konka coffee
KONKA

AMAKURU

UKWEZI

Bishop Tom Rwagasana na Bishop Jean Sibomana bayoboraga ADEPR bagizwe abere

Bishop Tom Rwagasana na Bishop Jean Sibomana bayoboraga ADEPR bagizwe abere
14-12-2018 saa 16:45' | By Chief Editor | Yasomwe n'abantu 2841 | Ibitekerezo 6

Abahoze ari abayobozi bakuru b’itorero rya ADEPR barimo Bishop Jean Sibomana wari Umuvugizi mukuru w’iri torero na Bishop Tom Rwagasana wari umwungirije ndetse na Mutuyemariya Christine wahoze ari umwe mu bagize Komite Nyobozi y’Itorero ADEPR aho yari ashinzwe ubukungu n’imari, bagizwe abere n’Urukiko rwisumbuye rwa Gasabo, Urugereko rwarwo rwihariye rukurikirana ibyaha bimunga ubukungu bw’igihugu, bakaba bahanaguweho ibyaha byo kunyereza umutungo no gukoresha nabi umutungo ufitiye rubanda inyungu, ndetse n’icyaha cyo gukoresha impapuro mpimbano.

Muri uru rubanza rwaregwagamo abantu 12, batatu nibo bahamwe n’icyaha cyo kunyereza umutungo no gukoresha nabi umutungo ufitiye rubanda inyungu, hanyuma icyaha cyo gukoresha impapuro mpimbano kikaba cyabahanaguweho bose.

Abaregwa bose bashinjwaga ibyaha birimo kunyereza amafaranga asaga miliyari 2 mu gihe cyo kubaka Dove Hotel ya ADEPR, Tom Rwagasana, Jean Sibomana na bamwe mu bo baregwaga hamwe bakaba babaye abere, mu gihe icyaha cyahamye batatu muri bo bagahita banasomerwa ibihano bakatiwe n’urukiko.

Mediatrice Mukabera,wari rwiyemezamirimo, Pasiteri Eng. Theophile Sindayigaya wari ushinzwe inyubako muri ADEPR na Mukakamari Lynea wari ushinzwe ububiko bwa Dove Hotel ubwo yubakwaga nibo bahamwe n’ibyaha.

Urukiko rwakatiye Pasiteri Eng. Theophile Sindayigaya igihano cy’igifungo cy’imyaka 7 n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda miliyoni imwe ndetse no gusubiza miliyoni 32 z’amafaranga y’u Rwanda yari yaratwaye. Mukakamari Lynea yakatiwe igihano cy’igifungo cy’imyaka ibiri naho Mukakabera Mediatrice ahanishwa gufungwa umwaka umwe n’ihazabu yamafaranga y’u Rwanda ’ibihumbi magana atanu.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo 6
NSENGIYUMVATHEOGENI Kuya 17-01-2019

UBUNDIKUKI.IBYOBATWIGISHAKUKIBATABISHIRABOMUBIKORWAMUMATEGEKOYIMANAKWIBANICYAHA.URUBANZARURACYARIHO.ICYOBARIYE.BAZABIRUKA.BAVUYEMUBIRI.YESUYAVUZEKO.IBYOWAKOZE.UZABIBAZWA.IMBEREYIMANA.NUKORANABI.UZABISANGAYO.NUKORANEZA.UZABISANGAYO.NIMUREKEGUKORERA.INDAMUKORE.IMANA.IZABAHA.UBUGINGOBUDASHIRA

NSENGIYUMVATHEOGENI Kuya 17-01-2019

UBUNDIKUKI.IBYOBATWIGISHAKUKIBATABISHIRABOMUBIKORWAMUMATEGEKOYIMANAKWIBANICYAHA.URUBANZARURACYARIHO.ICYOBARIYE.BAZABIRUKA.BAVUYEMUBIRI.YESUYAVUZEKO.IBYOWAKOZE.UZABIBAZWA.IMBEREYIMANA.NUKORANABI.UZABISANGAYO.NUKORANEZA.UZABISANGAYO.NIMUREKEGUKORERA.INDAMUKORE.IMANA.IZABAHA.UBUGINGOBUDASHIRA

Hogoza Kuya 12-01-2019

Ubundi Abayobozi Bamadini Bagebanyurwa Numushaharatubaha Nahubundi Uwariye Umusaza Aruka Imvi

Peter Kuya 15-12-2018

Nashatse ku kibaza mu nama y’umushyikirano.Ndifata ngo bitazankoraho. Gusa ubucamanza bwigenga ntibwagombye gukora biriya. Koko baratubwiraga ngo ntiwafunga umuntu wariye miliyari cg Miliyoni amagana. None niko bigenze. Birababaje. Ziriya miliyari zariwe na bande??

Mukamana Kuya 15-12-2018

Mbega .nibyo koko technique du aho préféré
Abereeeeeeeeeeee
Sha aho bukera muzatekinika Imana
Ubutabera n’y Rwanda

ELISA Kuya 14-12-2018

Murakoze kudukurikiranira iyi nkuru y’uruhererekane (Epsode) mukaba mutugejeho Finale, cyakora ndumiwe Abere, ehheee , ngaho da!!! kuko ari abere rero nibabasubize mu nshingano zabo kuko barabeshyewe karahava
hhhhhhhhhh !!!! Sha mubashije kunsetsa peee!!!!!!

English
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
konka Monaco
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA
Loading...