konka coffee
KONKA

AMAKURU

UKWEZI

Ibintu 7 bitangaje Apotre Paul Gitwaza yavuze bigatera impaka ndende

Ibintu 7 bitangaje Apotre Paul Gitwaza yavuze bigatera impaka ndende
26-09-2018 saa 06:59' | By Chief Editor | Yasomwe n'abantu 12549 | Ibitekerezo 20

Abavugabutumwa, ni bamwe mu bantu bakunda kugeza ku bo babwiriza amwe mu magambo atangaje, asetsa bamwe ariko ntanavugweho rumwe n’imbaga nyamwinshi. Mu bavugabutumwa bo mu Rwanda, Apotre Paul Gitwaza ni umwe mu bagiye bavuga ibintu byinshi bigateza impaka, ibyo tukaba ari nabyo tugarukaho muri iyi nkuru.

Hari byinshi Gitwaza yagiye agarukwaho, ariko kuko tutabikubira byose mu nkuru imwe, birindwi muri byo nibyo tugarukaho by’umwihariko muri iyi nkuru.

1. Apotre Gitwaza yavuze ko yasengeye umuntu wari wapfuye akazuka

JPEG - 168.8 kb

Ubwo yari mu kiganiro Amabanga y’Isi muri Nyakanga 2016, Umuvugabutumwa Apotre Gitwaza yahakanye yivuye inyuma ibyo kuba akorana na shitani byari bimaze igihe bimuvugwaho, ndetse avuga ko yatangiye kubivugwaho agitangira insengero za Zion Temple mu Rwanda, nyamara akaba akorera Imana kuburyo hari n’umuntu yasengeye yapfuye akazuka.

Gitwaza ati: "Njye mu 1991, nasengeye umuntu wapfuye arazuka, n’ubu ari muri Canada. Musengera icyo gihe hari muri Congo, i Kisangani. Ubu ni muzima aba muri Canada. Nari umuvugabutumwa, nakoreye Imana cyane ariko nta munsi n’umwe numvise muri Congo bavuga ngo nkorana n’imbaraga za shitani, nasanze ibya shitani hano."

2. Apotre Gitwaza yahanuye ko umwana we azaba Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika

JPEG - 101.5 kb

Intumwa y’Imana Dr Paul Gitwaza Muhirwa uyobora itorero Zion Temple ku isi, akaba anafite impano y’ubuhanzi n’ubuhanuzi, ahamya ko Imana yamuhishuriye byinshi bizaba ku bana be batatu barimo uwitwa Dawidi (David) ari nawe muto muri bo, uyu ngo akaba azaba Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Ibi Dr Apotre Paul Gitwaza, avuga ko amaze imyaka myinshi abibwiwe n’Imana, kandi akaba atarapfuye kubyara gusa ahubwo ngo Imana yabanje kuvugana na we. Uretse uyu uzaba Perezida, abandi bana be babiri yeretswe n’Imana ko umwe azaba umuhanuzi undi akaba umuganga.

3. Gitwaza yasobanuye uko umugore wamusabye ko basambana yari agiye kumwanduza SIDA

JPEG - 36.1 kb

Imbere y’imbaga y’abantu benshi biganjemo urubyiruko bari bateraniye mu rusengero rwa Zion Temple mu Gatenga mu mujyi wa Kigali, Intumwa y’Imana Paul Gitwaza yatangaje ko ikigeragezo gikomeye yahuye nacyo mu buzima, ari umugore washatse ko basambana ariko akaza kubasha kubikira, nyuma akaza kumenya ko uwo mugore yashoboraga no kumwanduza SIDA kuko yamenye amakuru ko uwo mugore yari yarapfakajwe n’icyo cyorezo.

Ibi Gitwaza yabitangaje tariki 2 Gicurasi 2015 ubwo habaga igitaramo cyari cyiswe "Pambazuka" , akaba yaravuze ko mu gihe cy’ubusore bwe yari yagiye mu masengesho hanyuma umugore umwe akaza kumushuka akamujyana mu cyumba cye, Gitwaza nawe akinjiramo yumva nta kibazo ariko yahagera agasanga umugore yikuyemo imyenda yose yambaye ubusa ndetse akamubwira ko yifuza kuryamana na we, icyo gihe Paul Gitwaza akaba atari kubona uko amucika kuko umugore yari yakinze ahantu hose.

Gitwaza yakomeje avuga ko yabwiye uwo mugore ko babanza bagasenga bakabona kubikora undi aranga, amusaba ko yabanza akaba akenyeye igitenge kuko yari yambaye ubusa buri buri, ni uko uyu muvugabutumwa ahita asenga ndetse anavuga indimi maze wa mugore aza kugwa hasi kubera ayo masengesho, aza kuzanzamuka abaza Gitwaza icyabaye n’ibyo barimo, nyuma arambara barasenga barasohoka.

Nyuma y’igihe Gitwaza arokotse icyo kigeragezo, ngo yaje kongera guhura na wa mugore maze umugore ahita amusaba imbabazi ari nabwo Gitwaza yamenye ko uwo mugore yari yarapfakajwe na SIDA yari yarishe umugabo we, ndetse n’umwana yari yarabyaranye n’uwo mugabo akaba yari yarishwe na SIDA.

4. Ari muri Israel, Gitwaza yavuze ko yikoreye ku mutwe ibibazo by’u Rwanda akabyereka Imana

JPEG - 213.4 kb

Intumwa Paul Gitwaza, mu rugendo yagiyemo mu gihugu cya Israel hamwe n’itsinda ry’abantu basaga 140 muri Nzeri 2015, yagaragaje ko yikoreye ku mutwe we ibyifuzo by’abari kumwe nawe ndetse azirikana n’igihugu cye cy’u Rwanda yikorera ibyifuzo byacyo abyereka Imana.

Nk’uko Apotre Paul Gitwaza icyo gihe yabitangaje abinyujije ku mbuga nkoranyambaga, yavuze ko yikoreye u Rwanda (yikoreye ibendera ry’igihugu) n’ibyifuzo byo gusengerwa (Prayer requests) abijyana Iburengerazuba ahari urukuta rw’ihema rya Salomo abyereka Imana kuko handitswe ko izajya yumva amasengesho y’abanyamahanga bazayitakira bari kuri urwo rukuta nk’uko byanditswe mu 2 Ngoma 6: 32-33.

Aha muri uyu murongo wa Bibiliya haravuga ngo: "Kandi iby’umunyamahanga utari uwo mu bwoko bwawe bwa Isirayeli, naza aturutse mu gihugu cya kure azanywe n’izina ryawe rikuru, n’amaboko yawe akomeye n’ukuboko kwawe kwagirije, nibaza basenga berekeye iyi nzu, ujye wumva uri mu ijuru ariryo buturo bwawe, umarire uwo munyamahanga ibyo agutakambira byose, bitume amoko yose yo mu isi amenya izina ryawe, akubahe nk’uko ubwoko bwa Isirayeli bukubaha, kandi bamenye yuko iyi nzu nubatse yitwa iy’izina ryawe."

5. Apotre Gitwaza yahamije ko mu gihe cya vuba u Burundi buzaba bumeze nka Dubai

JPEG - 189.4 kb

Mu ntangiro z’uyu mwaka, ubwo Gitwaza yari arimo kubwiriza, yatangaje ibyo yise ubuhanuzi ku gihugu cy’u Burundi bushimangira ko iki gihugu cyo mu majyepfo y’u Rwanda mu minsi ya vuba kizaba kimeze nka Dubai yo muri Afurika, ibintu bitavuzweho rumwe.

Gitwaza ati: "Ndabona u Burundi bugiye kuba Dubai yo muri Afurika, uko Dubai imeze niko u Burundi buzamera mu myaka iri imbere. Niba ufite itongo mu Burundi rikomeze nturirekure. Ibyo mbabwiye ni ukuri."

6. Apotre Gitwaza yahamije ko ari we muhanuzi wa mbere mu Rwanda no muri Afurika

JPEG - 41.5 kb

Ibyo Gitwaza akunda kuvuga bidasanzwe, akenshi avuga ko ari ubuhanuzi ndetse n’iyerekwa aba yagize. Mu ntangiriro z’ukwezi kwa Nzeri 2018, uyu muvugabutumwa yagarutsweho cyane ubwo yatangazaga ko ari we muhanuzi wa mbere mu Rwanda no muri Afurika yose, ndetse ko utabyemera uko afite ikibazo.

Gitwaza ati: “Sinzi ko muri iki gihugu hari umuhanuzi unduta. Ibi mbabwira si ukwirata kandi Imana ibimbabarire niba hari akantu ko kwirata kambamo. Sinzi niba muri iki gihugu, muri Afurika mufite umuhanuzi umeze nkanjye. Birashoboka ko azaza, ariko muri iki gihe ndiho, ntimuzamubona. Muzamushakishe mumumbwire.”

Yavuze ko hari bamwe mu bateranira mu rusengero rwe bayobye bakaba bemera abandi bahanuzi, ababwira ko bazamenya ugukomera kwe ari uko batakimubona.

Ati “[…] Mwemera ibya bande? Mwemera ibyabo? Ntabwo ari mwese, gusa abafite abandi bemera mufite ikibazo! Ndababwiza ukuri muzabimenya naragiye.”

7. Kubakwa k’u Rwanda ngo uruhare runini ni urwa Gitwaza

JPEG - 108 kb

Ubwo yabwirizaga mu ntangiriro za Nzeri 2018, Intumwa y’Imana Dr Paul Gitwaza yavuze ko ubuhanuzi bwe bwagize uruhare runini mu kubaka u Rwanda, ndetse ashimangira ko uruhare runini mu kwiyubaka kw’iki gihugu ari urwe.

Gitwaza ati: "Kubakwa kw’iki gihugu mbifitemo uruhare... Murabyumva? Kubakwa kw’iki gihugu mbifitemo uruhare, kandi runini cyane. Nahanuye nka Ezekiyeri kugirango amagufwa yongere abeho. Kandi intambara naciyemo ntawundi mukozi w’Imana uzazicamo nta n’undi waziciyemo, nta n’umwe uzabaho muri iki gihugu."

Mu gushimangira ibi, Gitwaza yavuze ko abo mu itorero rye batamuhemba cyane ndetse ko aho akunze kuba muri Amerika yigisha isaha imwe bakamuha amafaranga angana n’umushahara w’amezi abiri bamuha mu itorero. Gusa ngo aritanga kuko afite ubuhanuzi bukomeye ku Rwanda.

Gitwaza ati: "Ntabwo mumpemba cyane, ariko aho mba [muri Amerika], nigisha isaha imwe bakampa amafaranga mpembwa nk’amezi abiri hano, kandi mfite ibyangombwa byaho si ibyo nsaba, ariko mfite misiyo kuri iki gihugu Imana yampamagariye... Tujye twiga guha agaciro abantu Imana yaduhaye"


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo 20
Peter Kuya 2-10-2018

Uwo wiyise Jean ndamusetse cyane, Ngo biriya Gitwaza yavuze ikitaricyo ni ikihe?

Ubwo koko urabyemeye ko yazuye umuntu wapfuye akazuka ?

Niba se afite ubwo bushobozi yazagiye Rusororo akazura umuntu mu Rwanda tukabimenya?

Ubu koko urabyemera ko umwana wa Gitwaza azaba président wa American?

Uretse no kuba na Président sinzi ko hari na State yo muri America azayobora,

Mwagiye mugira ubwenge umuntu ntabaragire nk’intama ko arizo zemera aho bazijyanye hose zikajyayo,

Iyou ubonye u Burundi uko bumeze n’uko bwahoze kuva kera ubona buzaba Dubai ?

Uretse kuba Dubai se ahubwo u Burundi buzamera nk’u Rwanda nibura?

Aho Gitwaza yiyemera ngo niwe muhanuzi wa mbere muri Africa watubwira uburyo yapimye abandi bahanuzi bo muri Africa kugirango yumve ko ari we wa mbere ?

Mwagiye muhumuka koko.

Soso Kuya 2-10-2018

Ariko hari abantu bantangaza,
Imitima yabo ikifatirwa n’abigize abakozi b’Imana ubwenge bwabo bukagenda neza neza,

Hari umuntu wansekeje ataka Gitwaza ngo ni igihangange kuko yatangije Africa haguruka,
Izina gusa tuu,
Undi mu pasteur w’umutekamutwe ashatse gukora igiterane akakita isi haguruka hari uwamubuza?

Ibyo bya Africa haguruka wabigize ibintu bikaze wagirango ni inama ya African Union Gitwaza aba yahamagaje,

Ubwo nyine injiji azakomeza kuzirya utwazo atarushye.

Uwo mutekamutwe Gitwaza ibyo yahanuye bikaba nI ibihe?

Ko yavuze ko iso izarangira muri 2015 yararangiye?

Umuntu uzi ubwenge ubona uko u Burundi bumeze n’ibibazo byaho bidashira yanarota kubona byabaye Dubai koko ?

Iyo arota ko u Rwanda rwabaye Dubai nari kumwumva kuko u Rwanda rufite aho rugeze rufite n’ikerekezo.

Soso Kuya 2-10-2018

Ariko hari abantu bantangaza,
Imitima yabo ikifatirwa n’abigize abakozi b’Imana ubwenge bwabo bukagenda neza neza,

Hari umuntu wansekeje ataka Gitwaza ngo ni igihangange kuko yatangije Africa haguruka,
Izina gusa tuu,
Undi mu pasteur w’umutekamutwe ashatse gukora igiterane akakita isi haguruka hari uwamubuza?

Ibyo bya Africa haguruka wabigize ibintu bikaze wagirango ni inama ya African Union Gitwaza aba yahamagaje,

Ubwo nyine injiji azakomeza kuzirya utwazo atarushye.

Uwo mutekamutwe Gitwaza ibyo yahanuye bikaba nI ibihe?

Ko yavuze ko iso izarangira muri 2015 yararangiye?

Umuntu uzi ubwenge ubona uko u Burundi bumeze n’ibibazo byaho bidashira yanarota kubona byabaye Dubai koko ?

Iyo arota ko u Rwanda rwabaye Dubai nari kumwumva kuko u Rwanda rufite aho rugeze rufite n’ikarekezo

Wwwwww Kuya 29-09-2018

Iyi nkuru ywayanditse yashyuzemo amarangamutima ye ntabwo ibyo yavuzemo bimwe ari ukuri kw’Apotle yivugiye ubwe nk’aho wagize uti"Gitwaza yavuze ko uruhare runini mukubaka u Rwanda ari urwe" sibyo sinako yabivuze kkoabari bahari basoma ibyo wanditse bakunyomoza rwose.

Wwwwww Kuya 29-09-2018

Iyi nkuru ywayanditse yashyuzemo amarangamutima ye ntabwo ibyo yavuzemo bimwe ari ukuri kw’Apotle yivugiye ubwe nk’aho wagize uti"Gitwaza yavuze ko uruhare runini mukubaka u Rwanda ari urwe" sibyo sinako yabivuze kkoabari bahari basoma ibyo wanditse bakunyomoza rwose.

Kalisa Kuya 28-09-2018

Gitwaza ntago character ye ihuye n’iy’umukozi w’Imana ukwiye... ntago Yesu yigeze yivuga ibigwi atyo.. biteye agahinda..

kwitwa Apotre ugapfa n’abandi bapastor insengero ubwabyo bivuguruza izina INTUMWA...Paulo yashingaga amatorero akayasiga akagenda..

Kubaka igihugu kuruta abandi byo simbizi. Sinzi n’impamvu yihamiriza ko ariwe mukozi w’Imana ukomeye mu Rwanda cg muri africa... Imana ntireba nkuko areba kdi ntago kuba uw’agaciro ku mana bipimirwa kuri financial achievement kuko za antichrist birirwa bavuga zibarusha amafaranga...

Ahubwo akizwe Imana imukize kamere yo kwiyemera atazakomanga ku rugi wamunsi ngo MWAMI MWAMI NAHANURAGA MU IZINA RYAWE....

Gahakwa Kuya 28-09-2018

Dore impamvu zimwe zishingiye kuli Bible zerekana ko Gitwaza atari INTUMWA cyangwa UMUHANUZI.Intumwa Nyakuri,zagendaga zizura abantu bapfuye,zigakiza abantu bahumye cyangwa baremaye,bagahaguruka bakagenda.Iyo wazihaga amafaranga,zarakubwiraga ngo "gapfane n’ayo mafaranga".Bisome muli Ibyakozwe 8:18-20.Ibyo GITWAZA ahanura,ni ibinyoma gusa.Abahanuzi nyakuri,bahanuye ko YESU azaza ku isi,agapfa akazuka.Byose byarabaye.Naho Gitwaza uretse kwiyemera (bragging),ibyo yahanuye nta na kimwe cyabaye.Muribuka atubeshya ngo Izuba n’Ukwezi bigiye kwijima.
Ni amafaranga y’abayoboke be aba ahaze.Bene aba YESU yabitaga Ibirura byambara uruhu rw’intama (Wolves wearing Ship’s cover).Yadusabye "kubahunga" kugirango tutazarimbukana nabo ku Munsi w’Imperuka.

Aime Kuya 28-09-2018

Gitwaza numukozi wimana wuzuye ubwenge bwimana turamwifuriza imigisha kdi abo ufasha turahari Imana ikomeze ikudushyigikirire kdi ntuzacike intege ibyo bakuvuze bibi nibyo byinshi bazaceceka komera

Gruec Kuya 28-09-2018

Dr Gitwaza, niba koko ibyo uvuga aribyo, mbanje kwisegura ku basoma iyi message, ukaba warahanuye nka Ezkiel kugirango amagufa yongere abeho, kuki utazuye aya mukuru wawe witabye Imana mu Burundi, aya Papa wawe wasaziye i Murenge cyangwa ahandi nuko se ukunda amagufa y’u Rwanda kurenza abo bantu babili mvuze hejuru? Uretse ko no muyo uvuga ko wahanuye akongera kubaho nta ay’abanjye nabonye yongeye kubaho. Mfite ikindi kibazo kimwe nzakwibariza nunsubiza ikingiki. Degré zawe z’ubuhanuzi par contre ntacyo nzivugaho ibyo ngirango bizwi nawe n’Imana, wasange ariyo yagutumye kubigira public. Kugira uruhare runini mu kubaka igihugu cy’u Rwanda biri munshingano zawe nkatwe twese, gusa niba wumva warakoze byinshi ukaba ukeneye reconnaissance uziyandikishe mu biro by’intwari nibo bazagukanira urugukwiye. Imana nzayiramya ntawe nciyeho kuko nanjye ndi umwana wayo kandi bwite.Murakoze

Rugege Kuya 27-09-2018

Baca umugani ngo "A bon mentir qui vient de loin".Bisobanura ko umuntu uvuye kure,abeshya abantu mu buryo bworoshye.Nawe nyumvira.GITWAZA yazuye abantu muli Congo,ariko se kuki atakomereje mu Rwanda?? Ngo umwana we azaba president wa Amerika!!!Aba yifatira abantu kugirango bamwemere,bamuhe Cash.Nta yindi mpamvu.Ibi birahagije ngo tuvumbure ko Gitwaza atari Apotre cyangwa UMUHANUZI w’imana.Muli Ibyahishuwe 18:4,Imana idusaba kuva mu madini y’ikinyoma.Ngo nitwanga,izaturimburana nayo ku Munsi w’Imperuka.Abantu mukomeje kujya gusengera kwa Gitwaza,mumenye neza uyu murongo wa Bible werekana ko mutazabona ubuzima bw’iteka muli Paradizo.

BIZIMANA Kuya 27-09-2018

YESU KRISTO WINAZARETI ABINAZARETI NTIBAMWEMEYE, ABAYUDA NTIBAMWIZEYE, GUSA IKIBABAJE NUKUVIRWA NUMUCYO UKANGA UGASHAKA GUKOMEZA KWIBERA MUMWIJIMA,.. IBYO GITWAZA YAVUZE HANO BYOSE UBIHAKANA ASHINGIRA KUKI??????UBUHANUZI TURABUTEGEREZA BWASOHORA TUTI NIKOKO NIMANA YAVUZE IYO BIDASOHOYE TUMENYA KO BYARI IBYUMUNTU NONE KO NTARIRARENGA KUI MUBIHINYURA,

NDAVUGANA NUMUNTU UTEMERA KO GITWAZA YAGIZE URUHARE MU KUBAKWA KWIKI GIHUGU. BURIYA NUKO UTARAGIRA AMAHIRWE YO KUMVA INYIGISHO ZIWE, CG SE UKABA UTAJYA USOMA IJAMBO RYIMANA,.....BURI SYSTEM IYARIYO YOSE IGIRA GVT-UMUTAMBYI- PEUPLES. IYO SYSTEME HABUZEMO KIMWE MUBYO MVUZE HARUGURU IRAPHA,...TURI MURI AFRIKA TUGENDA TWUMVA ABAYOBOZI BAGIRA ABAPHUMU BABO KUBERA IKI MUTAKWIBAZA KO SYSTEME YANAGIRA UMUTAMBYI, UMUHANUZI MBESE MUBURYO BWUBUMANA.,,,,, GITWAZA WE RERO AVUGA KO YAGIZE URUHARE RUNINI NUKO ZION KWISI HOSE IFITE UMURIMO WO GUSENGERA IMIRYANGO, IGASENGERA ITORERO UMUBIRI WA KRISTO NDETSE RIGASENGERA IGIHUGU,.... ZION IGIRA IGICANIRO CYIMANA GIKORA 24H, BASENGERA IBYO MVUZE HARUGURU,.... URISENGERA, UGASENGERA TA FAMILLE, UGASENGERA ITORERO, UGASENGERA IGIHUGU,....

IMANA YAMUSHYIZE NO HEJURU YA AFRICA, NIYO MPAMVU HABA AFRIKA HAGURUKA BURI MWAKA, KUKI NTAWUNDI MUKOZI WIMANA IMANA YASABYE KUJYA ATUMIZA AFRIKA HAGURUKAAAA, NUKO GITWAZA ARIWE MIEUX QUALIFIE MUMASO YIMANA,.....NINAYO MPAMVU IBYACU BYOSE TURABIKORA BIKEMERA IGIHUGU CYACU KIKAYOBORA AFRIKAAAA KUBERA IMANA,.....

GITWAZA NUMUKOZI WIMANA NINTUMWA YIMANA KUKO AFITE AMATORERO KUMPANDE ENYE ZISI,

IBITANGAZA YARABIKORESHEJWE KDI NTIBYARANGIYE, ARIKO NAWE UBISHATSE UZAGIRE UWO UKORERA IGITANGAZA, SIBYOOOOO, NIBA ARUMUTEKA MUTWE AKABA AWUTEKA UGASHYA NAKUGIRA INAMA YO KUMWIGANA ,..........MURAKOZE

Ikindi Kuya 27-09-2018

Hari ubundi buhanuzi mwibagiwe aho Gitwaza yari yatangarje Umunsi w’imperuka muri 2015 ntiwaba bigaragaza ko ubuhanuzi bwe butanahura na gato n’ibyanditswe byera. Ni gute Umuntu avuga umunsi w’imperuka na Yesu ubwe yaravuze ko uwo munsi atawuzi uzwi na Data wenyine!

gakuba Kuya 27-09-2018

yibereye, muli business namwe murarindagira icyo mutumva niki!! uretse ibyo yirarira, ngo niwe wubatse iki gihugu, kuko ayo akorera sinzi ayo aha RRA kuko ayubaka igihugu niho anyuzwa, nayo azayavuge umva neza uko avuga urakuramo ikintu niba wumva udufaranga mumpemba hano! !mu mezi 2 ndukorera isaha 1 muli amerika !! we icyakora nubucuruzi akora yitwaje ubutumwa aliko icyo ashaka ali amafranga ndetse ahari menshi, naho ibindi na mafuti ngo umwana we azaba perezida wa amerika kuki atavuye ko azaba uwu Rwanda cyangwa uwa Congo ko ali umu Congomani wumunyaRwanda!

kiki Kuya 26-09-2018

nonese wamugabo murumva atarumutekamutwe ibyoyavuze biribyo nibihe akorera shitani tu

Muzazira akanwa Kuya 26-09-2018

Murahaze none mutangiye kumutuka
Nonese muribi bintu 7 ikinyoma kirimo nikihe njye mbona Bude aribyo gutegereza
Abanyarwanda twibagirwa vuba pe erega nubundi abenshi ba bavutse basanga base nabanyina arabapfumu abandi baraguza niyompanvu mwem era imbaraga zasatani kuruta IMANA kuko ntimuziko IMANA ikora ibitangaza ahubgo mwemera imbaraga zasatani kuko niko abenshi murimwe mwarezwe nimbaraga zumwijima niyompanvu muzemera kandi ntawabarrnganya kuko umuntu yemera ico ise nanyina bamutoje

jean Kuya 26-09-2018

Undi munsi mu materaniro, Apotre gitwaza yavuze ko kuba ari Apotre international bimugeza ku rwego rumwe nurwa Papa waba gatorika, kubera bose ngo bahagarariye amatorero yo mwisi hose. Ngo nuko we atiyise Papa ngo arko bose bari ku rwego rumwe. Ahaaaaaa..!!!!

Kode Felly Kuya 26-09-2018

Si Imana y’ukuri ukorera. Ahubwo urshobora kuba uri umukozi wa hafi wa satani kuko uri gusohoza ibyanditswe byera by’abahanuzi b’ibinyoma bazagaragaza imbaraga z’ibitangaza. Ngo bamwe muribo bazamanura umuriro mw’ijuru rubanda babireba. Rero urumwe murabo ntagushidikanya. Sinkunda ibinyoma byanyu.

twubakane Kuya 26-09-2018

Imana ko tuyihigika bite? Uruhare rw’Imana ko rutagaragazwa. Nshobozwa byose na Yesu umpa imbaraga.

Byishimo Kuya 26-09-2018

Ariko abantu bajya bareka gukinisha Imana uruhare yagize yubaka igihugu nuruhe ,ngaho nasenge niba asenga byukuri aba bantu bicana mumiryango bihagarare. Ahubwo abonye ifaranga aribagiwe.

Ihirwe Kuya 26-09-2018

Ni umutekamutwe wambere ku isi yose, niba ari intumwa y’Imana ko azanyemo imishahara yukwezi anayagaya ko bamuha duke ko muri Amerika ariho bamuha menshi abatagira gushishoza bakomeze bamurundire amafaranga nibindi ngo bari gutura

English
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
konka Monaco
IBARUWA ZA JORIJI
ora
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA
Loading...