AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

Bibiliya ntiyanditswe n’Imana, ni igitabo cyanditswe n’abantu ku mpamvu za politiki- Umunyamakuru Popote

Bibiliya ntiyanditswe n’Imana, ni igitabo cyanditswe n’abantu ku mpamvu za politiki- Umunyamakuru Popote
9-02-2021 saa 08:38' | By Editor | Yasomwe n'abantu 3232 | Ibitekerezo

Umunyamakuru Nshimyumukiza Janvier Popote avuga ko ibivugwa ko Bibiliya ari ibyahumetswe n’Imana, ari ibinyoma ahubwo ko we abona ari igitabo cyanditswe n’abantu ku mpamvu za politiki.

Uyu munyamakuru ufite ikinyamakuru cye kitwa Popote TV gikorera kuri Youtube, avuga ko ubu nta dini asengeramo ariko ko yakuriye mu muryango w’Abadivantisiti b’Umunzi wa Karindwi.

Avuga ko muri iri torero yakuriyemo risanzwemo amahame we yaje kubona ari imyumvire iciriritse nko kuba ku munsi w’isabato badashobora kurya ibiryo byatetswe uwo munsi cyangwa ngo babe bagira akandi kazi bakora ari ugusenga.

Ati “Pasiteri akakubwira ngo ntabwo uyu munsi wemerewe gukora ariko ugasanga wa munsi akubuza gukoraho, we ni bwo akoraho, umundi wo ku wa Gatandatu ni wo we akoraho kuko aranahembwa ugasanga bafite n’ukuntu borohereza n’abana babo kwiga.”

Uyu musore utanemera ibijyanye n’amadini, avuga ko ari “ibintu by’ibigare, ntabwo ari bya bintu umuntu ashobora kuvuga ngo yicare mu myumvire ye arebe niba akwiye kubibamo cyangwa kutabibamo, ahbwo we aravuga ngo navukiye muri ibi bintu mbigumamo, akazana akandi kantu ngo abandi bose ko babirimo ngo kuki njyewe nabivamo kandi.”

Bibiliya ni Igitabo cyanditswe n’abantu

Benshi mu bemeramana banafite amadini babarizwamo agendera ku nyigisho zikubiye muri Bibiliya, bemeza ko ibikubiyemo ari ibyahumetswe n’Imana.

Popote we si ko abyumva, ahubwo avuga ko “Bibiliya ni igitabo cyanditswe n’abantu, ntakintu mbonamo cy’Imana muri Bibiliya, ndayireba nkabona ari igitabo cyandistwe ku mpamvu za politiki baraza baragikwirakwiza, bacyamamaza aha iwacu.”

Avuga ko Bibiliya yazanywe nk’igikangisho kigomba kujya ku bantu gisa nk’igifite imbaraga z’ikirenga kuko buri sosiyete yose iba igomba kugira ikintu nk’icyo.

Ati “Ni ha handi umuntu agera akavuga ngo ingufu zanjye zirarangiye ahari wabona hari izindi ngufu zindenze.”

Avuga ko na mbere y’umwaduko w’abakoloni, Abanyarwanda bari basanzwe bafite Imana yabo bemera nk’isumba byose bagahita babinjizamo Imana y’Abisiraheli.

UKWEZI.RW


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA