AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

Kigali : Aho Papa Yohani Pawulo II yasomeye misa hagiye kugirwa ahantu nyaburanga

Kigali : Aho Papa Yohani Pawulo II yasomeye misa hagiye kugirwa ahantu nyaburanga
5-09-2019 saa 09:14' | By Nsanzimana Ernest | Yasomwe n'abantu 2704 | Ibitekerezo

Ikigo cy’ igihugu cyita ku bidukikije REMA cyatangaje ko I Nyandungu mu karere ka Kicukiro aho Papa Yohani Pawulo wa 2 yasomeye misa hagiye kubakwa ubusitani bwa Papa.

Ni muri wa mushinga munini yo gutunganya igishanga cya Nyandungu kigashyirwamo pariki irimo ikiyaga n’ amoko menshi y’ ibimera.

Papa Yohani Pawulo II yasuye u Rwanda tariki 7-9 Nzeri 1990. Yasomeye misa ahantu hatatu harimo I Nyandungu mu mujyi wa Kigali, Kamonyi n’ I Mbare mu karere ka Muhanga.

I Nyandungu aho Papa Yohani Pawulo II yasomeyeho misa kiliziya gatolika yahashize umusaraba munini n’ ishusho ye ari gusoma misa.

Hagiye gushyirwa ubusitani bwa Papa bufite ubuso bwa metero kare 178.5, ndetse ngo Leta iracyaganira na kiliziya kugira ngo harebwe ikindi kintu cyashyirwa muri ubwo busitani nk’ uko KT Press yabitangarijwe n’ umuhuzabikorwa w’ umushinga wo gutunganya igishanga cya Nyandungu (NUWEP).

Jules Djangwani ati “Turacyanira na kiliziya gatolika ngo turebe ikindi twashyirwa muri ubu busitani”

Umuyobozi w’ Inama y’ abepisikopi mu Rwanda akaba n’ umushumba wa diyosezi ya Butare Mgr Fillipo Rukamba yavuze ko ubwo Papa Yohani Pawulo II yazaga mu Rwanda yatanze ubutumwa bw’ amahoro, aasengera abarwayi ndetse animika abapadiri 30 barimo na Antoine Kambana uyobora Katedrali ya Kigali kuri ubu.

Umushinga wo gutunganya igishanga cya Nyandungu kigahinduka ahantu nyaburanga uzakorerwa kuri hegitari 130. Uzaba warangiye bitarenze Nzeri 2020 kandi biteganyijwe ko uzatwara ingengo y’ imari ingana na miliyari 5,2 z’ amafaranga y’ u Rwanda.

Ubu busitani buzaba buri muri aka gace


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA