AMAKURU

UKWEZI
pax

Ibyo wamenya ku mavu n’amavuko y’Itorero Inkuru Nziza mu Rwanda- Ikiganiro n’Umuvugizi waryo

Ibyo wamenya ku mavu n’amavuko y’Itorero Inkuru Nziza mu Rwanda- Ikiganiro n’Umuvugizi waryo
21-05-2020 saa 17:47' | By Akayezu Jean de Dieu | Yasomwe n'abantu 1684 | Ibitekerezo

Itorero Inkuru Nziza ni rimwe mu matorero y’Abaporotestanti mu Rwanda, abaritangije bari bafite intego yo kwamamaza ubutumwa bwiza binyuze mu kiganiro cyajyaga gitambuka kuri Radio Rwanda-Urundi.

Amateka agaragaza ko mu 1962 aribwo Itorero Inkuru Nziza ryabonye ubuzima gatozi butangwa n’ubuyobozi bw’igihugu, kuva ubwo ryemererwa gukorera mu Rwanda nk’umuryango wa gikristo.

Iki kiganiro cyakomeje gutambuka kuri Radio Rwanda na nyuma y’ubwigenge dore ko cyagejeje mu 1986 kigitambuka. Icyo gihe itorero ryakoreraga mu Mujyi wa Kigali [Ahari icyicaro gikuru cy’Inkuru Nziza ubu].

Mu 1982, nibwo iri torero ryatekereje kwagura ivugabutumwa, icyo gihe rihita ritangirira ahahoza ari Komine Nkuri ubu ni mu Ntara y’Amajyaruguru.

Mbere gato ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, iri torero ryakoreraga muri perefegitura eshanu [Kigali, Ruhengeri, Cyangugu, Kibungo na Byumba].

Mu mpera za 1994, nibwo ahari icyicaro cy’Inkuru Nziza muri Nyarugenge hatangijwe Ihuriro ryiswe Lunch Hour Fellowship ryahuzaga abakristo batandukanye bakorera mu Mujyi, aya materaniro yakomeje kujya abaho yahagaze ejo bundi ubwo Leta yashyiraho amabwiriza mashya agenga imiryango ishingiye ku myemerere.

Raporo iheruka y’Itorero Inkuru Nziza mu Rwanda igaragaza ko rifite abakristo basaga gato ibihumbi 32, babarizwa mu nsengero [Paruwasi], zigera ku 159 ziri hirya no hino mu gihugu.

Ikinyamakuru UKWEZI cyagiranye ikiganiro mu buryo bw’amajwi n’amashusho n’Umuvugizi w’Ishyirahamwe ry’Amatorero y’Inkuru Nziza mu Rwanda, Pasiteri Ngendahayo Juvenal.

Yarutse muri rusange ku buzima bw’Itorero ashimangira ko rigendera ku ntego ebyiri arizo ‘Kwamamaza ubutumwa bwiza bwa Yesu Kristo kugirango abantu biyunge n’Imana ndetse no guteza imbere imibereho myiza y’abanyetorero n’abanyarwanda muri rusange’.

Itorero Inkuru Nziza riri mu agira uruhare rukomeye mu guteza imbere imibereho myiza n’iterambere by’umwihariko binyuze mu burezi n’ubuvuzi.

Uretse gufasha abana b’abanyeshuri baturuka mu miryango itishoboye, iri torero rifite Ikigo cy’Amashuri yisumbuye mu Murenge wa Jali, Akarere ka Gasabo, rifite ibikorwa remezo birimo inyubako z’amagorofa.

Rifite kandi amashuri abanza abiri iryo mu Karere ka Kirehe no mu Karere ka Musanze ndetse n’Ikigo cyita ku mfubyi n’abapfakazi gifasha abo mu Mujyi wa Kigali aho gifasha abo mu miryango irenga 200.

Bamwe barihirwa amashuri abanza, ayisumbuye, kaminuza ndetse n’imyuga n’ubumenyingiro.

Pasiteri Ngendahayo avuga ko “Benshi bagiye barangiza babona imirimo mu bigo bitandukanye kuri ubu barafasha imiryango yabo.”

Yakomeje agira ati “Dufite n’ikigo kigisha imyuga ku Kimisagara ariko kandi dufite n’ibindi bigo bigera muri 17 byo ku matorero aho byigisha ubudozi n’indi myuga itandukanye. Ntabwo biremerwa na WDA ariko bifasha abakristo n’abandi bantu baturiye ayo matorero.”

Avuga kandi ko bafite ibitaro I Gikondo bivura cyane abana bavukana ubumuga bakagororwa amagufa, bagahabwa insimburangingo n’inyunganirangingo. Ibi bitaro bimaze igihe bikora ndetse bitanga umusaruro mwiza.

Itorero ryari ricitsemo ibice, Imana iratabara

Mu ntangiriro za 2017, nibwo ku mbuga nkoranyambaga hasakajwe amashusho agaragaza uwahoze ari Umuvugizi w’Itorero Inkuru Nziza mu Rwanda, Ngaboyisonga Théoneste, ari kwikinisha.

Kuva iyo video yajya ku karubanda, hatangira kumvikana umwuka mubi mu bagize Itorero by’umwihariko abapasiteri bagenzi be.

Uretse ibyo, mu Ukwakira 2017 ubuyobozi bw’iri torero bwasabye umuterankunga waryo Pete Andrews, ibisobanuro bijyanye n’ibyo akora biteza impagarara, hakurikiraho guhindurira abapasiteri aho bakorera no kwirukana bamwe, nabyo biteza amakimbirane.

Isakazwa ry’iyo ‘video’ igaragaza umushumba yikinisha bikavugwa ko ari yo ntandaro yo guhindurira imyanya abamusabye kwisobanura no kuba yakwegura.

Ibi bikaba byarahagurikije bamwe mu bashumba bafatanyije n’uyu mu pasiteri mu murimo wo kuyobora iri torero biza kugeza n’ubwo benshi mu ba kirisitu bumvikanya banenga cyane uyu muyobozi wabo dore ko bakunze kuvuga ko atari umuco wagakwiye kuranga umushumba uyoboye itorero ryose ku rwego rw’igihugu.

Ni ibintu byakuruye impaka ndende ndetse biza kugera aho Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere RGB rufata umwanzuro wo kwinjira mu kibazo cy’iri torero mu rwego rwo guhosha no gufasha iri torero gukemura ibibazo biririmo.

Ibi byakurikiwe n’uko nyuma haza kujyaho Komite yo kugarura isura nziza y’itorero Inkuru Nziza mu Rwanda’. Iyi ariko ntabwo yavuzweho rumwe kuko Ngaboyisonga atigeze ayemera ngo yemere n’ibikorwa byayo.

Byanaviriyemo bamwe mu bashumba bahinduriwe inshingano abandi bavanwa ku buyobozi byose bikavugwa ko intandaro ari uyu mugabo wari wafashwe nk’uwambitse icyasha itorero.

Mu nama y’inteko rusange yateraniye i Kigali tariki ya mbere n’iya kabiri Kamena 2018, ikitabirwa n’abanyamuryango 54 muri 57 abagera kuri 2/3 batoye ko Ngaboyisonga yeguzwa, agasimburwa n’umuvugizi wungirije Pasiteri Ngendahayo Juvenal.

Ubu ibintu ni Inkuru Nziza ?

Abanyarwanda b’uyu munsi bafite amateka adasanzwe ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ariko kugeza ubu amahanga cyangwa n’undi wese byamugora kwiyumvisha uburyo kuri ubu bunze ubumwe n’ibihe bibi by’amacakubiri banyuzemo.

Ibyabaye mu Itorero Inkuru Nziza mu myaka ya 2017, byagaragazaga ko igisigaye ari uko rikurwaho burundu rigasenyuka kuko abayobozi baryo bari baracitsemo ibice ndetse n’abayoboke nta cyizere bari bagifitiye itorero ryabo.

Ku wa 28 Mutarama 2020, nibwo Pasiteri Ngendahayo yongeye kugirirwa icyizere n’Inama y’Inteko Rusange.

Ni nyuma yo gusuzuma ibyakozwe kuva mu 2018, birimo kugarura umwuka mwiza mu Itorero, kunga abakristo n’abayobozi b’itorero muri rusange ndetse no kongera kugirana ibiganiro na ba bafatanyabikorwa.

Ibi byose kimwe n’ibindi byagezweho na komite yari iyobowe na Pasiteri Ngendahayo mu gihe cy’imyaka hafi ibiri yari ayoboye byanakurikiwe no kongera gusana zimwe mu nsengero zari zarafunzwe kubera kutuzuza ibisabwa ku buryo mu zisaga 100 zari zarafunzwe ubu hasigaye izigera kuri 40 gusa kandi nazo hari icyizere ko zizafungurwa.

Pasiteri Ngendahayo yavuze ko ibanga yakoresheje kugira ngo agarure umwuka mwiza mu itorero ari ugusenga asaba Imana ko yakongera ikagarura abantu mu nzira imwe.

Pasiteri Ngendahayo avuga ko ubwo yageraga ku buyobozi bw’iri torero yasanze hari igice cy’abavuga ko batsinze n’ikindi cy’abatsinzwe ariko bose arabicaza abashyira hamwe bajya mu murongo umwe biyemeza kubaka Itorero Inkuru Nziza.

Avuga ko ibyo byose no guhumuriza abakristo byagiye bibafasha kugarura ubumwe ku buryo ubu abakristo bari mu bumwe kandi biri gutanga umusaruro mwiza.

Ibyo wamenya kuri Pasiteri Ngendahayo

Uyu mugabo wavutse mu 1965, kuri ubu arubatse afite umugore n’abana batantu batuye ku Gisozi mu Mujyi wa Kigali.

Ni umugabo watangiye gukorera Imana akiri muto dore mu 1989, yakoranaga n’Itorero Inkuru Nziza bigeze mu 1991, afatanya n’Umuryango Campus Pour Christ wakoraga ivugabutumwa no guhindura abantu abgishwa hakoreshejwe filimi ya Yesu.

Pasiteri Ngendahayo ari mu bajyanaga n’uyu muryango hirya no hino bagenda bigisha abantu aho basoje iyi gahunda mu 1996.

Kuva mu 1997, yagizwe Umuyobozi ushinzwe Ishami ry’Ivugabutumwa n’amahugurwa y’abayobozi b’amatorero. Inshingano yasoje mu 2004 agiye kwiga.

Kuva mu 2004 kugeza mu 2009 yari umunyeshuri muri Kaminuza ya Global University muri Uganda ahoy amaze iyi myaka ine yiga ibijyanye na Tewologiya.

Ubwo yavaga kwiga yagarutse mu mirimo yo guhugura abashumba, gutangiza amatorero nyuma mu 2014, aza gutorerwa kuba Umuvugizi Wungirije kugeza mu 2018, ubwo uwo yari yungirije yavagaho akomeza kumusimbura mu myaka yari isigaye.

Kuri ubu yagiriwe icyizere yongera guhabwa izi nshingano zizarangirana na 2025.

Reba ikiganiro Pasiteri Juvenal yagiranye na UKWEZI

Umuvugizi w’Amatorero y’Inkuru Nziza mu Rwanda, Pasiteri Ngendahayo Juvenal

Amafoto&Video : Kwizera Remmy Moses


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA