minisiteri ya Siporo n’Umuco (MINISPOC) bahashyize mu hantu hagomba gutezwa imbere bitewe n’uko hakurura ba mukerarugendo.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA