AMAKURU

UKWEZI
ubumwe

‘Imana ntikiza indwara, ubuse abakirisito ko bansengeye kuki ntakize’ Past. Mpyisi [VIDEO]

‘Imana ntikiza indwara, ubuse abakirisito ko bansengeye kuki ntakize’ Past. Mpyisi [VIDEO]
29-10-2019 saa 15:49' | By Nsanzimana Ernest | Yasomwe n'abantu 3057 | Ibitekerezo 5

Pasiteri Ezira Mpyisi ntiyemeranya n’ abapasiteri n’ abavugabutumwa basengera abarwayi, kuko ngo Imana mu byo ikiza abantu uburwayi ntiburimo.

Mu kiganiro yagira na UKWEZI yavuze ko ibyo abantu bakizwa birimo ubuswa, ubukene, n’ ibindi ariko ngo icyo Imana ikiza umuntu ni icyaha gusa.

Uyu musaza w’ imyaka irenga 90 aherutse kurwara abana be bamujyana kumuvuriza muri Kenya I Nairobi aravurwa arakira. Agaragaza ko icyamukijije ari imiti ya muganga.

Agira ati “Abo nayoboye Nairobi bansanze mu bitaro barasenga ariko nakijijwe n’ inshinge za muganga…Ntarabaho yari iziko nzarwara kanjya I Nairobi urayibwira iki?”

Mpyisi avuga ko kuba yararwaye akajya I Nairobi bidasobanuye ko Imana imwanga ngo ahubwo ni uko Imana ikiza ubwoko idakiza umubiri.

Akomeza avuga ko kujya kurya cyangwa kuryama ugasenga ari ubucucu kuko ngo Imana izi ibyo abantu batekereza izi n’ ibiba biri bube ku muntu mu ijoro ati “Urayibwira iki”?

Uyu musaza w’ inararibonye mu bijyanye n’ iyobokamana ntiyemeranya n’ abatanga ubuhamya buvuga ko bagiye ikuzimu, ngo ni inzozi baba babonye.

Ku bantu bajya mu nsengero gushima Imana ko yabahaye amazu agaragaza ko bidakwiye. Ngo amazu n’ abanyabyaha barayagira ndetse ngo ushima Imana ko yubatse inzu I Nyarutarama(hamwe mu hatuye abakire benshi mu mugi wa Kigali) aba yarahasanze abandi bahatuye.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo 5
Nizeyimana j Claude Kuya 6-11-2019

Bavandimwe Imana Iradukunda e senibatwemerako idukunda twese tukemerako itarobanurakubutoni tuvuzengo dukizwa namasengesho abantubosebomwisi bakira indwara kuko Imana ikundabantubose ,ntanumwe wazasubirakwamugangabibaye gusenga esekoharabasengabo,ntibakire ?twavukaseko Imana bo ibanga? Yahayemuganga,ubuhanga,butuma,aguhimitimazugakira,amasenjyesho,namagambo,nahokwamuganganibikorwa.

Nizeyimana j Claude Kuya 6-11-2019

Bavandimwe Imana Iradukunda e senibatwemerako idukunda twese tukemerako itarobanurakubutoni tuvuzengo dukizwa namasengesho abantubosebomwisi bakira indwara kuko Imana ikundabantubose ,ntanumwe wazasubirakwamugangabibaye gusenga esekoharabasengabo,ntibakire ?twavukaseko Imana bo ibanga? Yahayemuganga,ubuhanga,butuma,aguhimitimazugakira,amasenjyesho,namagambo,nahokwamuganganibikorwa.

Nizeyimana j claude Kuya 31-10-2019

Umusaza,Ezira,urumuntu,winjyenzi,cyanekukumwuka,w,isumbyose,arikumwemwenawe,ndakwishimiracyane.

abana Kuya 30-10-2019

Ariko ndambiwe no kumva ngo yagiye i Nairobi kwivuza! Ubuvuzi bwo mu Rwanda? Imana ishyiraho uburyo bwo kukuvura ugakira! Ariko inabishatse wabyuka wakize. Ubutware ni ubwayo. Ibaye idakiza indwara yaba ari Imana itumva g se Imana idafite ubushobozi. Gusa ikorera igihe ishakiye.

B Kuya 30-10-2019

Ibyo tugeraho, tubifashwa n’Imana kuko ari ica imiyoboro yovkubona ubushobozi, noneho ikaduka n’ubuzima kuko bikorwa kubera ko umuntu ariho. Mpyisi yavangiwemo gake kuko ubu bumwe bwo kuganira no gusabana n’Imana ni isengesho. Gusenga ni itegeko ry’Imana rya mbere. Uwibwira ko ahagaze aritonde adahirima, ndabwira bwana mpyisi.

English
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA
Loading...