konka coffee
KONKA

AMAKURU

UKWEZI

Ubuhanuzi bwa Bishop Rugagi muri Miss Rwanda 2018 ntibwasohoye

Ubuhanuzi bwa Bishop Rugagi muri Miss Rwanda 2018 ntibwasohoye
25-02-2018 saa 13:34' | By Akayezu Jean de Dieu | Yasomwe n'abantu 9348 | Ibitekerezo 6

Ubuhanuzi bwa Bishop Rugagi Innocent uyobora Itorero Abacunguwe (Redeemed Gospel Church), busa n’ubutasohoye nyuma y’uko umukobwa wari wahanuriwe n’uyu mukozi w’Imana ko azaba Nyampinga w’u Rwanda birangiye atabashije kwegukana iri kamba. Gusa uyu mukobwa asoje iri rushanwa abaye igisonga cya mbere

Bijya gutangira, hari ku Cyumweru tariki 4 Gashyantare 2018, ubwo Umunyana Shanitah , Usanzwe ari umuririmbyi muri korali yo mu Itorero Abacunguwe yahanuriwe na Bishop Rugagi ko azaba Nyampinga w’u Rwanda muri uyu mwaka

Ubwo yarimo atanga inyigisho, Bishop Rugagi yagezemo hagati avuga ko ‘yatunguwe cyane no kuba mu rusengero rwe Abacunguwe harimo abakobwa bafite impano zikomeye’. Yahise ahagurutse Shanitah abwira iteraniro ko ‘ari umwe mu bitwaye neza mu majonjora ya Miss Rwanda’ anamusaba kuza imbere akamusengera.

Yagize ati “Buri wese agomba gushyigikira umukobwa wacu, Bibiliya iravuga ngo igihe cya Esiteri gisohoye atoranywa mu bandi. Kuva uyu munsi ntukwiriye kuryama udashyigikiye umukobwa wacu Shanitah mu izina rya Yesu.”

Bishop Rugagi yahise ahamiriza abakirisitu be ko ‘intsinzi ya Shanitah ari iy’Abacunguwe bose’. Ati “Intsinzi ni iyanjye, niy’abacunguwe. Ni bangahe bizera ko intsinzi ye ari iy’abacunguwe?”, aha bose bahise biterera hejuru bemeza ibyo umushumba wabo avuze.

Bishop Rugagi yasabye buri mukirisitu wese wo mu itorero Redeemed Gospel Church kujya atora Umunyana Shanitah inshuro 600 buri munsi biciye ku butumwa bugufi bityo ‘akaba ahesheje Imana icyubahiro’.

Yagize ati “Aho uzaba uri hose musengere, mushyigikire, ohereza SMS 600 ku munsi. Wabyumvise, andika umubare rimwe wandike Miss Shanitah hanyuma wohereze, ni ibyo...”

Nyuma y’aho ibi bigiriye mu itangazamakuru byakuruye impaka nyinshi bamwe batangira kubitega iminsi ndetse na Bbishop Rugagi aza kumvikana ahakana ibyo guhanurira uyu mukobwa ahubwo avuga ko yamuramburiyeho ibiganza akamuha umugisha ngo azatware iri kamba.

Ibyo kuba Bishop Rugagi yari ashyigikiye Umunyana Shanittah byaje gushimangirwa cyane n’uko nyuma uyu mukozi w’Imana yaje kugaragara yashyize ibyapa byamamaza uyu mukobwa aho yari yabitatse ku modoka ye, ibi nabyo bikaba byarateye benshi kwibaza kuri uyu mukozi w’Imana aho hari bamwe batangiye kuvuga ko bisa nko guhinyuza Iyamweretse cyangwa Iyamuvugiyemo ndetse bamwe babifata no kuba atari yizeye ubuhanuzi bwe. Uyu mukobwa washyigikiwe na Bishop Rugagi kandi yateje impaka nyuma y’uko amanota ye agiye ahagaragara

Mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatandatu tariki 24 Gashyantare 2018, Ubwo hatangazwaga Nyampinga w’u Rwanda 2018, benshi batunguwe no kubona uyu mukobwa wari wasizwe amavuta n’umukozi w’Imana atabashije kwegukana iri kamba n’ubwo hari abahamije ko haburaga gato ngo aryegukane dore ko abaye igisonga cya Mbere. Umunyana Shanitah wahanuriwe na Bishop Rugagi ko azaba Nyampinga w’u Rwanda, ntibyashobotse ahubwo yabaye igisonga cya mbere


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo 6
peter nsengimana Kuya 7-03-2018

ubwo atabaye nyaminga buriya Rugagi habuze gato ngo inzozi ze zigerweho

PETER Kuya 6-03-2018

Njyewe icyo navuga nuko UMUGAMBI W’IMANA NABWO UPFA

KDI IKIMANA YAGENEYE CYANGWA YAGAMBIRIYE KUMUNTU SINGOMBWA NGO ABAHANUZI BAHANURE

ISAHA Y’IMANA IYO IGEZE ISEZERANO RIRASOHORA (ICYO IMANA YAGAMBIRIYE KURI WOWE IRAGIKORA)

IBYO NTIBIBAKEREREZE MURUGENDO RWITERAMBERE MUBYIBAZAHO CYANE

NONESE UWABAYE MISS WE NTIYARI YASENZE ARISABA IMANA

AHUBWO TUMENYE GUTANDUKANYA IMIGAMBI YABANTU NIMIGAMBI Y’IMANA
IMIKORERE NIMITEKEREREZE BY’IMANA
BITANDUKANYE NIBYABANTU

NSOZA NGIZE NTI

AHUBWO TUBE MASO TURUSHAHO KUVUGURURA IMIBANIRE YACU N’IMANA

NIBWO TUZABONA UMUGISHA UYITUKAHO.

MURAKOZE MUGIRE AMAHORO Y’IMANA

Rich Kuya 26-02-2018

Na bishop ubwe yabyivugiye ko atarubuhanuzi kandi byaciye mwitangazamakuru nonese muhere muvuga ko arubuhanuzi? Mujye mureka gusebanya please.

Kabarira Kuya 26-02-2018

Ubwenge bugaragazwa n’imirimo yabwo
Nawe yaragaragaye

BAGIRINKA Kuya 26-02-2018

ariko ndumva mubyo mwanditse nta buhanuzi burimo.kandi narimpibereye ntabwo yahanuye kabisa,yamwifurije gutsinda ndetse arabimusabira ku Mana ikindi yabwiye abantu kumwamamaza....nta gitangaje kirimo..ahubwo abanyamakuru bubu ntimuri abanyamwuga rwose muvuga ubusa sinzi niba muba mwabuze amakuru atwungura ubumenyi.

Umulisa Kuya 25-02-2018

Ariko ubuhanuzi kuki buha agaciro baliya bana batoranijwe muli makumyabili baliya ba Pasteurs ntaruhare babigizemo . Bilya nukurangaza abantu namwe mwitaho umwanya.

English
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
konka Monaco
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA
Loading...